Ingoma y’Umwami Yuhi V Musinga nibwo hatangiye gukinwa umupira w’amaguru.

Amateka agira uko avugwa hashingiwe kuwayagizemo uruhare. Ibikorwa byiza bivugwa kuwagikoze kugeza no kubuzukuru.Uwakoze ibyanenzwe nawe bigahora bitera ipfunwe abamukomokaho. Amateka turiho nay'umupira w'amaguru watangiye gukinwa ku Ngoma y'Umwami Yuhi V Musinga.

Yuhi V Musinga

Amateka yitangizwa ry'umupira w'amaguru yerekana ko 1928 aribwo Abafurere b'urukundo bayoboraga ishuri ry'Indatwa muri Astrida, ariyo Butare cyangwa Huye yubu aribo bawutangije.

Ikibazwa nabenshi ni uko umupira w'amaguru watangiye kera, ariko ukaba udatera imbere? Hatarebwe umuntu kuwundi, hatarebwe icyo umwe yakora kugirengo umupira utere imbere, hatarebwe imyaka ishize icyiza umupira wazanye mu Rwanda.

Abasesengura uko umupira w'amaguru watangiye ,kongeraho uko wakuye abanyarwanda mu bwigunge, ukareba uko bamwe mubawukinnye imitungo bakuyemo usanga mu ntangiriro zawo harimo ibyiza byinshi.

Imyaka uko yagiye iza amakipe yarashinzwe uraterwa karahava. Icyo gihe ikipe za rubanda zakinwagamo n'abanyarwanda gusa. Ikipe Victor ariyo yabyaye Mukura yabayemo abanyamahanga cyane ko abenshi bari abarimu. Izindi kipe zakinwemo n'abanyamahanga niz'abacukuraga amabuye y'agaciro.Urugero:Rwinkwavu na Rutongo kongeraho Nyakabingo.

Umupira w'amaguru wakinwe kuva utangiye kugeza 1960 ntakibazo cyarimo. Kuva 1962kugera 1974.umupira w'amaguru wakinwaga mu buryo butandukanye ni uko wakinwaga ugitangira. Iterambere ry'umupira w'amaguru ryagiye rihura nibibazo bya politiki yibasiraga u Rwanda. Kuva 1974.kugeza1990 umupira w'amaguru wazamuye urwego amakipe ariyongera kuko  icyiciro cya mbere cyakinwagamo n'amakipe 16.Hariho nicyiciro cya kabili nicyiciro cya gatatu.

Kuva 1994 kugeza ubu umupira w'amaguru uhagaze gute? Abasesengura basanga umupira w'amaguru warigeze kuzamukaho, ariko urongera uramanuka ukaba ntaho ugana nutagarurirwa hafi. Ikibazo kitarebwa ni uko umupira w'amaguru urimo ibibazo byinshi byaburiwe umuti. Nihasuzumwe imyaka ishize hakinwa umupira w'amaguru ukaba udatera imbere.

Abashinzwe umupira w'amaguru nimusuzume aho uva naho ujya kugirengo uzamure urwego amakipe abashe guhanganira ibikombe nayo mu mahanga.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *