Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV afite inshingano zo gukangurira abanyarwanda akamaro ko kwikingiza covid-19.

Intambara yubutita hagati mu banyarwanda bafite imyizerere ishingiye ku madini yabo n'inzego za Leta zibabwira kwikingiza urukingo rubarinda kwandura icyorezo cya covid-19.

Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi JMV (photo archives)

Amakuru acaracara hagati mu mudugudu kuzamuka mu turere nashimangirako hari abanze kwikingiza.Tubanze turebe uruhare rwa muntu ku giti cye mbere yuko tureba urwa Leta.

Icyorezo cya covid-19 kuva cyatera mu isi herekanwa ko cyahangayikishije abayituye.

Uruhare rwa buri Leta mu isi n'uko hafashwe ingamba zo gukumira icyorezo cya covid-19 kugirengo kitica abaturage.Impuguke mu by'ubuzima zateguye urukingo.

Mu Rwanda ho byifashe gute?u Rwanda narwo rwafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya covid-19.Bitangira babanje guma murugo.Iki cyemezo ntabwo cyakiriwe neza cyane ko guma murugo yaje itunguranye.

Leta yahise ifata ingamba zo gutanga ibiryo ku miryango itishoboye(ikennye). Ingamba zindi zo gukumira icyorezo cya covid-19 nicyaje cyo kwambara agapfukamunwa.

Abarwayi bavuzwaga na Leta .Iminsi yaje gusa naho itanze agahenge bityo abanyarwanda basubira mu buzima busanzwe.Igice cyakurikiyeho cyaje aricyo kwikingiza.

Abanyarwanda bakingiwe inshuro ebyeri.Uburyo bundi bwaje ari ubwo kwipimisha nkabajya mu nama,ndetse no kureba umupira w'amaguru cyangwa nindi mikino.

Uburero Ministri Gatabazi afite akazi gakomeye cyane ko no mu nzego zibanze harimo abatsimbaraye ku mahame y'idini ritemera kwikingiza,cyangwa kwambara agapfukamunwa.

Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu niyo ihanzwe amaso cyane ko inzego zibanze zatangiye gukemangwa uko zifata abaturage zikabajyana mu bigo ngororamuco.

Gukangurira umuturage kwikingiza bigomba guhera mu mudugudu,Utugali n'Imirenge,none naho hari abatemera kwikingiza covid-19.Gutanga imyanya nta suzumwa ryakozwe nicyo kibazo kigiye kugora Leta y'u Rwanda.

Mwibaze namwe niba utegeka Akagali niba atemera amabwiriza ya Leta uwo ategeka we byifashe gute? Ministri Gatabazi niyerekane ingamba zihamye zishingiye ku mudugudu kugera ku turere inzira zikigendwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *