NCPD irasaba kwitondera gushyira abana bafite ubumuga mu miryango

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko hakorwa ubushishishozi muri gahunda yo kuvana abana bafite ubumuga mu bigo by’imfubyi, kuburyo kubo bidashoboka bazagumishwa mu bigo. Ikigo gifite gushakira abana imiryango gishimangira ko bitoroshye koko, ariko aka kanya batavuga ko har’abo bitazashoboka.

Politiki ikomatanya uburenganzira bwose bw’umwana (ICRP) yashyizweho mu 2011 mu nkingi yayo ya 2 ijyanye n’umuryango n’ubundi buryo umwana yitabwaho, itanga umurongo w’uko umwana wese akwiye guhabwa uburenganzira bwo kuba no kurererwa mu muryango. 

Muri 2013 ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki ryaratangijwe ndetse bivugwa ko ubu hariho igeragezwa no mu bana bafite ubumuga kugira ngo nabo bashakirwe imiryango yo kubamo. Inama y’igihugu y’abafite bumuga NCPD isaba ko hakorwa ubushishozi cyane. 

Niyomugabo Romalis, umuyobozi wa NCPD avuga ko “Cyabaye igikorwa kimaze gutanga umusaruro kuko harimo imbogamizi nyinshi cyane, harimo kureba ese umwana ugiyeyo akeneye iki ? Ese azasaba iki ?noneho umubyeyi yamara kubyumva bakabona kujyanayo wa mwana. Ariko nanone turasaba ko ku bana bafite ubumuga bakorwego icyitonderwa, bakareba ese ninde urajyayo, ninde utarajyayo ?kuko nabyo birashoboka ko hari udashobora kujyayo.”

K’uruhande rw’abahawe izi nshingano zo gusubiza abana mu miryango nabo babanza gushimangira ko kuko bitoroshye, ariko hazaho ingingo yo kubagumisha mu bigo kubo bitashoboka,avuga ko ubu haba hakiri kare ! 


Vidivi Karangwa Immaculee, Umuyobozi wungirije wa Hope and Home for Children, agira ati :“Ntabwo byoroshye ariko ibintu byose bitoroshye ntabwo ariko binanirana. Ababana n’abatabana n’ubumuga nabo ntibyari byoroshye kuko biragorana ko ababyeyi babanza kubyumva. Kugira ngo bigere igihe abana bazagenda bifata igihe kinini, tugenda umwana ku wundi kuburyo bigorana kuvuga ko uyu bizakunda uriya ntibikunde. Utaramugeraho ngo urebe uko dossier ye imeze, urebe ese ibye biteye bite ? Akeneye iki ? Ese umuryango we umeze ute ? Ese urahari ? Biragoye rero ko wahita uvuga ko bitakunda ! Uyu ukenera kuryama buri munsi, agakenera umwitaho buri kanya, uwo ntiyapfa kubona aho bamwakira. Ariko ubwo turi gukorana n’ibitaro aho hari abana bamaze kubagwa kuburyo abaryamaga bashobora kwicara”.


Muri iyi politiki ya (ICRP) mu Ingingo ya 19 ivuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda ndetse na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *