Abakoreye Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise Aman akabambura baratabaza Ministri Gatabazi JMV.

Leta y'u Rwanda imaze igihe ikangurira inzego zitandukanye ku kibazo cyo kwirinda kugwa mu mutego wo gutanga amasoko.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi J. M. V[photo archives ]

Ibi byagiye kuvugwa kuko hagati y'uwatanze isoko na Rweyemezamirimo bitanaga ba mwana bakambura abaturage bakoresheje.

Haje kwemezwa ko mbere yo guha Rwiyemezamirimo isoko ko azajya abanza kwerekana amafaranga yo gukodesha kugeza arangije,cyangwa atarishyurwa.

Aya mategeko tumwe mu turere ntitwabyubahirije bajya guha isoko Campany yitwa True D Emergy ya Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise Aman.

Babigize ubwiru batanga isoko none byabaye ibibazo byatumye abaturage biyambaza Ministeri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi JMV.

Amakuru ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com gikura ahizewe mu bizerwa ba Leta batashatse ko twatangaza amazina yabo kubw'umutekano wabo ,aremeza ko Ngamije Ambroise Aman yahawe amasoko mu turere tugera k'umunani,ariko kugeza n'ubu harimo ibibazo byo kwambura abo yakoresheje agakingirwa ikibaba nabamuhaye amasoko.

Dukomeza tuganira badutangarijeko Ngamije Ambroise Aman yahawe amasoko,kandi akishyurwa mbere,bikaba nko kugabana nabamuhaye isoko bityo agata akazi atishyuye abo yakoresheje.

Abo bo mu nzego zizewe bakomeje batangariza ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko bamwe mu bakozi bambuwe na Ngamije Ambroise Aman bandikiye ubuyobozi bw'Akarere bubasaba kubarenganura ,nabwo ubuyobozi bwahamagara Ngamije Ambroise Aman ntiyitabe,ngo yanakwitaba akababeshya ko azakemura ibibazo agahemba abakozi,ariko kugeza n'ubu Ngamije Ambroise Aman akomeje kurebesha indege abo yakoresheje.

Ubwo twavuganaga na Gitifu w'Akarere ka Nyamasheke Athanase twamubajije ku bibazo bivugwa ku isoko bahaye Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise Aman uko rihagaze? Gitifu Athanase yagize ati"twahaye isoko Ngamije Ambroise Aman yambura abakozi yakoresheje ntiyabishyura.

Ariko kugeza ubu turiho turareba icyakorwa nidusanga hari amafaranga twasigahemo Rwiyemezamirimo tuzayaha abaturage,nidusanga ntayo tuzafasha abaturage bajye mu nkiko kurega Ngamije.

Ubu ikivugwa henshi mu turere ngo n'uko Ngamije yagiye afata ibyuma akabibika ahatandukanye ,nyuma akabigurisha mu buryo bwo kudindiza akazi.

Andi makuru aravuga ko ngo Ngamije afite Afande wo murwego rwo hejuru akaba ariwe wamusabiye isoko muri Ministri y'ingabo.Abo bireba nimukurikirane mukemure ibi bibazo byatejwe na Ngamije Ambroise Aman wambuye abaturage bo mu turere umunani.

Abakoreye Ngamije baribaza impamvu batishyurwa mugihe Ministri Gatabazi JMV yamaganye amakosa abera mu turere.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *