ABARI ABAKOZI BA WASAC BAHAMWE NÔÇÖICYAHA CYO KWAKA RUSWA UMUKIRIYA
Ku itarikiya 20/10/2015 abakozi b’ikigo gishinzwe amazi n’isukura (EWSA) umuroroveri n’umutekinisiye aribo UWAYEZU JEAN D’ASCENCION na NGABONZIZA JEAN DAMASCENE bafatanywe igihanga ubwo bageragezaga kurya ruswa y’ibihumbi mirongo ine (40.0000fr) kuri BANGAINVILLA HOTEL I Nyarutarama bagirango baburizemo fagitire y’ibihumbi Magana ane (400.000fr) umukiriya yagombaga kwishyura Ewsa .
Umuyobozi wa serivisi z'ubucuruzi Rutaremara Lucien
Bahise batabwa muriyombi baburanishwa ku itariki ya 09/12/2015 bemera icyaha , kuri uyu wagatanu w’itarikiya 15/01/2016 bakaba basomewe n’urukiko rw'inyamirambo ,rwemeza ko icyaha bashinjwa kibahama rubahanisha burimuntu igihano cyo gufungwa imyaka 3 no gutanga ihazabu y’ibihumbi mirongo inani (80.000 fr) .
Abaregwa bari mu urukiko
Umuyobozi wa serivise z’ubucuruzi mu kigo cya Wasac RUTAREMARA LUCIEN avuga ko nk’ikigo akorera cyishimiye imikirize y’urubanza n’ibihano byahawe aba bagabo,bikaba ari n’urugero rwiza kubandi baba bakora cyangwa bateganya kuzakora ibibyaha byo kwiba no kurya ruswa haba mu bakozi babo n’abaturage muri rusange biba amazi n’umuriro ko ibihano n’amategeko bibahana biteganyijwe.
Aime Gerald Ufitinema