Musenyeri Mbonyintege Samalgde kuki yabaye ikiraro cyambukiweho hasenywa ishuri Indangaburezi.?

Ngarambe Francois umunyamabanga mukuru wa FPR niwe utezweho igisubizo, kubera ko abashinze ishuri Indangaburezi babohojwe umutunngo wabo.

Ngarambe SG FPR[photo archives]

Ibi si inyungu za Kiliziya Gatulika, ahubwo ni izabashaka guhindura ibikorwa byakorerwaga muri ISPG yafunzwe bigahindura inyito bityo Urayeneza Gerard akegurirwa Indangaburezi.

Abakurikiranye uko ikinamico ryiswe inama yo kwambura abashinze ishuri Indangaburezi ryagenze, kongeraho andi makuru ava ahizewe ko ibikorwa bya Kaminuza ya Gitwe bigiye kwimurirwa mu ishuri Indangaburezi bemeza ko hazavuka ikibazo kizakemurwa na Ngarambe Francois umunyabanga wa FPR.

Andi makuru ava ahizewe ni ayuko Musenyeri Samalgde yagizwe ikiraro, nyuma hakabaho komite izatorwa mu minsi irimbere ikazatora Urayeneza Gerard akiyibera umuyobozi bityo babandi bashinze Indangaburezi bavuga bagashakirwa ibyaha byo kubacecekesha.

Aha rero bikaba bivugwa ko bamwe mubashinze ishuri Indangaburezi bamwe babwiwe kwitandukanya nabagenzi babo, Bizwi ko ibikorwa bigendanye na Kaminuza ya Gitwe ya Urayeneza Gerard byahagaritswe na Hec ishinzwe za Kaminuza kuko haribyo atari yujuje.

Impamvu abasesengura bavuga ko ikibazo cyo ku ishuri Indangaburezi kizakemurwa na Ngarambe Francois ni uko harimo abakora mu biro bye batangiye kuba abanyamuryango mu gihe iyi Kaminuza izaba itangiye, kongeraho ko hazamo Intara hagasoreza ku karere ka Ruhango.

Amakuru dukura mu bizewe bakorera mu nzego za Leta, ariko batashatse ko amazina yabo yatangazwa kubera imvamvu z’umutekano wabo, bagize bati “twebwe icyo twasabwaga ni ukugeza raporo kubadukuriye kugirengo nabo bafate umwanzuro urenganura abarengana.

Twashatse kumenya byimbitse abatungwa urutoki mu ibohozwa ryiri shuri Indangaburezi?

Badusubiza bagize bati “Mu Rwanda ntawuba hejuru y’itegeko uko babikora kose bizakemurwa, kandi bizamenyekana.

Ibi bikorwa bigitangira twabibajije meya w’Akarere ka Ruhango atubwira ko ategereje imyanzuro kandi nawe ari mubari mu nama atari numwe mu banyamuryango.

Iyi ntabaza yabashinze inshuri Indangaburezi ikomeje kurenga ikomanga hose ngo barenganurwe.

Niba Musenyeri Samalgde ashaka kugabira Urayeneza ishuri Indangaburezi iyo amuha amwe mu mashuri ya Kiliziya ko nayo ifite ayayinaniye.

Ubu Kilizjya bivugwa ko hari amashuri menshi yayinaniye no guhera kuri UCK yatangiye gufunga amwe mu mashami.

Hategerejwe kureba uko abarebwa niki kibazo bazagikemura.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *