Gatete Francois nyuma yo gutoteza umuryango we awuhoza ku nkeke uratabaza Perezida Kagame.

Imiryango itandukanye y'abashakanye ikomeje kubamo ubwumvikane buke.Iki kibazo cyaburiwe umuti.Ay'amakimbirane yose ashingiye kurubwo bwumvikane nibwo butandukanya abashakanye bigashyira abana babakomokaho mu kaga.

Gatete Francois ufunzwe na RIB akekwaho gushaka gutwikira umugore we n'abana be mu nzu(photo archives)

Abana benshi barara muri za ruhurura,bakanywa ibiyobyabwenge,kandi bafite ababyeyi bose kuko iyo batandukanye umwe aca ukwe undi bikaba uko hakarenganira abo babyaye.Inkuru yacu iri ku kibazo cy'umugabo Gatete Francois ubarizwa mu kagali ka Mumena , Umurenge wa Nyamirambo wagabye igitero cya simusiga k'umugore we Uwimana Sikolasitika n'abana akabakubita agashaka no kubatwika Rurema igakinga ukuboko.

Gatete Francois yajujubije umugore we n'abana bafata umwanzuro wo kumuhungira muyindi nzu yabo iri mu mudugudu wa Rugero,Akagali ka Kivugiza , Umurenge wa Nyamirambo.Tariki 16/Ukwakira 2021 nibwo Uwimana hamwe n'abana be babonye Gatete Francois abagabyeho igitero.Gatete yinjiye mu nzu atangira gukubita abana.Ukodesha mu gipangu kibamo umuryango we,ahita ashaka gutwikira umugore n'abana be.

Nkunsi Patrick ukodesha muricyo gipangu yagiye guhuruza inzego z'umutekano.Gatete yagize umujinya ahondagura imodoka ye.Ubwo inzego zarahuruye Gatete arahunga.Tariki 16/ukwakira 2021 nibwo igihe cya samunani z'ijoro inzego z'umutekano zafashe Gatete Francois aje kwihekura.Inzego z'umutekano zahise zimuha urwego rw'ubugenzacyaha RIB ahita afungwa.Umugore wa Gatete ariwe Uwimana Sikolasitika n'abana be bakaba bariho mu buryo bugoye,kandi barashakanye imitungo.Gatete afunzwe yaranze kwishyurira abana ku ishuri.Ababonye ibyakozwe na Gatete Francois bakurikije n'ibikorwa bigayitse bisanzwe bimuranga badutangarijeko ubutabera aribwo buhanzwe amaso.

Umwe kuwundi bategereje icyo ubutabera buzakora burenganura abarenganywa na Gatete Francois.Gatete kuba afite ibirego bitandukanye ,kandi byose biganisha k'urugomo hakibazwa impamvu atabibazwa.Ubwo twaganiraga n'umugore wa Gatete Francois twamubajije icyifuzo cye hagendewe kubyakozwe?

Uwimana Sikolasitika yagize ati"Jyewe n'abana banjye tugiye kwandikira umukuru w'igihugu Perezida Kagame tumenyeshe inzego zitandukanye kugeza turenganuwe.Ikindi kibazo cyugarije umuryango wa Uwimana Sikolasitika nicy'umuzamu witwa David ufite nimero 0786961732 akoresha atera ubwoba.

Aha niho harimo ikibazo inzego zikwiye gusuzuma David atarakora ikibi nk'uko yabishyize muri sms yandikiye Uwimana Sikolasitika.Abarengera uburenganzira bwa kiremwamuntu nimwe muhanzwe amaso.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *