Abafite ubumuga barasaba koroherezwa muri serivisi zitangirwa kwa muganga

Abafite ubumuga barasaba ko ahatangirwa serivise bakenera bakoroherezwa kuzigeraho kuko hari aho usanga bitaborohera kuzibona bitewe n’imiterere yaho, ndetse no kutabasha gusobanukirwa nibyo bababwira Nko mu ndimi z’amarenga.

Abasaba ibi ni abafite ubumuga butandukanye burimo ubw’ingingo, ubugufi bukabije n’abandi barimo abatabona. Bavuga ko igihe bagiye gutega kwivuza zitwara bahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kudashobora kumvikana n’abaganga, cyangwa se ngo babashe kubona aho bahagarara ngo bavugane n’abaganga barebana bitewe n’imiterere yabo.

Hari bamwe bashima ibyo leta imaze kubagezaho mu guhabwa imyanya yihariye mu mirimo itandukanye, ariko bagasaba ko hari ibindi byakosorwa nabo bakoroherezwa mu guhabwa serivisi.

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije basanga kuba batoriherezwa n’aho bajya gusaba serivisi z’ubuzima bibabangamira cyane bityo bikaba bya kosoka bagashyirirwaho uburyo bwabo bwihariye.

Buntubwimana Marie Appoline Umuyobozi w’umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, avuga ko bikigorana mu nzego z’ubuvuzi kuko usanga bataratekerejweho, kuko bagahurira n’imbogamizi zitandukanye.


Yagize ati ” Nko kumagishe, kwa muganga aho batangira imiti, aho basuzumira ni ikibazo kuko abenshi tutahagera cyane, ndetse n’ibitanda ababyeyi bashobora kujya kubyariraho, akenshi abanyamuryango bacu bakunda guhura nizo nzitizi mugihe abarebare bo biborohera “.

Komezusenge Charles Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu avuga ko ishyirwa mu bikorwa rya politike irengera abafite ubumuga rikwiye kubahirizwa.

Yagize ati” Ikibazo kigihari ni ishyirwa mubikorwa ku girango za mbogamizi duhura nazo nk’abantu bafite ubumuga bw’uruhu by’umwihariko zikurweho, uko biba byanditse nibyiza kuko uba ubona ko bije bituvana aho twari turi habi bitujyana aheza kugirango tugendane nagahunda za Leta, icyo tuba duhanze amaso ni ukureba ku bishyirwa mu bikorwa ngo natwe tubashe kugendana ni icyerekezo”.

Charles komeza avuga ko politike kuba ihari ari kimwe no gushyirwa mu bikorwa arikindi.

Yagize ati” Iyo ibintu biri mugihugu ukabona biri mubitabo, ni nk’itegeko riba rihari rirengera umuntu ufite ubumuga, aba abona ko rihari, ariko icyo aba akeneye ni ukubona bwa burenganzira buri muri rya tegeko, bivuzengo iyo ryategeko rihari ariko uburenganzira atabubona ntabwo aba anyuzwe nabyo”.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr Mukarwego Beth Nasiforo, avuga ko mu buvuzi hari ibibazo byagakwiye kwitabwaho.

Yagize ati” Ubuvuzi ni bwiza abantu batavurwa, ariko ugasanga hahandi hatangirwa za serivise, hahandi umuntu agenda ngo bamwakire bamwe ntabwo bazi kwakira umuntu ufite ubumuga, kuko hari igihe ugenda uherekejwe n’umuntu, aho muganga yakwibarije icyo urwaye mwibanga ugasanga arabaza uwo muri kumwe ngo nakubaze icyo ushaka cyangwa se aho urwaye ugasanga ni ibintu bikoza umuntu isoni, ugasanga abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, kubakira bibagora, yaba agiye nta musemuzi afite akaba yataha atanavuwe”.

Mu rwego rwo kuvugurura politike nshya y’abafite ubumuga basaba ko harebwa kubibazo bitandukanye bya buri wese ufite ubumuga, bwaba ubwo kutavuga, kutabona, ubugufi, ndetse n’ubumuga bw’uruhu kugirango buri wese yisange muri sosiyeti nyarwanda.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *