Umuryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien urasaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuwurenganura.

Mu Rwanda bizwiko inzego zikora iperereza zigafata nuri mu mahanga zakamuzana akaburanishwa,kuki k’urupfu rwa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien hatarerekanwa nimero za telephone zahanagaranye na Kamuronsi Yves mbere y’uko yica Dr Twagiramungu Fabien?kuko Camera zifata abandi bakoze ibyaha kuki uko Kamuronsi Yves iye iterekanwa?inzego z’ubutabera zavuzeeho byinshi kugeza zihinduye ubuhamya,zirengagiza ko utwaye ikinyaruziga yanyoye ahanishwa iminsi itanu afunzwe n’amabde y’ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda.Uwashaka gihanya yazagera kuri station polisi ya Kicukiro akabaza niba Capt Ltd David Kabuye atarafunzwe akanacibwa ayo mande Niba Depte yarirukanywe mu nteko ishingamategeko kubera ubusinzi kuki Kamuronsi Yves we yakurwaho icyo cyaha cyaranatwaye ubuzima bwa muntu?Inshuti za Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien ziganira n’ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com zagize ziti “Leta iyobowe na FPR turayizera mu iperereza kuki itarafata uwagize uruhare murupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien.

Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien na Kamuronsi Yves (photo archives)

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo : ikinyoma cyahawe intebe, icyiswe urukozasoni ku rubanza rwarezwemo Kamuronsi Yves wishe Dr Twagiramungu Fabien.

Ubutabera bw’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo bwahereye kuki buhanaguraho Yves Kamuronsi icyaha cyo kudatabara Dr Twagiramungu Fabien amaze kumwicisha imodoka??? Rugahindukira rukamuhamya icyaha cyo gusibanganya ibimenyetso??? Ibyo bimenyetso yahishaga byari iby’iki niba bitari iby’ishyano yari amaze gukora ryo kwica umuntu nkana nk’uko abatangabuhamya babivuze urukiko rukabyirengagiza; rukamuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri isubitse bityo rukamurekura!!!! Ese icyaha yari yarahaniwe cyo kudatabara uri mu kaga cyahanaguwe mu byaha bihanirwa n’amategeko mu Rwanda aho bibereye kuri Kamuronsi Yves????

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame niwe utezweho kurenganura umuryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien (photo archives)

Ese guhanagurwaho icyaha kwa Yves Kamuronsi bihatse iki? Ibyari ibihuha byabaye impamo! Ifungurwa rya Kamuronsi Yves ryakurikiwe n’amagambo atandukanye ,bamwe ngo yari yasinze,abandi ngo yahawe misiyo yo kwica Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien,ngo yaba yaratumwe abamutumye akaba ari nabo babigiyemo ngo afungurwe.
Bivugwa ko bari baramwijeje kutazafungwa bamwemeza ko nibinabaho atamaramo iminsi. Ibi ari umuryango wa Kamuronsi ari n’inshuti za hafi ze barabyigambaga. Icyi cyizere ngo kikaba cyari gishingiye k’ukuba ubushinjacyaha bwa Gasabo buyobowe na Francoise Mushimiyimana akaba umugore wa Nkuranga Egide ,umuturanyi ku ivuko na Kamuronsi bakaba n’inshuti.
Aha byagaragariye mu buryo umushinjacyaha yashinjuye Kamuronsi aho kumushinja icyaha yakoze gifite n’ibimenyetso bihagije byavuye ku batangabuhamya barimo abazamu bo muri karitsiye ikiswe impanuka cyabereyemo n’umukozi wo mu rugo rwa Kamuronsi ndetse n’ibyavuye mu iperereza ryakozwe na RIB.
Umushinjacyaha yunze mu ry’abunganiraga Kamuronsi Yves bemeza ko Yves yagonze ngo kubera ubusinzi bw’indengakamere. Abantu baribaza niba gusinda bigeretseho no kwica bitagihanirwa. Ubwo businzi bwabaye iturufu nyamara nta mutangabuhamya wo mu kabari kitwa Pipo bavuga ko yaba yaranywereyemo iryo joro wagaragaye ngo asobanure uko kakoraga amasaha arenze ayari yemewe mu bihe igihugu cyarimo byo kwirinda COVID-19 ngo anahamye ko Yves yakarayemo koko..
Umukozi wo mu rugo inzego z’umutekano zasanze kwa Yves yoza iyo modoka asibanganya ibyo bimenyetso we yahamije ko shebuja yari yaraye iwe yahavuye saakumi za mu gitondo akagaruka mu ma saakumi n’ebyiri imodoka yagonze iriho amaraso agasabwa guhita ayoza. Ibi hamwe n’ubundi buhamya bw’abasekirite urukiko rwabisibye muri dosiye nk’uko abakurikiye isomwa ry’urubanza twabyumvise.
Bivugwa ko ba nyir’ugutuma Kamuronsi kwica bamwizezaga ko hari aho bigerera atagomba kugira impungenge . Aho bigerera rero bo barahazi kuko isezerano ryasohojwe, ubu Kamuronsi araganje mu rugo rwe, umuryango yahekuye uri mu mazi abira wabuze ubutabera. Urukiko rwa Gasabo narwo rwikiriza indirimbo yatewe n’ubushinjacyaha bwa Gasabo ruha umugisha ikinyoma! Rurekura rutyo Kamuronsi. Byateye ubwoba rubanda rubyumva.
Abazi gushishoza baribaza niba Kamuronsi Yves atari akwiriye kugira impungenge z’icyaha yakoze,cyane ko bamwe mu nshuti ze zacitse ururondogoro. Andi makuru azunguruka n’uko zimwe mu nshuti za Kamuronsi Yves zikanga ko yazamena ibanga.. Abareba kure kandi barasanga yazisanga nawe bamwirengeje . Bamwe bati Kamuronsi yari akwiye kuvuga ukuri ntiyicarire ikinyoma cy’uko yiswe umwere azi neza ukuri kw’ibyabaye, abandi bati yakariye ari menge ntawamenya….., ngayo nguko..
Ubutabera nyabwo burategerejwe. Amakuru azunguruka agenda ava ahatandukanye ashingira ko bimwe mu bimenyetso byari byaragiye byirengagizwa ntibinatangwe kandi aribyo byafasha ubutabera,ko bamwe mubakunda ubutabera bemeza ko mu bujurire bizakoreshwa cyane nk’ubuhamya bwa Nyabyenda William wakoreraga Kamuronsi Yves kugeza basisibaganya ibyo bimenyetso. Uko bucya bukira haragaragara ko umuryango wa Nyakwigendera Dr Twagiramungu Fabien wimwe ubutabera.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *