Hategekimana Martin Alias Majyambere kuki arekurwa akongera agafungwa n’iki kibyihishe inyuma?

U Rwanda rwabayemo amarorerwa y'indengakamere ashamikiye kuri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Hategekimana Martin Alias Majyambere arasaba kurenganurwa (photo archives)

Igihe cyose buri muntu wese yibaza icyabiteye hashingiwe ko ibyakozwe bigayitse.Inkuru yacu iri ku bice bifatira ku byaha byakozwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994,ikindi gice kikaba k'ubutabera.

Bamwe mubakozi jenoside harimo abahamijwe ibyaha bigiye biri mu byiciro.Harabakoze jenoside batashyikirijwe inkiko kuberako bahunze bibera mu mahanga.

Igihe u Rwanda rwibukaga jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 28 umukuru w'igihugu Perezida Paul Kagame yabigarutseho.

Noneho tujye murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera Nyamirambo.Hari urubanza Hategekimana Martin Alias Majyambere yaregagamo uyobora Gereza ya Mageragere SP Uwayezu Augustin amurega ko amufunze bunyuranije n'amategeko.

Urukiko rwaburanishije ikirego cya Hategekimana Martin Alias Majyambere tariki 14/4/2022 urubanza rusomwa tariki 19/4/2022.

Ikirego cyatanzwe na Hategekimana Martin Alias Majyambere cyagiraga kiti"jyewe mfunzwe na Gereza ya Mageragere iyobowe na SPUwayezu Augustin kandi tariki 18 ugushyingo 2018 nararangije ibihano muri Gereza ya Rwamagana.

Yakomeje yereka urukiko ko yahawe icyangombwa cyamusohoye muri Gereza ya Rwamagana arangije igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 ku cyaha cya jenoside.

Mbere y'uko tubereka uko SP Uwayezu Augustin yisobanuye turabereka uko RIB urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha bwafashe Hategekimana Martin Alias Majyambere bukamufungira kuri Kasho ya Kicukiro nyuma akoherezwa muri gereza ya Mageragere.

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Hategekimana Martin Alias Majyambere.

Intandaro y'ifungwa rya Hategekimana Martin Alias Majyambere ryavuye kugukekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu mujyi wa Gikongoro aho yaratuye akanahakorera ubucuruzi n'ubu akaba ariho akibarizwa.

Tariki 5 Mutarama 1995 nibwo bwa mbere Hategekimana Martin Alias Majyambere yafunzwe n'ubushinjacyaha muri Kasho bidatinze ajyanwa muri Gereza ya Gikongoro.

Imanza za Hategekimana Martin Alias Majyambere zaje gutangira kugeza ubwo 2003 urukiko rwa Butare rwaje kumurekura rwamugize umwere ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi yaregwaga.

Igitangaza n'uburyo Hategekimana Martin Alias Majyambere arekurwa akongera agafungwa n'iki kibyihishe inyuma?2007 nibwo ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwafashe Hategekimana Martin Alias Majyambere,ariko ho nyuma y'iminsi mike yahise arekurwa.

Nkuko twakunze gukurikirana urubanza rwa Hategekimana Martin Alias twagagejejeho ko ho yaburanaga adafunze.

Itariki ya 10 Nyakanga 2009 nayo yabereye ikigeragezo uyu mugabo.Ubu noneho igifungo cy'imyaka itandatu y'igifungo gihabwa Hategekimana Martin Alias niho haza ikibazo kibazwa na benshi kuko aburanishwa n'inkiko zikamugira umwere yagera hanze akongera agafungwa.

Ahandi naho gereza ya Rwamagana yamurekuye inshingiye ku byemezo by'inkiko none akaba yarongeye agafungwa?

kuba mu iburanisha haravuzwe ko atarangije ibihano icyaha cyaba icyurekurwa cyangwa n'uwamurekuye cyangwa umufunga?kuki urukiko rwemejeko Hategekimana Martin Alias Majyambere imyaka itandatu?

ninde wasesengura ifungwa rya Hategekimana Martin Alias Majyambere ngo atange igisubizo?Umunyamategeko waganiriye n'ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati"Ufashe uko Hategekimana Martin Alias Majyambere yagiye afatwa agafungwa,akaburana agafungurwa akongera agafungwa usanga hari imbaraga z'umunyabubasha zibyihishe inyuma zimuheza muri Gereza,kuko icyaha cyakorewe ku Gikongoro ubu ni Nyamagabe ,ariko reba kujya gufungirwa i Rwagasana,ngaho Gereza ya Gisirikare atarabayewe?byose biragayitse.

Umwanzuro ukwiye gutangwa n'urukiko urengana akarenganurwa kuko nibyo byaha ishema ubutabera.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *