Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol uti”twishyize mu maboko y’Imana.

Uko bucya bukira isi ugendamo uyisabgamo ibyiza uhabwa n'abantu,ibi nabyo bikugeraho nabyo ubikorerwa n'abantu. Iherezo rya byose rigenwa n'Imana.

Uza mu isi nta bigega ayizanamo niyo ayivaho ntabyo ajyana ,kuko ntawitwaza impamba.Inkuru yacu iri k'umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol ukomeje kuba mu kaga.

Rwigara Assinapol yamenyekanye nk'umwe mu bacuruzi bakomeye kubera uruganda rwakoraga itabi.Guhera muri 1987 Rwigara Assinapol yakoresheje isiganwa ry'amagare.

FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda Rwigara Assinapol nawe ntiyatanzwe.Ibinyamakuru bitandukanye byari kuruhande rw'ubutegetsi bwa MRND byandikaga ko inzu y'umunyemari Rwigara Assinapol yayubakiye Umwami Kigeli Ndahindurwa ngo azayirongoreremo.

Abandi bati"Ko inzu ya Rwigara Assinapol ituzura ibura iki"FPR ifashe ubutegetsi itsinda ryarimo Col Kayumba Nyamwasa faustin wari umugaba wungirije muri Gendermerie y'igihugu yategetse Rwigara Assinapol ko bafatanya uruganda rwe twakoraga itabi.

Amakuru dukura mu bizerwa bari mu nzego z'umutekano tutashatse gutangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo badutangarijeko Col Kayumba Nyamwasa faustin mu mbaraga yarafite yahise ashimuta Rwigara Assinapol amufungira i Amakuru ngo yaje kugenda acicikana ko Rwigara Assinapol yaburiwe irengero,ariko abandi ntibabyemere kugeza ubwo ikinyamakuru Imboni cya Deo Mushayidi cyabitangaje ngo agahita arekurwa. Ubu Deo Mushayidi nawe akatiwe burundu.

2007 nibwo igikuba cyatsitse ko ikibanza cya Rwigara Assinapol cyagwiriye abafundi.Rwigara yarafunzwe,biza no kuvuga ko Gen Sam Kaka na Col Frank Rusagara bafunzwe bari bagiye kumutorokesha.

Rwigara yarafunguwe kuko idosiye ntiyarenze ubushinjacyaha.Rwigara yiyambaje ubutabera arega Umujyi wa Kigali arawutsinda utangira no kumwishyura.

2015 umwaka wabaye mubi mu muryango wuwari umunyemari Rwigara Assinapol. Inzego z'umutekano ziti"Rwigara Assinapol yazize impanuka y'imodoka.

Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol uti"Rwigara Assinapol yarishwe kuko twageze aho bamugongeye agihumeka,baramutwima ngo tumujyane kwa muganga bamutwara mu bitaro bya polisi Kacyiru.

Umunsi Rwigara Assinapol ashyingurwa i Rusororo umukozi w'ikigo cya Leta gishinzwe imisoro RRA yavuzeko babuze umusoreshwa mwiza utagiraga ideni.

Inkubiri ya serwakira yakomeje kwibasira umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol Kugeza ubwo umukobwa we Shima Diane Rwigara atanga ibyangombwa ngo yiyamamarize kuba umukuru w'igihugu bikarangira we na Maman we bafunzwe baregwa ibyaha bakaza kuba abere.

Intimba yateye umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol umunsi hasenywa inzu yabo imwe yitiriwe Umwami Kigeli.

Ikibabaje Rwigara n'Umwami Kigeli ntibakiri kuri iy'isi. Uruganda Premier Tabacco Campany Ltd ya Rwigara Assinapol yatejwe Cyamunara mu buryo bwatunguranye cyane ko ishingiro ryibyo baregwaga biterekanaga ideni.

2018 banki ya Cogebanque yandikiye Premier Tabacco Campany Ltd ko nta deni ibafitiye nabo ntaryo.

Aha niho Umuryango wa Rwigara Assinapol uvugako batogosheje ikinyoma kugirengo babatware imitungo yabo cyane ko urwo ruganda bagira urwitwazo barutwaye ibikoresho byarimo imashini zihenze zirenze nayo babishyuza mu kinyoma.

Ubu rero Madame Nyakwigendera Rwigara Assinapol aratabaza Imana kubera akaga arimwo n'abana be kubera ibyobo byacukuwe mu mutungo wabo.

Twavuganye nabo bireba cyane mu mujyi wa Kigali banze ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo tuganira bagize bati"nibwo tukibyumva tugiye gukurikirana. Ninde ngabo izakingira uyu muryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol?

Ese ibi byobo Madame Nyakwigendera Rwigara Assinapol avuga niba bihari bihatse iki?niba abo kwa Rwigara batabaza bavugako hari abagome babishyiramo intwaro kirimbuzi zikabitirirwa kugirengo babagirire nabi. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *