Sobanukirwa uko Abanyarwanda bo hambere babaraga ibihe
Mu bihugu byose abaturage baho bagira uburyo bavuga igihe ikintu runaka cyabereye, igihe bazakorera ikinu, cyangwa se igihe ikintu iki niki kimaze. Kera abenshi babaraga bashingiye ku izuba, ku kwezi ndetse no ku nyenyeri kugirango bamenye kandi bavuge n’ibihe.
Muri ikigihe, ibihugu byinshi bibara igihe bakurikiza Karendari. Abandi bakabara imyaka bahereye mbere n’inyuma ry’ivuka rya Yesu. Abandi bakabara baherereye igihe Muhamadi yahunze yerekeza i Madina mu mwaka 622 A.D (nyuma y’ivuka rya Yesu).
Aha rero umuntu yakwibaza uko abanyarwanda ba mbere y’umwaduko w’Abazungu mu Rwanda kuko aribo bazanye iterambere tujyenderaho kugeza none, uko bamenyaga ibihe Nabo bari bafite uburyo bwabo bwo gihanga bwo kumenya ibihe.
Dore uko bamenyaga cyangwa barangaga ibihe.
Iyo Abanyarwanda babaraga ibihe (umwaka, amezi, icyumweru, amanywa n’ijoro) bashingiraga ku zuba, ku kwezi, ku ngoma y’umwami runaka, ku nzara ikomeye (nka Ruzagayura cyangwa Rwabuyenge) cyangwa amapfa byateye u Rwanda, ku gitero cyagabwe, ku cyago cyangwa icyorezo cyagwiriye igihugu cyose.( muryamo cyangwa ubushita) ku mwaduko w’abazungu (Abadage cyangwa Ababirigi).
Umwaka wa Kinyarwanda, wagiraga amezi cumi n’abiri, ayo mezi yakurikiranywa atya; NZERI, UKWAKIRA, UGUSHYINGO, UKUBOZA, MUTARAMA, GAHYANTARE, WERURWE, MATA, GICURASI, KAMENA, NYAKANGA na KANAMA. Babaraga bahereye ku kwezi kwa cyenda bagasozereza ku kwezi kwa munani.
Nzeri kwari ukwezi Abanyarwanda bitaga imfura y’amezi kuko ariko kwabimburiraga ayandi yose, niho inka zarishaga uruhira kandi ni nako ukwezi batangiraga gusohoraho imbuto nibwo imvura yabaga itangiye kugwa nyuma y’izuba ryabaga ryaravuye igihe kirekire bitaga icyi.
Uwo mwaka wari ugabanyijemo ibhe bine by’ihinga, isarura bijyanye n’isimburana ry’ibihe by’imvura n’izuba. Ibyo bihe nibi; hari UMUHINDO (Nzeri-Ukuboza) URUGARYI (Ukuboza-Mutarama) ITUMBA (Gashyantare- Gicurasi) IKI bamwe bita IMPESHYI (Kamena- Kanama).
Ukwezi kw’ikinyarwanda ntikwagiraga amatariki ahuye n’iminsi. Abanyarwanda babaraga bahereye ku miterere y’ukwezi mu kirere bakagabanyamo gatatu, IMBONEKO Z’UKWEZI (igihe kuba kukiri guto) INZORA ( igihe kuba ari uruziga rwuzuye) n’UMWIJIMA ( igihe kutakigaragara kuza gutinze).
Icyumweru cyo cyagiraga iminsi itandatu, bitaga IMIBYIZI igakurikirwa n’icyumweru cya gihanga aho cyaziraga uwo munsi guhingisha isuka keretse inkonzo gusa.
Nk’uko amatariki Atari azwi ni nako amasaha atari azwi ngo Abanyarwanda bayavuge baranga ibihe baranga ibihe by’amanywa n’ijoro. Amanywa yari agabanyijwemo atya; IZUBA RIRASHE, AGASUSURUKO, AMATAHA Y’INYANA, AMASHOKA Y’INKA, AMANYWA Y’IHANGU, AMAKUKA Y’INKA, IGICAMUNSI BAMWE BITAGA INYANA ZISUBIYE ISWA, IZUBA RYA KIBERINKA ABANDI BITAGA AGASHUKABAJA ,UMUGOROBA UKUBYE N’AKABWIBWI.
Ijoro naryo ryari rigabanyije ritya; AMATAHA Y’INKA, INKA ZIKAMWA, AMATARAMA, AMARYAMA, ABANTU BASHYIZWEYO, IGICUKU KINISHYE, ABANTU BICUYE, IJORO RICAGASE, INKOKO ZA MBERE, INKONKO ZA KABIRI,URWANAGA, UMUSEKE W’URUTURUTU,UMUSESO, UBUNYOMBYA NO MU BUNYONI.
Nguko uko Abanyarwanda barangaga ibihe mbere y’umwaduko w’abazungu kandi umuntu agasobanukirwa igihe kivuzwe.
GAKWANDI James