Abafana b’ikipe ya Rayon sports binubiye amagambo y’umuyobozi w’iy’APR fc Gen Mubalak ukomeje kubatesha agaciro

Uko bur'ikipe igenda yiyubaka ninako igira ibikorwa bitandukanye bizayifasha muri shampiyona ya 2022/2023 .Ikipe ya Rayon sports igihe itegura igikorwa cyo kwerekana abakinnyi bashya yaguze,ikanakora ngarukamwaka Rayon sports Day hatumiwe ingeri zitandukanye mur'uwo munsi mukuru.

Amakuru acaracara mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda nagaruka ku ijambo ryavuzwe n'umuyobozi w'ikipe y'APR fc Gen Mubalak ko nta ndege igwa i Nyanza.

Ubwo bamwe mu bafana b'ikipe ya Rayon sports bari mu birori byabo baganiriye n'itangazamakuru baritangarije ko bafite ikibazo gikomeye batezwa n'ikipe y'APR fc igenda ibatwara abakinnyi mu buryo bwo kuyisenya.Abari muri stade Regional Nyamirambo tariki 15/8/2022 mu birori by'ikipe ya Rayon sports babonye indege uko yazengurutse batekereje ko batwawe umukinnyi Niyigena Clement no kuba nuwo yakuye muri Marne fc bamwita uwo mu ikipe y'intare bigaragaza ukubangamirwa gukomeye.

Kuba ikipe y'APR fc idakinisha abanyamahanga nibyo bituma umubare wabo utiyongera.Mu myaka yashize havuzwe ikibazo hagati y'ikipe y'APR fc niya Rayon sports kivuye ku bakinnyi nka :Manzi Thiery,Mutsinzi Ange , Niyonzima Olivier Sefu,Bukuru Chirstopher.Icyabaye agahebuzo naho bavuzeko umukinnyi Imanishimwe Djabil babeshye ko agiye mu ikipe yo mugihugu cya Kenya bikarangira agiye mu ikipe y'APR fc.

Ikindi Abafana b'ikipe ya Rayon sports batishimiye naho abakinnyi birukanywe mu ikipe y'APR fc bagahabwa iya Rayon sports.Ubu rero bamwe mubafana b'ikipe ya Rayon sports bakomeje gusaba inzego zitandukanye ko zakurikirana uko shampiyona izakina kuko iyo yahuye niy'APR fc habamo amakosa.Umwaka ushize havuzweko ikipe y'APR fc yatanze ruswa bituma itsinda iya Rayon sports mu gikombe cy'Amajoro.Iyi nkurikizi  zakomeje kuzunguruka zishyira ibibazo mu bafana.

Niba bamwe mubakunzi b'umupira w'amaguru bavugako Afande adakunda ikipe y'abaturage n'ikibazo gikomeye.Nyobozi ya Rayon sports nayo ikwiye gutegura uko yazatwara igikombe cya shampiyona kuko nicyo kibaha ishema.

 

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *