ifoto yubukwe Umurokore wa ADEPR yishe uwo bashakanye bamaranye umwaka umwe.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa 17/03/2016 rwahamije NSENGIYUMVA Innocent w’imyaka 23 icyaha cyo kwica  uwo bashakanye abigambiriye icyo ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 142 y’itegeko ngenga, bumukatira igihano cya burundu ndetse urikiko runategeka kwishyura indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda zigahabwa umuryango yiciye.

Amategeko y’u Rwanda n’ubwo yakuyeho igihano cy’urupfu, ariko ibigaragara n’uko igihano cyo kwica umuntu mu mitima ya bamwe ntabwo bo bagikuyeho ahubwo kiberamo bakagihanisha uwo babona agikwiye yaba afite ikosa cyangwa atarifite igikuru nuko umutimanama we wamwemeje ko uwo muntu agomba gupfa.

ifoto yubukwe

                                           hano byari igihe cy'ubukwe

Kwica uwo bashakanye bimaze kuba akamenyero  mu matwi y‘abantu si igitangaza kumva ko umugabo yishe umugore cyangwa umugore yishe umugabo ndetse na Polisi y’igihugu buri gihembwe igenda yerekana imbonerahamwe y’ubwicanyi uko bwagiye bukorwa kuri buri Karere bahereye ku ka mbere ndavuga aho abantu bicanye ari benshi kugeza ku karere ka nyuma aho abicanye babaye bake.

Akenshi  ubu bwicanyi usanga bushingiye ku kutumvikana bihereye ku mitungo, ubusinzi n’ibindi bita ubupagani. Ariko ubwicanyi bwakozwe na NSENGIYUMVA Innocent kwica uwo bashakanye bari bamaranye umwaka umwe gusa kandi yitwa “umurokore” bwasize ibibazo nyinshi muri rubanda cyane cyane  urubyiruko rutarashaka bibaze niba gushaka ari ngombwa.

 NSENGIYUMVA Innocent umukirisitu n’umuririmbyi w’itorero ry’ADEPR  mu karere ka Gakenke,Paroisse ya Bulanga umudugudu wa Kirabo mu ijoro ryo kuwa 28/12/2015 yishe umugore we  MUKABAGORORA Marcelline w’imyaka 32 umudiyakonikazi mu itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Kirabo bari bamaranye umwaka umwe bashakanye amwicishije ku muniga abigambiriye.

Nk’uko twabitangarijwa n’abavandimwe banyakwigendera Mukabagorora, barimo musaza we witwa MANIZABAYO André badutangarije ko mushiki wabo yishwe  bwari bucye akajya gufata igisubizo  kuko yari amazi iminsi mike avuye kwa muganga aho yari yarabazwe ibibyimba byari munda aribyo byatumaga adasama mu gihe cy’umwaka yaramaranye n’umugabo.

Uko ubwicanyi bwakozwe

Nyuma yuko NSENGIYUMVA na MUKABAGORORA basezeranye kuzabana mu bibi n’ibyiza imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, babyaye cyangwa batabyaye, nyina wa Nsengiyumva ariwe NIYITEGEKA we siko yabibonaga ahubwo yavugaga ko umugore aciye umuryango ko igikwiye agomba kwirukanwa hagashakwa undi mugore ubyara. Ariko nk’uko amategeko y’itorero babarizwagamo ariryo ADEPR ritemera gushyingira umuntu kandi uwo bashyingiranywe wa mbere akiriho yemererwa gushyingirwa aruko uwo bashakanye yapfuye ibyo Nsengiyumva yari abizi neza nk’umuntu w’umuririmbyi ukurikiranira hafi gahunda zose zitorero.

Igitondo cyo kuwa 28/12/2015 mu mvura y’umuvumbi yaramutse igwa buri muturage yugamye iwe nk’uko mu cyaro bigenda iyo haramutse umuvumbi nibwo Nsengiyumva afatanije na nyina yashyize mu bikorwa umugambi wo kwica uwo bashakanye amufatirana akirwaje ububage n’uwo muvumbi nyakwigendera arataka abura uwamutabara aramuniga kugeza ashizemo mwuka amusigira nyina NIYITEGEKA  yigira ku ga “Centre”kujijisha nyina asigara amuhorahoza neza amurangije aramwambika arorosa saa cyenda z’amajya babona guhuruza abaturanyi n’iwabo w’umugore ko umwana wabo  yitabye Imana azize urw’ikirago.

Nk’uko MANIZABAYOAndré yakomeje kubitangariza ingenzinyayo.com yavuze ko yahageze mu bambere basanga umurambo wa nyakwigendera ukonje nk’umuntu wapfuye kera kandi bari bababwiye ngo niyo agipfa Burya ngo nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa, muri abi batabaye bambere harimo nuwitwa NYIRAMAHIRWE Jeanne d’Arc umudiyakonikazi wakoranaga umurimo w’Imana na nyakwigendera ahageze yasanze nyirabukwe yamwambitse ndetse yamukunze urukundo atigeze amukunda akiri muzima abuza abantu kumureba avuga ko byose yabyirangirije,ariko bakurikije ukuntu yamwifurizaga gupfa ibi nibyo byatumye bashaka kumenya impamvu yuwo mukecuru kwanga ko abadiyakoni begera mwene wabo, nabo yemereye akabereka mu maso gusa.

Ariko uyu NYIRAMAHIRWE afatanije n’uwitwa HABIMANA baje kuganza uwo mukecuru umunsi wo gushyingura borosora nyakwigendera ngo barebe impamvu babahisha kureba ibice bindi nibwo babonye ibimenyetso ku ijosi byo kunigwa aribyo byaje kwemezwa na raporo ya muganga (death statements) hamwe n’amafoto ya Polisi.(finger prints)

Icyatangaje abantu na nubu bakaba bakibaza ni ukuntu uwo mukecuru nk’umufatanya cyaha yahise arekurwa adashyikirijwe ubucamanza ngo aryozwe abufatanyacyaha naho Nsengiyumva we yireguye yemera ko ariwe wamwishe ariko avuga ko yabitewe nuko nyakwigendera MUKABAGORORA ariwe wabimusabye ngo amwice  ngo kuko yumvaga arembejwe n’uburwayi ariko icyo gitondo umwe mu batangabuhamya uwa mubonye   muri icyo gitondo bwanyuma yasanze nyakwigendera asoma Bibiliya baravugana ntacyo ataka aho iyo ngingo n’ubucamanza bwayitesheje agaciro icyaha kiramuhama, akatirwa burundu abura umugore, ubuzima ndetse n’ubugingo. Nyakwigendera MUKABAGORORA Maricelline Imana yakoreye izamuhe iruhuko ridashira aba mwishe bazahabwe  ibyagenewe abicanyi.

GAKWANDI James

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *