Nkundabagenzi Alias Zaburoni ikibazo mu murenge wa Kinazi ya Huye
Urugiye kera ruhinyuza intwari'' Nkundabagenzi Alias Zaburoni ageze aho yibaza iyo ava niyo ajya byamushobeye?Isambu ya Mukashyaka Claudine yagurishijwe na Nkundabagenzi none bimujyanye mu nkiko.Intandaro yabaye ko Nkundabagenzi Alias Zaburoni yigeze kuba Perezida w'urukiko Gacaca mu kagali ka Gahana ,maze yishakiramo ifaranga aho gushakira abanyarwanda umutu wo kubunga nkuko amahame yarateye.
Ibi bibazo meya Muzuka akora neza ntabwo byakabaye bibaho .Ubu amwe mu makuru ava ahizewe ni uko bashaka guhuguza Mukashyaka isambu ye kandi icyaha ari gatozi ni gute abantu baba barabajijwe n'ubugenzacyaha ku mpamvu z'amanyanga yabo ntibihabwe agaciro.Twe mu iperereza twakoze twaje kuganira n'umwe mu bizerwa b'inzego za Leta maze antangarizako hari abatangiye gukurikiranwaho inyandiko mpimbano mu gihe bagurishaga isambu ya Mukashyaka.Uwa mbere ni Ntamakemwa Emmanuel mwe ne Munyankindi Nicodem na Kiberinka wavutse mu 1976 ,utuye mu karere ka Huye umurenge wa Kinazi akagali ka Gahana.Uyu Ntamakemwa akurikiranyweho ko igihe yari umwe mu nyangamugayo z'urukiko gacaca z'akagali ka Sogwe baba barakoze inyandiko mpimbano.
Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo izi nyangamugayo zakoze ibyemezo bibili(2) kandi bitandukanye by'amarangiza rubanza kubirebana n'umutungo wononwe mu 1994 muri jenoside yakorewe abatutsi.Ibi byemezo byahatiraga Habimana Joseph kwishyura Mukankunsi Esperance'Ibi mu mategeko byitwa inyandiko mpimbano iyo biguhamye uhanishwa ingingo ya 609PC.
Aha rero binyura mu ngingo ya 39 y'itegeko nimero 30/2013 ryerekeye imanza nshinjabyaha.Aha rero Ntamakemwa yabajijwe impamvu bakoze amarangiza rubanza abili kandi atandukanye?Ntamakemwa we yemera ko ngo hari igihe bandikaga haza n'undi bakamwandikira kubera inyungu zuwayashakaga.Ntamakemwa yabajijwe niba ayo marangiza rubanza ayazi?Ntamakemwa ati:Ndabona iy'umwimereri ntayizi kuko na sinyatire iriho atari iyanjye ,iyo nemera niyo kopi kuko umukono uriho ni uwanjye.
Ntamakemwa yakomeje yisobanura agira ati:Icyo cyemezo twagikuye mu gitabo twandika umugore we witwa Nahimana Yudita dusanze twibeshye tunyuzamo umukato.Bongeye kubaza Ntamakemwa niba Habimana Joseph baramuburanishije?Ntamakemwa ati: Twaramuburanishije arabihakana aza kuturega bigera no ku rwego rw'igihugu rushinzwe inkiko Gacaca.
Murumva ibibera mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye?Ntamakemwa we avuga ko kwandika ibyemezo bibili byava no ku bantu bahoraga aho bakoreraga kuko nta mwanditsi uhoraho bagiraga.Undi wagaragaye mu ibazwa ryo gukora inyandiko mpimbano ni Umurerwa Jacqweline.
Uyu nawe yabajijwe niba ibyemezo bibili abyemera ?Umurerwa yemera ko icyemezo cy;umwimereri atacyemera ko yemera kopi kuko ariyo iriho umukono we.Yabajijwe nk'uwari umwanditsi mukuru w'inteko Gacaca icyo yemera?Umurerwa ati: Ndemera ikiri kopi naho ikindi ndabona ari Nkundabagenzi wacyanditse.
Undi wabajijwe ni Mukamana Pelina nawe yashinje Nkundabagenzi ko ariwe wakoze inyandiko mpimbano zo kunyanga isambu Mukashyaka kandi bamubwira ko atari iya Habimana Joseph.Haje kubazwa kabuhariwe mu gucura umugambi wo guhuguza isambu Mukashyaka ariwe Nkundabagenzi Alias Zaburoni.Yatangiye abazwa niba ibyemezo bibili abyemera?Nkundabagenzi nawe kuko atarazi icyo abandi bavuze nawe yemeye icya kopi ahakana icy'umwimereri.Iki cyemezo ni nacyo Zaburoni yahereyeho akoresha banyaga Mukashyaka umutungo we.
Aha byumvika neza Nkundabagenzi niwe wari Perezida w'inteko Gacaca.Habimana Joseph we mu ibazwa rye yavuze ko Zaburoni yamusinyishije ku ngufu anamutuka.Icyo Zaburoni yaragambiriye kwari uguhuguza isambu Mukashyaka.Uyu musaza Habinmana we ati:Nubwo narenganaga kuko ntasahuye ayo mategura niyo batagurisha isambu y'umwana wanjye bakaza kunyishyuza nari kubishyura ,ariko Zaburoni yantereje cyamunara.Imukuze Pascaline nawe mu ibazwa rye no gusubiza kwe ashinja Zaburoni ko yari perezida wabo ko n'inyandiko zose arize ko ariwe wakabaye abibazwa.
Mukaruziga Beatrice nawe avuga ko urubanza aruzi ko ariko imikono iriho atari iye ko byabazwa Nkundabagenzi Alias Zaburoni.Undi ni Mukamasabo Immaculee we avuga ko Nkundabagenzi yigannye imikono ye kuko urwo rubanza atigeze aruburanisha.
Nkundabagenzi we nyirabayazana w'ikibazo ko nawe ahakana icyemezo kimwe biragenda gute?Ubu rero Mukashyaka afite impungenge zuko atotezwa na Zaburoni kugirango amukange yo kuzabaza isambu ye yagurishije mu manyanga.Urukiko rushingiye ko inyangamugayo nazo zihakana ko icyemezo cyabaye urwitwazo mu itezwa rya cyamunara zitakizi rukwiye kurenganura urengana.
Uru rubanza rwa Mukashyaka na Zaburoni ni urucabana kuko icyashingiweho ni icyemezo bise icy'umwimereri none bose bagihakanye.Uru rubanza ruzarangirira mu ijuru cyangwa ubucamanza buzabaza Zaburoni impamvu akora inyandiko mpimbano .Polisi y'igihugu yo yakoze mu nshingano zayo hasigaye ah'umucamanza.Tubitege amaso.
Kalisa Jean de Dieu