sakola1SACOLA:yaje ari igisubizo

Sacola:Sabyinyo  community

 Sacola ishyirahamwe ry'abaturiye pariki y'ibirunga bayobowe na Nsengiyumva Pierre Celestin

Imbaraga zihurijwe hamwe zubaka igihugu,ni muri urwo rwego bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze mu  Ntara y'Amajyaruguru bahurije imbaraga zabo mu muryango wa Sacola.sakola1

sakola2Iyi ni inzu ndangamurage ya SACOLA ikaba ibarizwa mu Kinigi

Ibikorwa bya Sacola bikwira mu mirenge yose ikikije Pariki y'ibirunga mu rwego rwo kubibungabunga hamwe n'ubukungu burimo bugizwe n'Ingagi hamwe n'izindi nyamaswa. Uko Sacola ikomeza kwesa umuhigo wayo yegereza abagenerwa bikorwa bayo amajyambere ibakura mu bwigunge ni nako igice cya Kinigi kirushaho kuzamo amajyambere.Ubwo twasuraga igice kizwiho kubamo ibyiza nyaburanga twagerageje gushaka bamwe mu bayobozi ba Sacola kungeraho n'abagenerwabikorwa bayo.Twatangiriye kuri Hakizimana Emmanuel:Uyu ni umukozi w'ishyirahamwe  Sacola akaba ashinzwe ubumyamabanga n'ubucungamutungo(socretey Comptable)yatangiye adutangariza ko Sacola ari ishyirahamwe rihagarariwe na Perezida wayo Nsengiyumva Pierre Celestin rikaba ryaratangiye  mu kwezi k'Ugushyingo 2004. IMG_20160107_110912Nzaberaho numwe mu batishoboye bafashijwe na SACOLA iyi akaba ari inka yahaweIMG_20160107_111456

Sacola ishingwa yari ifite intego ebyeri(2).Intego ya mbere  kwari ukubungabunga ibidukikije no kurengera ibirunga babuza ababivogera babuza ingagi umutekano.Intego ya kabili kwari uguteza imbere abari bakuwe muri ibyo bikorwa byo kwangiza ibirunga nibirimo byose.Sacola muri uko guteza imbere abaturiye ibirunga batanze amatungo maremare (inka)amatungo magufi(ihene,ingurube,inkoko) Sacola yatanze inka 400 yubaka amazu 28 mu midugudu ibili itandukanye ,kandi yanatanze amabati 3000 naho mu rwego rw'uburezi yanatanze Computer. Sacola yubatse ibyumba by'amashuri.

Twakomeje gusura ibikorwa Sacola ifashamo abagenerwabikorwa bayo:Nzabarinda Isack ni umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Gaheto mu kagali ka Kampanga ho mu murenge wa Kinigi,akarere ka Musanze,intara y'amajyaruguru. Mu kiganiro na Nzabarinda yadutangarije ko imirimo ye ya buri munsi ari ubuhinzi bw'ibirayi. Nzabarinda yadutangarije ko mbere yo guhinga abanza gutubura imbuto azituburira mu nzu.Nzabarinda yanadutangarije ko ari na Perezida wa Federation ya koperative  y'abahinzi b'ibirayi yitwa Cecopocorwa.IMG_20160107_113454

IMG_20160107_113939

IMG_20160107_111623

  Nyiramajyambere ni umwe mubasigajwe inyuma n'amateka akaba yarakuwe mu bwigunge na SACOLA ikamutuzanya hamwe n'abandi

Nzabarinda we ngo ashimira Sacola yabafashije mu bikorwa byo kubabonera imbuto z'ibirayi  zo gutera bityo akaba asanga  ari intagereranywa mu kwita ku bikorwa by'iterambere mu gace ka Kinigi ndetse na Nyange. Twakomeje gusura ibikorwa bya Sacola mu iterambere ry'umuturage .Twageze mu mudugudu wa Rebero,akagali ka Nyabigoma,umurenge wa Kinigi ,ahari ibikorwa bidasanzwe Sacola yateyemo inkunga abatishoboye. Twaganiriye n'uwitwa Nzaberaho Laurence ushimira Sacola  uburyo yabahaye inzu yo kubamo ,ikanabaha n'ubundi bufasha kugera no ku nka yo korora. Nzaberaho ati:Sacola yaziduhaye ari ubufasha kuko twatujwe duturutse ahantu hatandukanye ,yadutangarijeko hari abavuye ahitwa Kabwende.IMG_20160107_113124

      Uyu ni umwana wa Nyiramajyambere

Nzaberaho ati:Sacola ijya kudushyira mu mazu yabanje kuduha ibihumbi ijana by'amafaranga y'u Rwanda ,hamwe na za matela zo kuraraho. Nzaberaho we ati:Nageze hano mu mazu twahawe na Sacola ntabasha kubona amazi none batwubakiye ibigega ,bityo ubuzima bwatangiye kugenda neza ubu twarasubujwe  sacola yadukuye mu buzima bubi bwari butwugarije. Ibikorwa bya Sacola byabaye indashyikirwa kugeza naho bakura bamwe mu asigajwe inyuma n'amateka mu mashyamba bakababuza gukomeza kuyonona .Ubu Sacola yatuje abasigajwe inyuma n'amateka kugeza babaturanije n'abandi banyarwanda. Twaganiriye na Nyiramajyambera Esperance.IMG_20160107_121058     

IMG_20160107_121054Uyu ni umushinga wo korora inkoko SACOLA yafashije abapfakazi barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka  1994

IMG_20160107_121022

Uyu Nyiramajyambere Esperance  ni uwasigajwe inyuma n'amateka wo mu ntara y'Amajyaruguru ,akarere ka Musanze,umurenge wa Kinigi ,akagali ka Nyabigoma,umudugudu wa Rebero. Nyiramajyambere aravuga imyato Sacola kuko yamukuye ibuzima ikamushyira ibuntu. Nyiramajyambere ati:Sacola ni umushinga utabara imbabare  idufitiye akamaro,kuko iyo abakerarugendo baje gusura ibyiza by'u Rwanda mu byo  basize Sacola nayo irareba ikadufashamo. IMG_20160107_131655

  Uyu ni umwalimu ushima SACOLA ko yabubakiye ibyumba by'amashuri

Nyiramajyambere ati:Twageze mu majyambere kubera Sacola kuko ubu turi mu mazu meza bitarigeze bibaho,kandi nayo siyo yabizanye kuko bahawe amategeko na Perezida wacu Paul Kagame niwe wuguruye amarembo bityo Sacola ibona inzira iza kudufasha.

Nyiramajyambere afite imyaka (65)yadutangarije ko itegeko rya Perezida Paul Kagame ariryo ryahaye inzira Sacola ikabaha inka bitarigeze bibaho ko umutwa yorora itungo iryo ariryo ryose ,ahubwo barabanenega. IMG_20160107_144826

IMG_20160107_144808

 

Nyiramajyambere mu byiza yahawe na Sacola ngo ntiyabona uko abishima kuko mu buzima bwe  yakorewe ibitangaza. Itahwa ry'amazu ya Sacola yubakiye abatishoboye  ryabayemo ibirori bihambaye.Nyiramajyambere we ati: batwereka inzu zo guturamo bambwiye ko iyanjye ari  ni nomero ya 5 hari n’ikigega cy’amazi cyanjye ibyo sinigeze mbibona nibyo navuze ko twabaga mu mashyamba nabatubyayearibo ba  mama  na ba nyugokuru abariyo dukuriramo,ariko twakuze twambaye n’ubusa tutambaye n’umwambaro none ubu ndajyendera mu nkweto rwose ngacyenyera nkaberwa  nkagera aho abandi bicaye simpatinye nagera no mu biro nkakomanga ntimunyugururire mfite ikibazo, ubwo mu biro bakanyugururira rwose bakampa intebe nk’icara , bamara kumpa intebe ngatangira kuvuga ikizanye nabo rero bakankemurira ikibazo ako kanya ntibatindiganye cyangwa nibavuge ngo niwaw'undi ni mu mureke ku musubiza.

Nyiramajyambere we ngo asanga Leta  y'ubumwe yarabakuye mu rwego rwo hasi izindi ngoma zarizarabaciriyeho umukato,none ubu bakaba bageze mu rwego rwo hejuru. Nyiramajyambere we avuga ko hari abandi basigajwe inyuma n'amateka bubakiwe n'indi miryango nterankunga itegamiye kuri Leta. Nyiramajyambere ashimira Sacola ubugiraneza yagiriye abantu batandukanye batishoboye.Nyiramajyambere agaragaza ko ibikorwa bimwe na bimwe birangwa mu Kinigi byakozwe na Sacola aribyo nk'imihanda nibo bayikoresheje.Ingagi mu birunga zifite umutekano ,kandi nibo bawurinda ,bityo bigatuma n'izindi nyamaswa  zigira umutekano usesuye.Undi  twaganiriye ni  Mukeshimana Phiromena uvuka muri Nyabigoma.

Mukeshimana we ati: Sacola yamfashije kunkura mu bwigunge navaga iyo ntuye nkarara hanze mu mazi nkabura n’icyo kurya  none ubu mba ahantu heza nahawe kandi ubu ntawanyita umutwa . Mukeshimana nawe arashimira Sacola kuko we na nyina Nyiramajyambere babavanye mu mashyamba bakaba baratujwe hamwe n'abandi batagendeye ku bwoko. Sacola yanafashije abarokotse jenoside yakorewe abatusti batishoboye kuva mu bwigunge.Uwo mushinga  Sacola yafashije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni uwo korora inkoko ,ukaba uyoborwa na Mukamusoni Phoibe.

Sacola imaze imyaka ibili n'igice ifasha uyu mushinga uyoborwa na Mukamusoni. Uyu mushinga wokorora inkoko Sacola yawushyizemo umuganga w'amatungo ,ariwe Dushimimana Jeanne d'Arc akaba yarakomeje adutangariza ko  we inshingano ze ari ukuvura akanamenya ubuzima bw'inkoko umunsi k'umunsi.

Uyu mushinga watangijwe n'inkoko magana abili(200)Dushimimana yadutangarije ko bafite inkoko zitera amagi buri munsi.Dushimimana we ati:Hano tuvura iya rwaye  niyodushakira umuti ariko hari igihe tuzivura muri rusange nko kuziha umuti w’inzoka tugomba kuziha rimwe mu mezi 3 nibyo bikorwa muri rusange zose zikavurwa.Ubu n’icyiciro cya 3 gihari ngo iyo zishaje turongera tukagura izindi kuko izi zihari ubu ngubu baziguze ari imishwi izo bari bafite zari zimaze gusaza, Sacola ikomeza kugenda ibafasha muri uwo mushinga.Mukamusoni we ngo asanga uyu munsi bageze ku rwego rushimishije nk'abantu b'abapfakazi ba jenoside,aho yagize ati: Sacola yaduhaye uyu mshinga w’inkoko kandi yaduhaye n’amatungo magufi ntabwo ari inkoko gusa none ubu rero natwe tumaze kugera ahantu hashimishije.

abana bacu ntabwo bagisonza natwe ntitubura igitenge ntitubura icyo kurya ubu tumeze neza. Mukamusoni we yakomeje ashimira Sacola cyane kuko yabakuye mu bwigunge nk'abapfakazi ba jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,ikanabahuriza hamwe ari cumi na balindwi(17)ibikorwa bya Sacola byakomereje mu mashuri aho twahuye na Nzibonera Jean Damascene

utuye  mu kagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi akaba ari  umurezi (umwalimu)ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabwende.Nzibonera yadutangarije ko yatangiye kwigisha mu mwaka 2000 ,yakomeje atangaza ko uyu munsi abona uburezi buhagaze neza cyane. Nzibonera we ati:gahunda y’uburezi kuri bose kandi abana bafite amahirwe yo kwigira hafi kuko ibigo birabegereye.Ayo mashuri mashya mu bona yubatswe n’umuterankunga dushima witwa Sacola. Nzibonera we ati:Sacola  ni  umushinga wegamiye hano ku birunga ushinzwe kubungabunga ishyamba ry’ibirunga n’ingagi ukaba utera inkunga abaturage baturiye Parike y’ibirunga.

Kuva tubonye ibindi byumba turabishima kuko twari dufite ubucucike bw'abana mu mashuri ubu tugiye gufata neza aya mashuri kuva k'ubuyobozi bw’ishuri ndetse kugeza kubabyeyi.Nzibonera we ngo arashimira

 abayobozi ba Sacola ngo Imana yo mu ijuru ibahe umugisha, icya kabiri ni uko bakomeza ubufasha batangiye bakatwongera ibyumba ndetse bakazaduha n’ibikoresho byo mu biro. Abandi bantu batandukanye baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi bose bashimira ubuyobozi bwa Sacola kuko yabakuye mu bwigunge izana iterambere ,kandi ikanafasha imwe mu miryango yari ikennye.Akarusho ka Sacola ni uko yabwirije abahigaga mu ishyamba ry'ibirunga ko ari ukwangiza bakabireka ubu bakaba aribo basigaye ari abarinzi b'imena baryo.Sacola igisubizo cyo kubungabunga ibidukikije hamwe n'ingagi mu birunga.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *