Politiki ihurizo ry’ubuzima bwa muntu he hejo hazaza:Umunyepolitiki Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we barekuwe byagateganyo?

Ibihe bibamo inzira nyinshi ,ariko inyerera niyo ikomerera umuntu.Muri politiki ho habamo uruhururikane rwa mpemuke ndamuke,wavuga ko hari ikitagenda ugahinduka ruvumwa ukaremerwa ibyaha.

Dianne azakomeza politiki[photo archieves]

Ntagitangaza kuko buri wese akomera ingoma amashyi aramya umugati bwacya bawumwambura akavuga akari murori!! Kuki ?biterwa n’iki?abashinje Diane kwanga igihugu babonye afunguwe batahwa n’ibihu ku mitima.Umunyepolitiki Diane Shima Rwigara wumvikanye igihe yashakaga kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu 2017 bikaza kutamukundira kubera ko haje kubamo inzitizi zitandukanye. Diane Rwigara yaje gushinga umutwe wa politiki witwa PSM Itabaza .

Uruhururirane rw’ibibazo byahato nahato byamwibasiraniraniye n’umuryango we karahava,intimba itaha imitima,ikimwaro gitaha amaso urukundo ruyoyoka nk’ivu ry’amashara. Iperereza ryaratangiye bafungwa mbere yuko bashyikirizwa urukiko. Umuvandimwe wa Diane witwa Anne Rwigara we yaje kurekurwa nyuma we n’umubyeyi we bajyanwa muri Gereza ya Kigali kugeza urukiko rubarekura byagateganyo.

Dianne n'umubyeyi barekuwe by'agateganyo[photo archieves]

Impuhwe zakomanze irunaka none imana yazumvise.Niba humvikanye ko Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe harakurikiraho iki?  Ifungwa rya Diane ryakurikiwe n’itezwa rya Cyamunara ku mitungo ya se nyakwigendera Rwigara Assinapol kuko havugwaga ko,hagaragara ko hari imisoro batishyuye. Leta nayo hari amafaranga batishyuye Nyakwigendera Rwigara igihe yatsindaga urubanza rwaburanwaga ku kibanza bamubuzaga kubaka.Amakuru ava ahizewe arashimangira ko umuryango wa Nyakwigendera Rwigara ushobora no gusubizwa imitungo yabo ,ariko Diane agahabwa gasopo ko atazongera gukora politiki. Ushishoza ashungura yumva ko gukora politiki ari urubuga rw’ibitekerezo .

Ingeri zitandukanye zari k’urukiko zumvise ifungurwa rya Diane Rwigara n’umubyeyi we bahita bemera ko ubutabera bwakoze akazi neza. Umwe mu banyamategeko bari k’urukiko yaje kunganira umukiriya we aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com yanze ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we,ariko ayagize ati”ubutabera ubundi bwakabaye bwigenga budakorewemo bugaca urubanza nta telefone ibukoresheje,akomeza atangaza ko n’ubundi nta bigize icyaha byafungaga Dine n’umubyeyi we.

Me.Habimana ashobora kuganishwa mu nkiko[photo archieves]

Diane abaye umunyepolitiki wa kabili ufunguwe nyuma ya Ingabire. Usigayemo ni Mushayidi Deo kandi nawe abasesengura bavuga ko yaba ari mu nzira ya bugufi. Cyamunara yo kwa Nyakwigendera Rwigara yo ihishe iki?Umuhesha w’inkiko Me Habimana Vedaste aragurisha ariko ntiyerekane uwaguze,ntiyerekane ayaguzwe iyo mitungo,ese azagurisha ibya Nyakwigendera Rwigara kugeza ryari?dore uko Me Habimana yagiye agurisha: Imashini zo  kwa nyakwigendera  Rwigara zatejwe cyamunara akayabo ka 1,797,000,000Frw tariki 18 Kamena 2018, nibwo umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tabacco Company Ltd’akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 797 mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo hishyurwe umusoro  byavugwaga ko babereyemo Leta.

Imashini zatejwe cyamunara hishwe itegeko[photo archieves]

Izi mashini z’uruganda ‘Premier Tabacco Ltd zegukanywe n’ikigo MM&RGD Company Ltd gihagarariwe n’uwitwa Olivier Udahemuka. Uyu muryango wa nyakwigendera  Rwigara Assinapol ngo  urimo umwenda Leta w’imisoro ugera kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000,000Frw), aho bivugwa ko mu gihe uyu mwenda utaraba ubonetse mu mitungo imaze gutezwa cyamunara hazafatirwa indi mitungo yabo nayo igatezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe uyu mwenda.Tariki 28 Werurwe 2018, nibwo Umuhesha w’inkiko w’umwuga yagurishije mu cyamunara amakarito 7195 y’itabi ry’uruganda rwa Primier Tobacco Company rw’umunyemari Nyakwigendera Rwigara Assianpol (uhagarariwe n’abo mu muryango we yasize), maze rigurwa akayabo ka miliyoni 512Frw.Anne Rwigara wari uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu muryango yagaragaje kutishimira igiciro izi mashini zaguzwe. Ahamya ko agaciro k’izi mashini zagurishijwe gakubye nibura inshuro eshanu ubaze n’agaciro zagurishijwe.

Umuhesha w’inkiko yavuze ko kwanga iki giciro muri cyamunara babifitiye uburenganzira ariko itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitageze kuri 75% y’igiciro cyahereweho mu cyamunara.Ubu rero biravugwa ko imanza zigikomeje bishoboka ko  hasuzumwa uburyo bwo kwishyura ideni hatagurishijwe imitungo yose ya nyakwigendera.Ikindi kitarumvikana ni uburyo Me Habimana agurisha  ku giciro gitoya kugirengo akomeze yibonere akazi ko  konona uwo mutungo. Ubwo imanza zigenda ziburanwa  hazagira igihe haboneke ukuri .

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *