Ninde uzarenganura Hategekimana Martin Alias Majyambere urekurwa akongera agafungwa.

Bikomeje kwibazwaho na benshi hashingiwe ku bivugwa bitandukanye n'ibikorwa Inkuru yacu iribanda k'ubuzima bw'umusaza Hategekimana Martin Alias Majyambere ukomeje kwibazwaho na benshi.

Ministri w'ubutabera Ugirashebuja Emmanuel niwe uhanzwe amaso ku kibazo cya Hategekimana Martin Alias Majyambere (photo archives)

Hategekimana Martin Alias Majyambere yafunzwe akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ubwo yagezwaga imbere y'ubutabera yabaye umwere.Bidateye kabili Hategekimana Martin Alias Majyambere aba asubijwe mu gihome amaguru adakora hasi.

Ibihe bibi byakomeje kugariza ubuzima bwa Hategekimana Martin Alias Majyambere kuko yaje kongera gufungurwa nabwo afatwa nk'ushimuswe asubizwa muri Gereza.

Abasesengura basanga iby'igifungo cya Hategekimana Martin Alias Majyambere kirimo urujijo n'akarengane biherekezwa na ruswa.Uwatanze ruswa ararenganya,utatanze ruswa ararenganywa.

Umukuru w'igihugu akaba na Perezida wa FPR inkotanyi yikomye bamwe mu bayobozi barenganya abaturage,kugeza n'ubwo harabimwa uburenganzira bwabo.

Aha niho haherwa havugwamo Hategekimana Martin Alias Majyambere ari muri abo baturage barenganijwe.

Niba u Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame na FPR bemerako barwanya akarengane na ruswa kugeza n'ubwo amahanga akora urugendo shuri baza kurwigiraho niki kibura ngo harebwe umunyabubasha wiziritse k'ubuzima bwa Hategekimana Martin Alias Majyambere abuheza mugihome.

Ubwo Hategekimana Martin Alias Majyambere yafungurwaga muri Gereza ya Rwamagana umwe k'uwundi bagize bati"ubw'uy'umusaza arangije igihano cy'igifungo Imana ishimwe,kuko n'ubundi yari yararenganye.

Bidateye kabili urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha buba burongeye bufunze Hategekimana Martin Alias Majyambere.

Abandi bati"kuki Hategekimana Martin Alias Majyambere afungirwa kure y'umuryango we n'iki kiba kibyihishe inyuma?

Umwe mu banyamategeko twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati"Ikosa ntabwo ari rya Hategekimana Martin Alias Majyambere kuko siwe wikuye muri Gereza ya Rwamagana?

ikibazo ntabwo aricyuwamurekuye kuko we icyakora n'uburinzi bw'abafungwa n'abagororwa,ariko biratangaje kubona umugororwa arekurwa akongera agafungwa ngo har'imyaka yakatiwe atafunzwe.

Inzego zifite aho zihurira n'ubutabera n'iz'uburenganzira bwa muntu nizo zihanzwe amaso.

Kugeza ubu ntarwego rutabizi ko Hategekimana Martin Alias Majyambere arengana,ariko bose batinya kugira icyo bagikoraho.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso

 

Murenzi Louis 

Ministri w'ubutabera Ugirashebuja Emmanuel niwe uhanzwe amaso ku kibazo cya Hategekimana Martin Alias Majyambere (photo archives)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *