Ikipe ya Etoile de l’Est yatojwe na Kirenga Ludoviko nitozwa na Kamarade niyihe ifitiwe icyizere?

Amateka arivugira cyane iyo wayagizemo ibikorwa byiza uhora wibukirwaho.Kirenga Ludoviko yabaye umunyezamu w'ikipe y'i Rwinkwavu yitwaga Standard FC.

Etoile de l'Est ya mbere 1994

Yaje no kuba umuzamu w'ikipe y'i gihugu Amavubi.Abibuka Kirenga agikina bamwibukira ko yari muremure cyane.Kirenga ahagaritse gukina yatangiye guhugurirwa ubutoza.Itsinda ryarimo:Kirenga Ludoviko,Kalimunda Rene wabaye umukinnyi wa Rayon sports akanayibera umutoza kuva 1988 kugeza 1989 ayihesha ibikombe bitandukanye kugeza kuri 5/7/1989 Trophe Habyarimana.

Rudasingwa Rongin wakiniye Rayon sports kugeza 1982 ajya muri Etencelles FC yiwabo ku ivuko anayibera umutoza 1988 itwara Trophe Camille Kayihura wakiniraga Ikipe ya Mukura vs biyongera kuri Kanamugire Aloys Mwalimu ,Kanamugire Deo,na Rutsindura Antoine Alias Mabombe.Etoile de l'Est Inyeneri z'iburasirazuba k'ubw'umutoza Kirenga Ludoviko zari mu maboko ya Perefegitire ya Kibungo.

K'ubw'umutoza Mwanamana Kamarade Inyenyeri z'iburasirazuba ziri mu maboko y'Akarere ka Ngoma.

Ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com cyashatse kumenya amavu n'amavuko y'ikipe Etoile de l'Est.Abasaza bo muri Kibungo bati"mu gace kacu cyane Rwinkwavu habaye abanyekongo bacukiraga amabuye y'agaciro baba aribo batangiza umupira w'amaguru.Icyo gihe byabaga aribyiza cyane ko n'Umwami Rudahigwa yahakiniraga.

Abamisiyoneri nibo batangije umupira ku Cyasemakamba.Imvururu zo muri 1959 zarabizambije umupira w'amaguru urazima.1988 umwaka washyize Etoile de l'Est mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y'u Rwanda yari iyobowe na Twagiramungu faustin Alias Rukokoma warusimbuye Nyakwigendera Col Mayuya Stanislas.

Abakinnyi b'ikubitiro bazamuye Etoile de l'Est bavuye mu makomine yose ya Perefegitire ya Kibungo kuko bakoresheje irushanwa batoranyamo abarushije Etoile de l'Est yahise isenya ikipe ya Birenga FC bituma hahindurwa n'izina.

Birenga FC yakinaga mu cyiciro cya kabili kuko yari yabaye iya kabili ifite amahirwe yo kujya mu cyiciro cya mbere bitewe n'uko Peugeot bari bamaze kuyisesa.

Ubwo Ferwafa yemereye Birenga FC guhita ijya mu cyiciro cya mbere bahindura izina yitwa Etoile de l'Est gutyo.Umupira w'amaguru ugira amabanga menshi.

Etoile de l'Est yakinnye mu itsinda iratsindwa kugeza ubwo imikino ibili yahuje Zebres ya Perefegitire ya Byumba yatsinzemo Etoile de l'Est idakozemo.

Gutsindwa kwa Etoile de l'Est byatewe no kujya mu cyiciro cya mbere ititeguye ,ntiyongeyemo abakinnyi bo guhangana n'ikipe zimaze igihe muri shampiyona.

Abasesenguye basanze Etoile de l'Est yarikifata nkaho ari Birenga FC ikiri mu cyiciro cya kabili.

Etiole de l'Est yaje kumanuka iza kugaruka mu cyiciro cya mbere ifitemo amaraso mashya barimo abakinnyi barindwi barimo:Gatete Selemani alias rutwitsi wari warakiniye ikipe nka"Pantheres Noires,ikipe ya Kiyovu sports na STIR FC ,bongeyemo Rugumire Celstin nawe wakiniye Pantheres Noires nawe yibukwa mu bakinnyi bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.Etoile de l'Est yazanyemo abakinnyi yashingiragaho inyuma mubo bita myugariro harimo nka"Fransisiko,Mutigunga na Munyaneza.Ikipe kugurira abatoza abakinnyi byabayeho kuva kera bikanatera guhora zitsindwa icyaha kigashakirwa aho kitari.

Ikipe iyo idatsinda byitirirwa umutoza.Komite z'amakipe yo hambere nay'ubu indwara nimwe umubare munini w'abakinnyi ugaragaramo abadakenewe kurenza abakenewe.Kirenga yaje kubwira ubuyobozi imyanya ikeneweho abakinnyi ,aho kumwumva ngo bakemure ikibazo byarushagaho.

Ikibazo cyakomereraga umutoza Kirenga n'uko abakinnyi benshi babaga i Kigali guhuza umukino nabo yarafite babaga Kibungo byaramugoraga.

Ibindi bibazo byarimo abakinnyi babaga muri Kigali basuzuguraga ab'i Kibungo babita abanyacyaro byatumaga ikipe ihora itsindwa.Umutoza Kamarade aratoza ikipe nayo ifite ibibazo by'ingutu abo muri Kibungo batayibinamo kimwe.Urwishe ya nka ruracyayirimo.

Ikipe nitegurirwa abaturage Akarere ka Ngoma kagahora gashaka kuyikoreraho umuhigo ntibizorohera umutoza.

Kuba Etoile de l'Est itagura abakinnyi nkabo APR FC cyangwa Rayon sports igura bizatuma idatwara igikombe na kimwe.

Amakipe yabayeho kera akazima iyo yagarutse abaturage bayagirira icyizere n'urukundo kurenza izitirirwa uturere.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *