Amashyaka ashaka kurwanya FPR mu gihirahiro: Kayidasigwa Jean de Dieu wo mu ishyaka RPD niwe utahiwe.

Leta y'u Rwanda yemerera umunyarwanda kuba mu ishyaka ashaka ,agatanga ibitekerezo bye ntawe umuhutaje.Abo mu ishyaka RPD rya Dr Kayumba Christopher ritaremerwa bo bakora ibinyuranije n'uko amahame yo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure bwa politiki ibiteganya.

Amashyaka ashaka kurwanya FPR mu gihirahiro: Kayidasigwa Jean de Dieu wo mu ishyaka RPD niwe utahiwe.

Perezida w'ishyaka RPD Dr Kayumba Christopher agitangira gukurikiranwaho ibyaha akekwaho byo gukoresha imibonano mpuzabitsina uwahoze ari umunyeshuri yigishaga,kongeraho umukozi wamukoreraga mu rugo witwa Yankurije,abari bafatanije nawe ishyaka batangiye guhunga harimo na Kayidasigwa Jean de Dieu.

Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com atubwirako uyu murwanashyaka w'ishyaka RPD Kayidasigwa Jean de Dieu ntawuzi irengero rye.

Ibi rero byabashinga amashyaka ataremerwa nabyo bigenda bivugwa ko baba bakorana na yayandi ya RNC akorera mu mahanga.Umunyarwanda mbere yo kujya mu ishyaka ajye ashishoza.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *