Rwamagana: Ihame ry’uburinganire ni amahirwe amwe kuri bose”- Rose Rwabuhihi

Mu Karere ka Rwamagana hatangijwe ubukangurambaga muri gahunda y’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye( GAD), ni gahunda ije isanga hari imiryango yabanaga itarasezeranye, ngo nyuma yo kuganirizwa kw’ihame ry’uburinganire, imiryango igera kuri 25 yo mu Murenge wa Fumbwe yafashe umwanzuro wo gusezerana byemewe n’amategeko.

Ni gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba igamije gukemura ibibazo biri mu miryango itandukanye, iki gikorwa kizanabera mu Mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana nk’uko cyatangirijwe mu Murenge wa Fumbwe hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imiryango bitandukanye harimo, imiryango ibana itarasezeranye, kuba ababakomoka ho badahabwa uburenganzira bahabwa n’itegeko kandi bakagombye kugira ubwo burenganzira.

Muri icyi cyumweru harimo gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye, kugirango bwa burenganzira bw’umugore ubw’umugabo, ubw’umwana bwubahirizwe hakurikijwe uko amategeko ya Repubulika y’uRwanda abiteganya.

ibindi bikorwa biteganyijwe ni ukwandika abana bavutse mu bitabo by’irangamimerere, kureba imiryango ibana mu makimbirane hakarushwaho kuyegera, kuyitaho no kuyikurikirana kugirango ikibazo kibangamiye uburenganzira bw’umuryango kibe cyavaho.

ikindi ni icy’abana b’abangavu baterwa inda zitateguwe, umwana umuvutseho ntagire uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere no kumenya ise umubyara, hazabaho kubegera babafashe mu bibazo by’ingutu bahura nabyo harimo kwandikisha abana babyaye, gusubizwa mu mashuri kwabo bana b’abakobwa batewe inda, cyangwa se bashyirwe mu mashuri y’imyuga, ariko cyane habeho gukurikirana no guhana ababateye inda kuko ari icyaha gikomeye, gihanwa n’amategeko.

Hazabaho kandi kwigisha ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire ku bantu bari mu byiciro bitandukanye, harimo abikorera, urubyiruko, abagore.

Imwe mu miryango yazezeranye yarangwaga na akanyamuneza ishimira ubuyobozi bwabafashije mu gufata umwanzuro wo gusezerana imbere y’amategeko.

Bahame Samuel ni umwe mu basezeranye, yagize ati: “Twarigishijwe batubwira ko icyo wakora icyaricyo cyose utarasezeranye n’umugore ntacyo ugeraho, barabidushishikarije binjya mu bwonko ari nayo mpamvu uyu munsi nafashe umwanzuro wo kuza gusezerana n’umugore, none koko ubukire mbutwaye mu kiganza, nkashishikariza ababana n’abagore batarasezeranye gusezerana”

Umugore we Musabyeyesu Christne bazezeranye nawe yagize ati” Ndishimye ntimwabyumva, n’ukuri byandenze, ariko ndabashimiye mwakoze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko muri icyi cyumweru cyahariwe Ubukangurambaga bazasura imiryango yose ibana itarasezeranye bakayigisha nayo ikabasha gusezerana .

yagize ati” Icyo twiyemeje ni ukuzagera ku miryango yose idasezeranye muri icyi gihe cy’icyumweru twihaye ko nta muryango numwe tutazageraho, ariko tukaba twarabitangiye mbere kuko kugirango abantu babasezeranye habanza igikorwa cyo kubaranga, tukaba tubimazemo ibyumweru bigera kuri bitatu dukurikirana iyo miryango tuyigisha kuko kugirango bigere n’aha n’uko haba harabayeho urugendo kuko harimo abari bamaze imyaka 15 babana badasezeranye. Habayeho kubegera tubasobanurira ibyiza bibirimo, no kubafasha gutera iyo ntambwe, kuko iyo abantu batasezeranye imbere y’amategeko tubyita inshoreke n’undi mugabo yaba yabenguka umugore wawe akamutwara kandi ntugire aho ujya kurega kuko ntaba ari umugore wawe, imbere y’amategeko kimwe n’umugabo yaba uw’umugore uwariwe wese gusezerana rero ni umutekeno w’umugore n’umugabo ndetse n’abana bazavuka mwuwo muryango”.

Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubihirizwa ry’ihame ry’uburinganire Rose Rwabuhihi yasobanuye ihame ry’uburinganire icyaricyo ko atari uguhangana.

Yagize ati” Iyo tuvuga ihame ry’uburinganire akenshi abantu bumva ibitaribyo, bumva guhangana, bumva ngo umugore asigaye yarazanye amategeko mashya mu rugo, bakumva ngo umugabo ntakigira ijambo, bumva amakimbirane, ibintu nkibyo bitaribyo. Nagirango mbisobanure neza mwese mugende mwabyumvise namwe mudufashe tujyanemo tubikore mu buryo bujyanye n’amategeko kandi bwubahiriza buha agaciro Igihugu cyacu. Iyo tuvuga ihame ry’uburinganire ihame ni ihame nyine ni ikintu kitagomba kuvogerwa, kwibagirwa, cyitagomba gukorwa mu mafuti no kurengwaho, ni ihame kuko ariko Igihugu cyacu cyabishatse kubera ko twarihisemo, kandi tugahitamo neza nk’uko biri mu itegeko nshinga ryatowe na buri wese ufite imyaka. Nagirango turyumve kimwe twese ko ihame ry’uburinganire ari amahirwe amwe kuri bose, ni amahirwe amwe ku mugabo, ku mugore, ku mwana w’umuhungu nuw’umukobwa”.

Rose akomeza avuga ko kubamaze gusezerana hagomba kubaho ubwuzuzanye n’ubufatanye hagati yabo.

Yagize atii” Niba umuhungu ashobora kujya kwiga akazaba umukanishi, akaba umwubatsi n’umukobwa afite ubwo burenganzira nk’umubyeyi ufite izo nshingano zo kutagira uwo uvangura ngo asubize inyuma, ni amahirwe yo kugirango nushora nanjye nshore umwe najya kuvoma undi ajye gutashya mufatanye imirimo nk’umuntu umwe nk’uko mumaze kubyiyemeza ahangaha, mwari babiri none mwiyemeje kuba umwe, kuko urugo ntiwarushinga uri umwe murushinga muri babiri. Iyo tuvuga uburinganire ni ukugirango buri wese agire amahirwe amwe akorere umuryango we nta kimutega, batavuga ngo ni umugore, batavuga ngo ni umugabo Leta y’uRwanda irengera umugore ikarengera n’umugabo, ntamugore ufite uburenganzira bwo guhoza ku nkeke umugabo, cyangwa se umugabo asagarire umugore ngo abe yamuhohotera amukubite cyangwa amubuze ubundi burenganzira bwo kubaho neza. Tuve hano twumvise ko ihame ry’uburinganire twaje kwimakaza hano mu bikorwa bizamara icyumweru cyose ndetse mu Ntara yose y’Iburasirazuba mwumveko ari amahirwe yo kutagira usubizwa inyuma yaba mu mitungo, nibwo buringanire si amakimbirane no guhangana mwihundura ihame twarihisemo nk’abanyarwanda kandi rirasobanutse”.

Uretse iyi miryango 25 yasezeraniye muri uyu Murenge hari indi miryango igera ku 186 irimo yitegura gusezerana imbere y’amategegeko yo muri aka Karere ka Rwamagana.


 

 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *