umwamiUmwami Ruganzu Ndoli niwe watangiranye n’ imitsindo

Ingoma ya cyami nibwo butegetsi bwatangiye mu Rwanda.  Ibihe byose by'ubutegetsi bugira icyo bwita ko ari inkingi ibufasha kuyobora ntawe ubuvogera uko yishakiye. Ingoma y'umwami Ruganzu Ndoli niho hatangiye kumvikana icyiswe imitsindo.Uruhururikane rugizwe n'urusobe rw'amwe mu magambo niho haje hava inyito igira iti:Ibisigo byakunze kwitwa Nyabami byatangiriye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli.  umwami

Kuri iyi ngoma nibwo byatangiwe kwitwa bityo kuko, mbere hari ibyitwaga ibinyeto  ,iri izina riva ku nshinga kunyeta bivuga gusingiza cyangwa kurata. Mu binyetso  umusizi Kagame avuga ko byagirwaga cyangwa bikavugwa hakurikijwe uko buri  musizi yahangaga agasingizo kagufi k'imirongo nk'icumi cyangwa makumyabiri, kakaba ari ak'umwami umwe.Ku ngoma ya Ruganzu  nibwo NYIRARUMAGAgyize uburyo bwo guhuriza mu gisigo  kimwe abami benshi cyangwa se akavuga umwami umwe mu gisigo kirekire. umugabo

Amateka atwereka ko ajya  kubitangira yahurije bya binyeto mu gisigo kimwe yise "umunsi ameza imiryango yose" Mbere abahanzi b'ibinyeto bitwaga "abenge" bityo guhera ubwo wa mwegakazi w'umusizikazi atangije ubwo  buryo bushya bwitwa Abasizi.Abandi benge bahise bamukurikiza maze kuva icyo gihe bahabwa agaciro i bwami kandi  bakaba aribo babagenga. Abasizi bashyize hamwe, bakagira gahunda y'uko bazajya batura umwami ibisigo banarema umutwe uyoborwa "n'intebe y'Abasizi" Abasizi ntakindi basabwaga uretse guhimba amoko y'ibisigo.ibyo rero byaje kugerwaho!!Ibisigo nyabami birimo amoko atatu: ibisigo by'ikobyo, ibisigo by'ibyanzu n'ibisigo by'impakanizi.a) Ikobyo/Kungu:Ni ibisigo bigiye umujyo umwe bikagira interuro (intangiriro) n'umusayuko. karama

Ntibigira ibika bitandukanye ahubwo byo bigiye umujyo umwe. Aho bihuriye n'ibindi ni uko bigira indezi (amagambo asingiza umwami) birahurutuye, nta n'ubwo ari birebire.

Urugero tugomba gusesengura ni:"none Imana itumije abeshi" cyasizwe na Mutsinzi agitura Kigeli Rwabugili amuhanurira abaroze Rwogera ngo abarimbure (Abagereka bo kwa Rugereka).

b) Ibyanzu:Ni ibisigo bigabanijemo ibika bita ibyanzu bigiye bitandukanywa n'imyikirizo. Mu byanzu, iyo bavuga amateka y'Abami ntibakurikiranya uko bagiye bima ingoma n'uko ibikorwa byabo byagiye bikurikirana.Uregero tugomba gusesengura ni: "naje kubara inkuru" cyahimbwe na Sekarama ka Mpumba agitura Rwabugili mbereyo gutera i Ndorwa. Icyogihe igikomangoma cyo mu Ndorwa cyari cyatumyeho Rwabugili ngo ba mubwire ko nawe ari umwami kandi akitwa Rugaju.

Ibyo bikibutsa ko Gahindiro wari wigaruriye i Ndorwa yishwe na Rugaju rwa Mutimbo.Rwabugili yateye i Ndorwa atsinda icyo gitero ubwo ,ikaba inyazwe Rugaju. Igihe Rwabugili yari amaze gutsinda yongeye guturwa igisigo cyitwa "Bahiriwe n'urugendo"c) Impakanizi:Ni ibisingo usanga umusizi yaragendaga avuga amateka y'abami n'ibikorwa byabo abakurikiranya uko bagiye bima ingoma, agaheruka uwo atura igisigo.

Impakanizi yagiraga ibice by'ingenzi bitatu.:Interuro: umusizi avugamo muri rusange ibyo agiye gukomozaho ku bami bose no kugaragaza ko aje kurabukira umwami.Igihimba: kigizwe n'ibika bivuga abami bigenda bitandukanywa n'inyikirizo yitwa impakanizi.

. Umusayuko:umusizi asingizamo umwami agitura uri ku ngoma ndetse akaba yaboneraho no kwisabira umuriro. Urugero rugomba gusesengura mu ishuri ni: "ukwibyara gutera ababyeyi ineza" cya Nyakayonga ka Musare wa Karimunda.Uretse ubwo bwoko butatu tumaze kubona hari n'ibisigo by'ubu  bigikoreshwa mu bitaramo "ibyivugo by'icyo gihe n'ubu bigkoreshwa" Muri byo umusizi yashoboraga gutera umwami cyangwa abandi , abavugaho ibintu bisa n'ibisebya kandi bisekeje, uwo bavugaga ntiyagombaga kurakara, naho iyo yarakaraga bakamwita igifura.

Bene ibyo bisigo  ni byo umusizi  Kagame yigannye mu guhimba "indyoheshabirayi" kuko nayo itera gusebyanya no gusetsa. Umwami Rudahigwa n'abatware be ku bijyanye n'ubusambo bw'ingurube. Aha byavuzweho byinshi ,ariko basanga n'igisigo cyuzuyemo byinshi.Ingenzinyayo.com twabateguriye urugero rw'igisigo cyo mu bwoko bw'ikobyo, cyahimbwe na Sekarama ka Mpumba kugirango dukomeze kumenya ibijyanye n'umuco nyarwanda. Sekarama ni umuhungu wa Mpumba wari warahimbwe Nyarusaza ( umusaza ukomeye), akaba agereranywa n'icyo gitabo kinini bita encyelopèdie. Akaba agereranywa n'icyo gitabo kuko yari yarahimbye ibisigo byinshi. Sekarama yahimbye ibisigo birenga mu binyacumi, akaba yaravutse ahiyinga mu 1853 mu mpera z'ingoma ya Mutara II Rwogera.

Sekarama ka  Mpumba yishwe ku ngoma y'uwo mwami mu ntambara n'Abarundi. Ibyo ku ngoma ya cyami icyo gihe  niho hanavuye imitsindo umwami Ruganzu Ndoli yatumye atsinda Mpandahande i Ruhande agakurikizaho Nyagakecuru mu bisi bya Huye.Amateka yatubwiye ko Ruganzu Ndoli yashatse gutera Nyagakecuru bikamunanira kubera inzoka yari yaroroye.Iyo hagiraga uwashakaga gutera Nyagakecuru yamutererezaga inzoka ye ikamucira agatsindwa gutyo.Umwami Ruganzu Ndoli we yabanje kumuragiza ihene kugirango zizarye bya bihuru ya nzoka ibure aho iba cyangwa yihisha.Ibi rero ngo byaje kugerwaho inzoka ibuze aho yihisha  irahunga maze Ruganzu agaba igitero kwa  Nyagakecuru ntacyo yikanga.Imitsindo ngo yaba ari nayo yakoreshejwe batera Nyanzira.Ibishingiye ku mateka tubyandika twifashishije uruhururikane r'insigamigani.

Ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *