kanyanaNZABONIMANA ARASABA LETA KUMURENGANURA AGASUBIZWA INZU YE YATEJWE CYAMUNARA NA KANYANA BIBIANE

 Kanyana yagiye mu nzego kurega ko itangazamakuru rimutangazaho uko ahimba imanza mpimbano ko rikorana n’umwanzi w’igihugu. Ikimaze kugaragara ni uko Kanyana bibiane ibye byamukomeranye kuko itangazamakuru ritamuhimbira rimwandikaho ibyo yagiye kuburana. Tariki 21/04/2016 ubwo yaregwaga gukora  cyamunara inyuranije n’itegeko yarisehenze cyane.kanyana

                     Kanyana akomeje kugana mu butabera

Kanyana agomba kugaragaza uko yagurishije inzu ya Dr Bararengana Seraphin aho yacuze urubanza.Mu bahesha b’inkiko bacuze imanza na Kanyana ari ku isonga.  Ubu rero ibinyoma bya Kanyana n’umugabo we Kalisiti bavuga  ko ikinyamamakuru ingenzi kibandikaho gikorana n’umwanzi wakwibaza niba bacura imanza bakarebererwa ntihagire ukoma rutenderi.Umugabo NZABONAMANA Etienne aratakambira leta y’urwanda cyane cyane Ministri w’ubutabera mu Rwanda kumufasha akabuza abantu batangiye kwigabiza imitungo ye bayiteza cyamunara.

Ibyo arabisaba mu gihe kurI uyu wa kane tariki ya 21/04/2016 yari yerecyeje inzira y’ubutabera guhagarika cyamunara yakozwe n’umugore witwa KANYANA Bibiane  ubwo yamuterezaga inzu cyamunara iri ku gisumenti miriyoni 92’000000frw.nzabonimana

           Nzabonimana arasaba ko yahabwa imitungo ye

Imbere y’ubutabera uyu mugore yagaragajeko yari abifitiye uburenganzira kuko urukiko rwabimwemereraga rukemera ko ateza cyamunara ariko ubwo  umucamanza yabazaga uwunganira  NZABONIMANA Etienne  kucyo abivugaho asubiza ko uwo mugore ibyo yakoze bitemewe mu rwego rwa mategeko mu Rwanda.Protais-Zigiranyirazo-1

                  uyu nawe arishyuza inzu ye yagurishijwe na Kanyana

Ibyo ndabivuga nshingiye kuri ibi bikurikira  icyambere uyu KANYANA  ntiyerekana uwamutumye mu Rwego rw’amategeko guteza iyo ngwate, ikindi uyu KANYANA  yihutiye gushakira ubwishyu mu mitungo itimukanywa kandi byashoboka ko hifashishwa imitungo yimukanywa kuko irahari muri BNR,icyagatatu aravugako yareze umukiriya wanjye ahantu hatazwi ibyo sibyo kuko leta y’u Rwanda yari ihazi neza ko ari mu buburigi.

ibyo tubifitiye gihamya ko aho  yari hari hazwi kuko hari urundi rubanza yari yaraburanye yaregwaga urwo yararuburanye  kandi ari ahantu hazwi na leta y’u Rwanda.

Kuba rero uyu KANYANA yarahagurutse akiha ububasha agateza cyamunara umutungo wa NZABONIMANA avugako  yamureze ahantu hatazwi kandi hazwi ndumva ibyo bitashigikirwa n’amategeko y’urwanda ,icyo nongera  kuri ibyo nuko yabikoze ntagaragaze nyakuri uwamuhaye uburenganvzira bwo gukora iyo cyamunara .

None twe uyu munsi turasaba ubutabera ko bwatesha agaciro  iyo cyamunara  umutungo ugasubizwa nyirawo kandi tukabona n’indishyi zo kuba uyu KANYANA aduhoza mu manza ibyo bikaba byica akandi kazi kakagombye gukorwa.

Nyuma gato uwunganira KANYANA  Bibiane yafashe ijambo asabako ubwo bujurire bwa sabwe bwateshwa agakiro kuko iminsi iteganywa n’amategeko yarenze,ibyo bikaba byashingigwaho bugatesha agaciro,ubwo bujurire bugahesha agaciro iyo cyamunara kuko  yakozwe  yubahirije amategeko.

Uwunganira NZABONIMANA Etienne ati:ibyo turabizi ko urubanza rwasomwe 30/12/2015 tugatanga ubujurire tariki ya 12/01/2016. Ibyo rero ntibisobsnura ko iminsi itanu iteganywa n’itegeko yarenze kuko itegeko rivugako iminsi yibiruhuko ni ukuvuga weekend na za konji bitabarwa  rero bikaba byashingirwa ho mu gutesha agakiro ikifuzo cyusko ubujurire bwacu butakemerwa.

Tubibutse ko uyu  mugabo NZABONIMANA  ari kuregwa nuyu mugore  KANYANA Bibiane kumwishyura imitungo yangijwe mu gihe cya GENOCIDE avuga ko hari abantu bishwe mu gihe cya GENOCIDE hakoreshejwe imodoka za NZABONIMANA ariko icyo kirego akaba aribwo kigaragye mu butabera aho umuntu yishyura abantu bishwe.

 

Icyari kimenyerewe ni uko umuntu yishyuraga imitungo yaba yarangiritse iyo yabaga ahamwe ni icyaha cyo kuyangiza ariko ntahantu nahamwe yigeze hagaragara kwishyura abantu.

Ubwo twaganiraga nabamwe mubagize umuryango wa NZABONIMANA batubwiye ko ntabwoba bafite kuko bizeye ubutabera bw’u Rwanda ko bukora neza akazi kabwo tubabajije icyo bashingira ho bavuga ibyo umwe muri bo ati: hari  urubanza duheruka kuburana wagirango ruvukana neza neza nuru turimo hasabwaga indishyi ingana na miliyali ni bihumbi Magana inani urwo imana ifatanyije n’ubutabera bw’ u Rwanda bemeza ko iyo ndishyi idakwiye turahaguruka turataha. Uyu nawe wihaye guteza cyamunara inzu atabifitiye uburenganzira twizeye neza ko ukuri kutazabura gutsinda.

Urubanza rukaba rwimuriwe tariki ya 12/05/2016

Tukakazabagezaho uko ruzaba ruhagaze kuri iyo tariki.Kanyanya Bibiane akaba atakigira ibyangombwa kuko yashakaga gutoroka ubutabera kimwe nka bagenzi be babuhunze.umutungo wa Nzabonimana wa gurishijwe  na Kanyana inzego za tangiye kumukurikirana ahimba impapuro zo kwa muganga bimupfana ubusa.ubutabera nibumubaze impamvu yacuze imanza mpimbano

Banganiriho thomas

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *