Kigali: NAEB yungutse ubuhunikiro bw’imboga n’imbuto buzakuraho imbogamizi nyinshi zari ziriho

Nyuma yo gutaha ubuhunikiro bw'imboga n'imbuto ,Ikigo k'Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ryibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB kiravuga ko bigiye gukuraho zimwe mu mbogamizi zariho mu kubigeza ku isoko mpuzamahanga.

Ni ubuhunikiro bwubatswe Ku nkunga y'ikigo  cya HortInvest cyo mu  Buhorandi kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda , ndetse  na Banki y'isi bukaba bwuzuye butwaye amafaranga yu Rwanda asaga miliyari.

Raporo yasohowe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda  mu kwezi kwa Karindwi k'umwaka ushize, yerekanye ko 9% by'abacuruza imboga n'imbuto ari bo bafite ibyumba bikonjesha, muri bo kandi ngo 5% ni bo bonyine bashobora kubona imodoka zirimo ibikoresho bikonjesha (frigo) zo kubigeza ku bakiriya babo, abandi bikabahombera.

Ikigo k'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi NAEB, kandi muri uku kwezi cyavugaga ko abahinzi bahomba hagati ya 30-40% byimbuto n'imboga nyuma yo gusarurwa, bitewe no kubura aho babibika mu buryo bukwiye mbere yo kubigurisha.

Icyakora NAEB ivuga ko hari ibyakozwe mu guhangana n'iki kibazo ibi bikaba birimo umushinga w' ubuhunikiro bw'imboga n'imbuto watangiye mu mwaka wa 2017 ukaba wanatashwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu .

Ni  umushinga wagezweho Ku nkunga y'ikigo cya HortInvest cyo mu  BUHORANDI aho kibinyujije muri Ambasade yacyo mu Rwanda , cyatanze inkunga yo gusubukura ivugururwa ry'ubuhunikiro bw'imboga n'imbuto inganga n'amayero ibihumbi 350 ni asaga miliyoni 356 z'amafaranga yu Rwanda nyuma y'uko uyu mushinga waterwaga inkunga na Banki y'isi uhagaze iyi banki imaze gutanga amadorari ya America ibihumbi 500 ni asaga miliyoni 468 zamafaranga yu Rwanda .

Umuyobozi mukuru wa NEB, Amb. Kayonga George William, aha aragaruka ku cyo ubu buhunikiro buje gukemura.

Ati: "Ntahantu twari dufite dushobora gutunganyiriza umusaruro heza hari ibyuma bikonjesha bifite ahantu hakonje bifite ameza meza, bifite aho abantu babanza gukorerwa isuku, ibyo bambaye byaba ari imyenda inkweto kugirango igitunganyijwe hariya gishobore kuba cyateguwe neza muburyo gishobora kumara igihe kimeze neza, kiri mu nzira kigera ku isoko, ndetse cyagera no kw'isoko kikaba cyamara n'iminsi 3 ni 4 kitarangirika rero aha Bantu bafite ibyangombwa bihagije kugirango umusaruro ukomoka mu Rwanda ugere ku isoko ukunzwe."

TON NEGENMAN umunyamabanga muri ambasade y'ubuhorandi mu Rwanda ushinzwe ubukungu ibiribwa n'iterambere avuga ko ubuhunikiro ari ngombwa ku kigo nka NAEB .

Ati: "Ubuhunikiro ni ngombwa, haba kubakora ibijyanye n'imboga n'imbuto ndetse n'ababyohereza hanze kuko bituma haba abikorera naza kompanyi bageza ibyo bakora ku isoko mpuzamahanga. Ku bw'ibyo  rero byari ngombwa ko NAEB igira umushinga wo kubaka ubuhunikiro."

Mu magambo ye yagize ati : Ubuhunikiro ni ngombwa haba ku bakora ibijyanye n'imboga n'imbuto ndetse n'ababyohereza hanze kuko bituma abikorera na za kompanyi bageza ibyo bakora ku isoko mpuzamahanga , ku bw'ibyo rero byari ngombwa ko NAEB itangiza uyu mushinga wo kubaka ubuhunikiro.

Kuba ubu buhunikiro buhari kandi ngo bituma abohereza mu mahanga ibikomoka ku mboga n'imbuto bizerwa nabo bakabona inyungu nk'uko byemezwa na KABERA Vianney umuyobozi w 'ishyirahamwe rihuza abohereza  mu mahanga ibikomoka ku buhinzi cyane cyane imboga nimbuto.

Ati: "Ubuhunikiro bwatumye abakiriya bacu mu mahanga batwizera mu rwego rw'abantu bafite ibicuruzwa byiza cyane kuburyo naho bibereye iburayi baba bazi bati, umusaruro uvuye mu Rwanda ufite ubuziranenge kuko ukorerwa ahantu hemewe. Ikindi cya kabiri n'uko nk'uko nababwiye dushobora kubika uyu musaruro wacu ukamara iminsi irenze 3 tukaguma dusarura umusaruro tuwubikamo kandi tukaba twashobora no kohereza inshuro zirenze 3 mu cyumweru."

u Rwanda rwohereza mu mahanga amoko anyuranye yimbuto nimboga, harimo imiteja, intoryi, urusenda,inyanya, courgette, avoka, imineke, nibindi.

Ubuhunikiro bwatashywe buhunikwamo imboga n'imbuto

Ton NEGENMAN umunyamabanga muri Ambasade y'Ubuhorande mu Rwanda ushinzwe ubukungu ibiribwa n'iterambere na Amb KAYONGA George William Umuyobozi wa NAEB bamaze gufungura ku mugaragaro ubuhunikiro buzahunikwamo imbuto n'imboga.

Iyo bamaze kubishyira mu masashi hari imashini ziyafunga nyuma bikajya mu bubiko bimeze neza.

Aha bari gupakira avoka zijya mu buhunikiro

Ibi byuma bitanga ubukonje bwinshi bugatuma ibihunitswe mo bitangirika

Aha niho batunganyiriza ibijyanwa mu buhunikiro

Hano berekwaga ibyumba bihunikwamo ibyo biribwa bikamara igihe bitangiritse kubera ibyuma bitanga ubukonje bwinshi biba birimo

Kwinjira mo babanza gukaraba imiti yabujyenewe

Abari bitabiriye umuhango wo gutaha inzu y'ubuhunikiro, ndetse n'ibihunikwa mo uburyo biba bitunganijwe

 

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *