Ubukomisiyoneri bukomeje kuvuza ubuhuha mu ikipe y’APR fc ku igura ry’umutoza n’abakinnyi bahenze.

Umupira w'amaguru mu bihugu byawuteje imbere mu igurwa ry'abatoza cyangwa abakinnyi ntakibazo bitera kuko bikorwa hagendewe k'ubushobozi inkuru yacu iri ku ikipe y'APR fc ivugwamo ubukomisiyoneri bukabije kugeza naho bimaze gufata indi ntera.

Adil Mohammed Erradi na Jacques Tuyisenge (photo archives)

Umwe muri b'Afande twavuganye akangako dutangaza amazina ye kubera umutekano we,tuganira yagize ati"mwe nk'itangazamakuru muzatubarize uburyo ikipe y'ingabo z'igihugu APR fc itunga umutoza uhembwa umushahara ushobora guhemba Kampani yose.

Yakomeje agira ati"Umutoza w'ikipe y'APR fc Adil Mohammed Erradi ukomoka mu gihugu cya Maroc ahembwa miliyoni cumi n'umunani z'amafaranga y'u Rwanda.Adil Mohammed Erradi yavuzweho ko nta byangombwa agira byo gutoza.

Yakomeje ikiganiro adutangariza ko mu ikipe y'APR fc havuzwe igurwa ry'umukinnyi Jacques Tuyisenge waguzwe ibihumbi mirongo ine by'amadorari y'Amerika,kongeraho umushahara wa miliyoni eshatu n'ibihumbi magana atanu y'u Rwanda.

Uyu mukinnyi yaguzwe yirukanywe mu gihugu cy'Angola.Kuva yagera muriy'ikipe ibyo yariyitezweho nta nakimwe yakoze ,ahubwo biravugwako agiye kwirukanwa.Undi mukinnyi waguzwe n'ikipe y'APR fc ni Bizimana Yannick watanzweho miliyoni makumyabili y'u Rwanda.

Itangazamakuru ritandukanye rimaze igihe rivuga kuri Adil Muhamed Erradi uhembwa miliyoni cumi n'umunani z'amafaranga y'u Rwanda kandi yakina ntagire icyo yerekana n'ikinyuranyo cya Mashami Vincent n'abandi batoza b'abanyarwanda.

Shampiyona y'umwaka ushize imikino ibiri harimo uwo APR fc yatsinzemo Rutsiro fc ibitego bitandatu, kongeraho n'uwo ikipe y'APR fc yatsinzemo ikipe ya Marines fc ibitego bitandatu itwara igikombe cya shampiyona.

Ikindi cyongeye kuvugwa ku ikipe y'APR fc n'umutoza wayo Adil Mohammed Erradi n'umukino bakinnye n'ikipe ya Etoile de l'est kugeza naho byasakuje mu itangazamakuru ko ar'ubusabane hashingiwe uko ibitego byatsinzwe.

Abakunzi b'umupira w'amaguru bakomeje kugenda bavuga ku ikipe y'APR fc bigendanye n'uburyo igenda itwara ibikombe.

Abasesengura bahera k'umukino APR fc yakinnyemo n'ikipe ya Zebres ikayitsinda kugeza iyishenye hakavuka Gicumbi fc.

Niba iy'ikipe y'APR fc ikomeje kuvugwamo ikibazo kiri hagati y'umutoza Adil Mohammed n'umukinnyi Jacques Tuyisenge birerekana ko umwaka utaha umwe azasiga undi kuko ubwimvikane nibukeya.

Ikindi cyavuzwe naho APR fc yatangiye inzira yo gushaka Abafana bo muyandi makipe murwego rwo kujijisha ubuyobozi bukuru bwayo.

Niba Tuyisenge Jacques ahembwa kurenza Generali ntagire umusaruro atanga bizabazwa nde?niba umutoza Adil Mohammed umushahara ahembwa urenze uwabayobozi bakuru b'igihugu byo bizabazwa nde?

Abashinzwe guha ikipe y'APR fc amafaranga agura abatoza n'abakinnyi nibasuzume barebe niba batanga umusaruro,niba ntawo hafatwe ingamba nshya amazi atararenga inkombe.Ubu shampiyona igeze mu mahina niho hahanzwe amaso.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *