3Abanyarwanda barasaba Polisi gukurikirana Kimonyo Alexis Kagame ukora kashe mpimbano agurisha imitungo yabo

Leta y'u Rwanda irakangurira abanyarwanda bayihunze gutaha,mu gihe agatsiko kayobowe n'umuhesha w'inkiko Kimonyo Kagame Alexis ko  kababuza kuko gakomeje kubangisha FPR kabagurishiriza imwe mu mitungo yabo gashingiye ku manza za Gacaca zitabayeho ,ahubwo ko kazicurira kagamije kubangisha igihugu.Inkuru ibaye kimomo

Col Bagosora yakanguriraga abanyarwanda bari mu gihugu imbere kwanga FPR ,none umuhesha w'inkiko Kimonyo Kagame Alexis nawe arakangurira abanyarwanda b'impunzi kwanga FPR kubera ko abagurishiriza imitungo ashingiye ku     manza mpimpano yikorera. Aha rero umuntu wahunze iyo yumvise ko umuhesha w'inkiko yahimbye urubanza akamugurishiriza imitungo ,we yumva ko byakozwe na FPR kandi irengana.gasana

                       Ubuyobozi bwa Polisi nibwo buhanzwe amaso

 Ibihe bibi byakorewe abanyarwanda bitewe n'ubutegetsi bubi byabasizemo ibikomere .Nyuma y'ibyo bihe bibi haje kuza Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ,iza ihuza uwakorewe icyaha n'uwagikoze kugirango babane neza.Leta y'ubumwe yaje gushyiraho inkiko Gacaca.Iy'inzira yaje ifite intego nziza yo kunga abanyarwanda.Aha byari ukugirango uwahohotewe abone ubutabera,ariko n'ukekwaho icyaha ataragikoze  akaba afunzwe nawe ubwo butabera  abubone afungurwa.3

               Uyu mugabo ayogoje abaturage, acura imanza

Ibi rero byaje kugerwaho hasigara ikibazo gikomeye kimaze gufata intera ndende mu banyarwanda. Ikimaze kugaragara ni agatsiko kigize abahimbyi b'imanza za Gacaca zitabayeho bakigabiza imwe mu mitungo y'abandi. Ubu Leta  yatangiye kuvumbura ako gatsiko kayogoje abanyarwanda  mu guhimba kashe mpuruza gateza cyamunara imitungo.Uri ku isonga ni uwitwa Kimonyo Kagame Alexis umaze kwamamara mu gukora no gukoresha kashe mpuruza mu igurishwa ry'imwe muriyo mitungo. Abanyarwanda batandukanye twaganiriye bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera impamvu z'umutekano wabo .DOC 01DOC 01 001DOC 01 002DOC 01 003DOC 01 004

Badutangarije ko Kimonyo hamwe na Kanyana Bibiane aribo basigaye mu mwuga ,mugihe Niyonshuti we afunzwe uwitwa Irakiza akaba yarirukanywe.Ubu rero umuryango wa Gashegu Dismas ukomeje gutakambira polisi y'igihugu ngo ibatabare ibakurikiranire kashe mpuruza y'umuhesha w'inkiko Kimonyo Kagame Alexis kuko ikemangwa.Umuryango wa Gashegu uhagarariwe na Ntiruvinyuma Pascal bandikiye urukiko rw'ibanze rwa Jomba ku bw'impungenge bwa kashe mpuruza kandi ifite nimero 302 ,kandi nabwo hari urundi rubanza Kimonyo Kagame Alexis yagiye kurangiza  rwo mu w'undi murenge.

Ibi twandika ni ubuvugizi dukorera rubanda ngo rurenganurwe.Niba Niyonshuti Iddy  hamwe na mugenzi we Nsengiyumva John bafungiwe gukora no gukoresha imanza mpimbano uyu Kimonyo we imbaraga zituma atabibazwa azikurahe? Niba umuryango w'umuntu wahoze mu butegetsi bwa MRND utegura gutaha ukabuzwa na Kimonyo ,Leta irafata izihe ngamba kugirango bahumurizwe?.Abanyarwanda bose bemera ko uwasahuye agomba kwishyura ibyo yasahuye,ariko nanone kashe mpuruza y'impimbano ikwiye guteshwa agaciro kuko birica ubumwe n'ubwiyunge.

Uwabaza Minisitiri w'ubutabera we impamvu yahagaritse bamwe mu bahesha b'inkiko agasiga abandi yakubwira iki ?ibi rero byahahamuye abanyarwanda kuko uyu Kimonyo yayogoje igihugu agurisha imitungo yabo kuri kashe mpuruza y'imanza zitabayeho.Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Jomba we yamaganye iyo kashe mpuruza kuko ataribo bayiteyeho.Umugabo Buzizi nawe yabaye nka Musabyimana Obed ubu ufungiye ku Mulindi kubera gucura imanza.

Abanyarwanda bibaza umuturage wororaga inka zigera kuri magana  nk'izo Buzizi yishyuza Gashegu hamwe n'abandi batandukanyeEse inka Buziziz yishyuza zigera ku ijana n'umunani zariwe n'abantu bangahe"ikibazo ni uko abo yishyuza agaragaza ko baziriye mu gihe gitandukanye.Inka ya Buzizi niba yongera ikagaruka ikishyuzwa undi muntu ntimuzabimbaze ,ahubwo Buzizi azabisobanurire Urukiko. Kimonyo yaragiye afatira inzu ya Gashegu ibarizwa mu kibanza nimero 287 iherereye mu mudugudu wa Taba akagali ka  Butare umurenge wa Niboyi akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali ,ariko igisekeje yaje kurema umutwe wo kugurisha inzu ya Gashegu ibarizwa kuri nimero 127 mu mudugudu wa Kivu akagali ka Nengo umurenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu.Aha niho hatuma umuryango wa Gashegu utabaza ngo urenganurwe.

Aha byumvikane kuko Buzizi afatanije na Kimonyo baragurisha bavuga ko bishyuza inka ijana n'enye(104) kandi izi nka zarishyuwe bikozwe na Gitifu w'umurenge wa Muhanda wo mu karere ka Ngororero ariwe Mutwarangabo Innocent. Izi nka zaregwaga Sentabire.Icyo gihe bashingiye k'urubanza nimero 302 harangizwa urubanza none nirwo Kimonyo na Buzizi bagaruye.Amwe mu makuru twakuye ahizewe ngo iz'imanza za Gacaca iyo bazicuze barazihererekanya kuko ngo bari baziko bitazavumburwa.Ikindi ngo bumvaga nihagira ubyanga bazamurega ko yapfobeje jenoside yakorewe abatutsi.Iki n'ikinyoma kuko Leta y'ubumwe ntabwo yashyigikira uteza ikibazo kiryanisha abanyarwanda.Umuryango wa Gashegu ukeneye ubutabera bagakira Buzizi hamwe na Kimonyo bacura imanza bagamije kubarira imitungo yabo.

Ubwo twahamagaraga umuhesha w'inkiko Kimonyo Alexis twamubajije impamvu ajya kurangiza urubanza rumwe rugizwe na nimero  302 ku bantu babili batandukanye kandi yararangije urwa mbere kuri iyo nimero?yambajije abo aribo, muha urugero rw'uwitwa Kagiraneza urega Gashegu na Buzizi nawe urega Gashegu. Kagiraneza yishyuje Gashegu arangirizwa urubanza na Gitifu w'umurenge wa Muhanda none agarutse na Kimonyo Kagame Alexis kandi umubare w'inka niwa w'undi ntiwahindutse.Inzego z'u Rwanda nizitabare bamwe mu banyarwanda kuko barahangayitse kubera Kimonyo ucura imanza zitabayeho akabibira imitungo.

Twavuganye kuri telefone ye igendanwa ariyo 0788524903 hari tariki ya 08/01/2016 satatu na makumyabili n'icyenda. Umuhesha w'inkiko Kagame Kimonyo guhimba imanza abimazemo iminsi,gusa wagaya we ubukora ugashima abamukingira ikibaba?Bizakemurwa nande?

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *