Rwamagana: Guverineri CG Emmanuel k.Gasana yasabye abatozwa b’intore kudatesha agaciro ikizere bahawe

Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe, Akagali ka Sasabirago, hatangijwe ku mugaragaro umuhango wo gutangiza urugerero ruzamara iminsi 60 rugizwe n’abasore n’inkumi b’urubyiruko rurangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbiye rugera kuri 65 bo mu tugari 6 tugize uyu Murenge. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘’ Duhamye umuco w’ubutore twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa’’.

Bamwe murubyiruko rwatangiye uru rugerero rwihaye umuhigo wo kuzasohoza ubutumwa bwatumwe n’akarere ka Rwamagana rwaturutsemo, harimo gusarika ibisenge by’inzu 400, gucukura imirwanyasuri, kubungabunga ibidukikije, kwita kubikorwa remezo harimo no gusana imihanda yangiritse.

Uwineza Rosine ni umwe mu rubyiruko rwatangiye urugerero avuga ko mu mihigo yabo hazabamo gukora ibikorwa bitandukanye.

Ati: ‘’ Hari imihigo twahize irimo ibikorwa tuzakora nko kwita ku bidukikije, kurengera ibikorwaremezo duhanga ibindi nk’imirwanyasuri, Imihanda, kubakira ubwiherero ku batabufite,… icyo navuga ni uko kiriya gihembo batanze dushaka ko kiza hano iwacu, niyo mpamvu mu mihigo yacu tuzaharanira kuyinoza ndetse twongereho n’utundi tw’akarusho’


Hakizimana Felicien ni mugenzi we, yunganira mugenzi we yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa imihigo bahize kuko bifitemo icyizere.

Ati: ‘’ Twifitemo icyizere kandi burya nicyo cya cy’ingenzi muri byose, iyo wifitemo icyizere byose birashoboka! Turasaba ubuyobozi cyane cyane ubw’Umurenge kutuba hafi, bakatwereka abakeneye ubufasha tukabubaha, n’ahandi hakenewe umusanzu wacu Kuko ntituhazi hose ndetse bakadushakira ibikoresho nkenerwa kandi ku gihe’’.


Umuyobozi w’Akarere ka Rwamaga Bwana Rajab Mbonyumuvunyi yijeje urubyiruko ko nk’Akarere ko bazakomeza kubakurikirana byahafi.

Yagize ati: ‘’ Uruhare rwacu nk’Akarere tuzaba a hafi tubakurikirane tubashakire abatoza beza kandi bashoboye kuko tubafite batorejwe mu bigo by’ubutore nkaza Nkumba, tuzanakurikirana kandi imyitwarire yabo, imikorere n’imigenzereze, cyane cyane ko ari urubyiruko rukiri ruto kuko hatabayeho kubakurikirana byahafi hari igihe bashobora kuba barengera, cyangwa bakaba bagira imyitwarire itari myiza, ariko tukanabizeza ko tuzabafasha tukababa hafi”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana mu gutangiza ku mugaragaro urugerero mu Karere ka Rwamagana mu Umurenge wa Fumbwe yibukije urubyiruko arirwo mbaraga z’Igihugu bakomba kucyubaka.

Yagize ati: ‘’ Nimwe mbaraga z’igihugu, nimwe bato icyi gihugu ni icyanyu mwitegure kucyubaka nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuzeko abanyarwanda bakwiye gukora ibisa n’uRwanda kuko nk’uko turushaka. Hano mwaje mu mihigo murajya guhiganwa, mwaje kwerekana ubudasa bw’Akarere kanyu ka Rwamagana Umurenge wa Fumbwe, mumenye ko abatozwa ari ibihumbi 6000 birenga mu ntara igihembo muzagitahane mu Karere kanyu”.

Itegeko nshinga rya Repebulika y’uRwanda ryo mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe kugera muri 2015, rigaruka k’urugerero rikavuga mu byo urugerero rwafasha igihugu mu gutera imbere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 na none rikavuga mu buryo bwo guteza imbere igihugu bigaragara byakorwa n’urugerero muri NCD1 cyane cyane mu ngingo y’Imana na karindwi ( 107) ndetse no mu cyerekezo uRwanda rwihaye cya 2050 aho bigaragara ko icyo cyerekezo kitagerwaho hatabayeho ibikorwa by’urugero.



 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *