Nkunsi Jean Bosco aratabaza kubera ihohoterwa akomeje gukorerwa yimwa ubutabera

Uburenganzira bwa muntu iyo buhohotewe ubuzima bwe bujya mu kaga.Hashize igihe kitari gito bivugwa ko har'abanyarwanda bimwa ubutabera kubera uwagize uruhare rwo kujya mu kaga.inkuru yacu iri k'umuntu witwa Nkunsi Jean Bosco wafashwe agafungwa.

Nkunsi Jean Bosco wo mu ishyaka RPD aratabarizwa (photo archives)

Umunsi Nkunsi Jean Bosco afatwa n'urwego rw'ubugenzacyaha yavugwagaho ibyaha bikurikira: Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.Ubujura bukoresheje Kiboko cyangwa ibikangisho.

Kwiyitirira urwego rw'umwuga,impamyabushobozi,impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa,Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya Nkunsi akimara gufatwa urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwahamagaje Nsekanabo Emmanuel ko yibwe kandi nabamwibye bamuhamagaye.

Ihamagarana hagati ya Nkunsi Jean Bosco na Nsekanabo Emmanuel ntaryabayeho nk'uko ikoranabuhanga rya MTN ryabigaragaje.Isesengura ryerekanye ko Nkunsi Jean Bosco yari umuyoboke w'ishyaka ryashinzwe na Dr Kayumba Christopher .

Aha niho hakomeje kubamo ikibazo cyane ko Dr Kayumba Christopher mbere y'uko afatwa ngo afungwe yatangarije itangazamakuru nyarwanda na mpuzamahanga ko Nkunsi Jean Bosco ari umurwanashyaka w'ishyaka R.P.D .Dr Kayumba Christopher yakomeje asobanura ko Nkunsi Jean Bosco yarashinzwe ubukangurambaga no gushaka abarwanashyaka.Amakuru dukura kuri bamwe mu bacungagereza bakorera kuri gereza ya Mageragere ,ariko bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo badutangarijeko  Nkunsi Jean Bosco yashyizwe mu kato cyane ko afungiye mu ihema ku manywa rishyuha cyane mu ijoro rigakonja cyane.

Ikindi ko kuva Perezida w'ishyaka R.P.D Dr Kayumba Christopher yafungirwa kuri gereza ya Mageragere batarahura.Umwe mubacungagereza twakomeje tuganira yagize ati"Nkunsi ariho nabi cyane ko Dr Kayumba Christopher nicyo amugenera ntigishobora kumugeraho,cyane ko bavuze ko yakorera politiki muri gereza.

Amakuru acaracara ava kuri Gereza ya Nyarugenge iri mu murenge wa Mageragere yaba atangwa nab'abashinzwemo umutekano,yaba abagororwa barangije ibihano bagataha baganiriye n'ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com ,ariko bakangako amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo bagize bati"Nkunsi Jean Bosco ariho nabi afunzwe mu buryo burenze.Umwe mubacungagereza twise Byiringiro tuganira yadutangarije ko bo ntakundi bakora bubahiriza amabwiriza.

Byiringiro yakomeje adutangarizako Nkunsi Jean Bosco uretse gufungirwa mu kato n'ihema afungiyemo ku manywa rigira ubushyuhe bwa 70 naho n'ijoro ubukonje bukaba zeru.Uyu mucungagereza yanakomeje adutangarizako Nkunsi afite uburwayi akaba yarasabye kwivuza akabyangirwa,kuko tariki 4 Mutarama 2022 yarie guhura na muganga.

Uyu Byiringiro yadutangarije ko Nkunsi yinjijwe muri ubwo buzima kuva tariki 18 Ukwakira 2021Hashize igihe bivugwako abashinze amashyaka cyangwa bakayajyamo aribwo buzima amategeko yo mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga ,kongeraho n'amasezerano mpuzamahanga bibuza gukurikirana uwakoze umutwe wa politiki nuwawugiyemo.

Muri ayo mategeko abuza iyicarubozo cyangwa guhohotera uwo mudahuje ibitekerezo ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com cyagerageje gukora ubushakashatsi kifashishije itegeko rya Repubulika y'u Rwanda ryo 2003 ryavuguruwe 2015 mu ngingo yaryo ya 14 ivuga ko Ntawe ushobora kwicwa urubozo gukorerwa ibibabaza umubiri cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by'ubugome bikorerwa umuntu cyangwa ngo bimuteshe agaciro.

Aha niho hava kwibaza bagira bati"Niba Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ariryo risumba ayandi mu gihugu ,kandi nta muyobozi w'urwego rwose rw'ubutegetsi utarahirira ku ibendera ry'igihugu akarahira avuga ko azubahiriza itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda,akanongeraho ko arahiriye u Rwanda k'umugaragaro ko azubahiriza itegeko Nshinga n'andi mategeko,igitangaje n'uko ubu ahenshi usanga za ndahiro zakozwe zitubahirizwa kugeza naho wumva imfungwa ivugako ikorerwa iyicarubozo nkuko Cyuma Hassan yabivugiye murukiko.

Umwe k'uwundi bumva ibivugwa bagira bati"kugorora no guhana habamo iyicarubozo?Niba umwotsi ucumbacumba buriya hari umuriro? Kayumba innocent wigeze kuyobora Gereza ya Nyakiriba na Nyarugenge yakubise imfungwa arazimugaza none nawe arafunzwe.

Inzego zishinzwe ubuzima bwa muntu amategeko aberaho kubahirizwa ku mpande zombi. Amategeko yo mu ngingo ya 10 y'amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by'imbonezamubano no mu Politiki ,aho mu ngingo ya ya 5 ,aho bivugwa ko nta ngingo yaryo muri ay'amasezerano ishobora gufatwa nkaho iha uburenganzira Leta ,imitwe ihuriweho n'abantu cyangwa umuntu ku giti cye bwo kugira icyo akora kigamije kuvanaho uburenganzira n'ukwishyira ukizana byemewe muri aya masezerano cyangwa kubugabanya ku buryo burenze ku biteganywa n'itegeko cyane muri aya masezerano.

Ingingo ya 10 y'amasezerano mpuzamahanga ivugako umuntu wese uvukijwe ukwishyira ukizana kwe afatwa nk'umuntu akanahabwa icyubahiro gikwiye ikiremwamuntu.Isesengura ay'amategeko agira abo yubahirizwaho nabo atubahirizwaho?Ese Nkunsi Jean Bosco we ibye byaba bizakemuka?icyaha gikaze mu Rwanda ni jenoside yakorewe abatutsi.

Niba Nkunsi Jean Bosco yarazize kujya mu ishyaka R.P.D rya Dr Kayumba Christopher  byabaye nko guhangara nk'umwe batumye amata y'intare?Kuva Kayumba innocent yagera kuri Gereza ya Nyarugenge Mageragere hakozwe iyicarubozo kugeza na n'ubu.Abarengera ikiremwamuntu numutabare Nkunsi Jean Bosco kuko ari mu kato karenze.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *