Mana tabara u Rwanda kuko Kanyana Bibiane arushenyeheje imanza mpimbano
Kanyana Bibiane yakingiwe ikibaba agurisha umutungo wa Nzabonimana Etienne none imana imujyanye mu niko n'ubwo yaburanishijwe mu muhezo.
Tuzavuga mu ijwi ryo mu muvurungano kugeza rurema yumvise maze wowe wanangiye ukanga gutabara abari mu kaga akumvishe ko mu nshingano zawe harimo n'ubutabazi. Utagera aragereranya niyo utakunda urukwavu warukundira ko ruzi kwiruka!!!Umuhanzi wo hambere ati:Abacamanza bubu jyewe ndabazi ntibaca urubanza ni ukugoreka''' Nonese abanyamategeko bubu muzatubwire niba Kanyana Bibiane yemerewe gucura urubanza ruhimbano akagurisha umutungo wa muntu.
Mu butabera bizwi ko icyaha kidahanishwa ikindi.Twe twandika twifashishije ibimenyetso dukura muri rubanda rwa giseseka kugeza kuri za nzego zizewe za Leta.Nzabonimana ntawe umushinjura ku cyaha aregwa,ariko rubanda ruragira ruti:Nihasobanuke ukuntu Kanyana Bibiane yitwikira urubanza akagurisha umutungo wa Nzabonimana kandi Leta ibitse amafaranga ye? Aha niho hagaragaramo ikibazo gikomeye kikaburirwa umuti.
Leta yafashe inzu ya Nzabonimana nkitagira nyirayo abayikoreragamo imirimo imwe n'imwe yinjiza inyungu bishyuraga amafaranga akabikwa na Leta.Muri bamwe mu baturage twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara bagize bati: Mu gihe Karugarama Tharicisse yari Minisitiri w'ubutabera haje ikibazo cy'ideni Nzabonimana yarafitiye Banki ya BCR bibangomwa ko inzu idatezwa cyamunara hafatwa kuri y'amafaranga abitswe na Leta bishyura iryo deni.
Amakuru arugeraho ngo uwo munsi bishyura banki hasigaye miliyoni ijana na mirongo irindwi nza zirindwi kuri konti ya Lera. Kanyana Bibiane nkumenyereye kugurisha imwe mu mitungo nk'uwo kwa Bararengana Seraphin mu Kiyovu imbere yaho Minisitiri w'intebe yaratuye mu rubanza ruhimbano kongeraho inzu ya Nzirorera Joseph yagurishije abehya ko ariya Lt Col Renzaho Tharcisse yaje kwadukira inzu ya Nzabonimana kandi hatabuze ubwishyu.
Impuguke mu by'amategeko zikaba n'abalimu muri za Kaminuza zitandukanye hano mu Rwanda tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo ,ariko badutangarije ko ibyo Kanyana Bibiane yakoze binyuranije n'amategeko abaho ku isi.Bagize bati:Iyo umuntu hari icyo yishyuzwa,iyo afite ubwishyu ibye ntabwo bigurishwa ,kandi nanone iyo ubwishyu bubonetse ntabwo bagurisha undi mutungo. Umwe ati:Sinagaya Kanyana ngo nshime umugira umwere kucyaha kigaragarira buri wese.
Umucamanza ubogama aba agonganisha Leta n'umuturage bikaza no guteza amakimbirane. Kanyana yafashe inzu ya Nzabonimana ayigurisha ku ideni rya miliyoni mirongo icyenda neshatu n'ibihumbi magana atanu by'amafaranga y'u Rwanda,mugihe bamwerekaga ko ubwishyu buhari kandi burenze ayo yashakaga. Umunyamategeko wundi ati:Hari ibikorwa ukibanza uko bizarangira cyangwa niba ubikoze atekereza bikakuyobera.Ingufu n'ubudahangarwa bya Kanyana Bibiane byaje kumuha guteza cyamunara inzu ya Nzabonimana amafaranga y'u Rwanda angana na miliyari imwe n'ibihumbi magana abili. Akaboko kamenyereye kwikoreramo ntikashizwe kuko Kanyana yafashe n'indi nzu ya Nzabonimana ayigurisha miliyoni miringo itatu neshanu z'amafaranga y'u Rwanda. Abanyarwanda bakibaza bati:Niba hari itegeko rirengera urengana kuki ritabaza Kanyana impamvu yagurishije indi nzu kandi yamaze kubona ubwishyu.
Bishop Rucyahana azatanga ibisobanuro niba Kanyana yubaka ubumwe n'ubwiyunge cyangwa abwica.Minisitiri Busingye nawe azabwire abanyarwanda niba Kanyana ibyo akora ari ubutabera bwunga abanyarwanda cyangwa bubatanya. Ubudahangarwa bwa Kanyana bwamukingiye ikibaba aburana basohoye abo yibiye imitungo bituma agirwa umwere. Ntabwo ubutabera burangirira muri Nyarugunga kandi ijwi ry'imana rirangurura rirashinja Kanyana amakosa atandukanye. Ubutabera n'uburenganura urengana.Bamwe mubahesha b'inkiko bahagaritswe baratunga urutoki urugaga rwabo ko rwakingiye ikibaba Kanyana kandi ariwe mucuzi wa mbere w'imanza no kuzirangiza nabi.
Nsengumuremyi Ephrem