m1Umuhanzi Musoni Evarste yavuye mu Rwanda 1973 ku mpamvu za politiki mbi zari zugarije u Rwanda.

Umuziki nyarwanda wakunzwe na n'ubu ukaba ugikunzwe.Umuhanzi Musoni Evarste yavutse mu 1948 avukira i Vungu ahahoze ari muri Komine Kivumu ya Perefegitire ya Kibuye,ubu ni mu karere ka Ngororero mu ntara y'iburengerazuba.Musoni amashuri abanza yayize i Nyange ayisumbuye ayiga muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi yaje kurangiriza ayisumbuye muri College ya Musanze mu Ruhengeli,yakomereje muri Kaminuza mu gihugu cy'u Burundi.

m1

                                      Umuhanzi Musoni Evariste

Musoni abarizwa mu gihugu cya Canada.Musoni yatangiye guhanga mu 1969 indilimbo ya mbere yatangiriyeho ni Umugabo mu kaga.Umwana urira.Nyijyanira.Ngwino.Sekidamage:Iy'indirimbo cyangwa iki gihangano cyashimishaga abana muri icyo gihe nk'uko n'ubu kikibashimisha. Aha abariho icyo gihe bibuaka bavuga ngo:Sekidamage ehh mwana wanjye!!! n'ibindi bisigo byinshi.

m2                        Uwo wambaye imyenda yera ni Makanyaga, uri hagati ni Yohani Mariya uwo kuruhande ni Musoni

Musoni ibihangano bye yabikoranaga n'undi witwaga Charles Nzagibwami ubu bakaba baramwivuganye abagizi ba nabi mu bihe bya jenoside yakorewe abatutsi. Musoni yemeraga umuhanzi Kabengera Gabriel.

m3                                    Uyu ni umugore wa Musoni

Umuziki w'ubu uraryoshye ,ariko ibyo hambere twacurangaga nta bikoresho gusa abantu baradukundaga kuko habagamo inyigisho. Umuziki n'ikintu gikomeye kuko umuntu nka Musoni wari umaze imyaka irenga mirongo ine (40)ataba mu Rwanda yakoresha igitaramo kikitabirwa n'abantu bangana kuriya ni icyerekana ko abanyarwanda kuva mu ngeri zose bakunda izo bita Karahanyuze.Izo ndirimbo zose yazikoreye muri Les Colombes.

Igitaramo cyabereye muri Saint Paul ari naho yataramiye bwa nyuma ubwo aheruka mu Rwanda mu 1973 amateka ni ikintu gikomeye k'ubuzima bwa muntu. Yataramye afatanyije na bamwe mu bahanzi bo mu gihe cye barimo Makanya Abdoul, Mariya Yohana, Buhigiro Jacques, Ngabonziza Augustin wahoze ari muri Orchestre ‘Irangira’uzwi mu ndirimbo yitwa ‘Ansila’ ndetse na  Sala hakaza iyo bise Rugori rwera n'izindi  bahimbiye  muri icyo gihe. Musoni ati:Naje hano nkumbuye u Rwanda rwambyaye nejejwe no kubona abantu banyishimiye cyane abari bazi ko napfuye noneho bambonye imbonankubone , banezerewe cyane” abo mu gihe cyanjye nka:

Buhigiro Jacques, Makanyaga, Mariya Yohana  kugeza k'urubyiniro.Musoni Evariste wataramye aherekejwe n’umugore we, yavuze ko byamubereye ibyishimo by’indengakamere kuba yongeye gutarama na Makanyaga dore ko baherukanaga mbere y’imyaka 40.Musoni ati:Makanyaga twarakuranye turabana none twongeye guhura nyuma y’imyaka 41 ndishimye cyane. Inshuti burya ntizisaza kandi abadapfuye barahura.Makanyaga na we yishimiye kongera guhura n’inshuti ye ya kera ndetse by’akarusho bongera guhurira mu muziki.

Makanyaga ati:Ndakubwiza ukuri byanshimishije cyane kandi nta ‘nuwo bitashimisha kubona umuntu muherukana mu myaka 41 ishize. Ni ibitangaza mwabonye abantu na bo bishimye cyane birashimishije cyane mbese njyewe byandenze. Musoni ageze mu gihugu gituranyi cy'Abarundi yakomeje guhanga  nka Wagasigawe kaguruka.Ijuru rirahinduka imvura itangura kugwa. Cyongwino n'izindi. Abahanzi b'umwimerere ibihangano byabo ntibisaza.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *