Rayon sport vs APR FC umukino wÔÇÖishiraniro
Amateka yerekana ko ikipe ya Rayon sport kuva ibayeho nta mukino wa gicuti yigeze igirana n’ikipe za Gisilikare. Ababivuga babihera kuva hakiriho ikipe yitwaga Garde National ya gisilikare ko yarinze ivaho nta mukino wa gicuti ikinnye na Rayon sport. Habayeho Panthere noires nayo yavuyeho nta mukino wa gicuti ikinnye na Rayon sport.
Umusifuzi Lu aracyemangwa
Ikipe ya APR FC imaze imyaka makumyabili n’ibili nta mukino wa gicuti irakina na Rayon sport. Umukino uzahuza APR FC na Rayon sport tariki 3 Gicurasi 2016 uzerekana ubuhanga bwa buri mutoza n’ubw’abakinnyi gusa, ikivugwa hagati mu bakunzi ba ruhago nyarwanda ni uko abasifuzi nka Munyemana Hudy Alias Nzenze atawuhabwa kuko aba Rayon baziko ntakiza yabakorera,undi musifuzi ni uwitwa Hakizimana Louis Alias Lu,uyu we bizwiko yigeze kwiba Nyanza fc kumugaragaro yahuye na La Jeunesse ikipe yari iya Nsabimana Boniface hamwe na Kalisa Jules babaga muri Ferwafa.Ikipe ya Rayon sport ifite impungenge z’imisifurire nibiramuka bigenze uko byateguwe.Umukino wa Rayon sport na APR FC urimo byinshi bigomba kwigwaho kugirango hatagira ihutazwa kubera umusifuzi wabogama muburyo bw’ubufana cyangwa impano runaka yagenerwa n’ikipe. Ubu byashyushye hagati mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Abaganiriye n’igitangazamakuru ingenzi bose bemeje ko imisifurire ishobora kuzawuzambya. Ubu rero biravugwa ko Hakizimana Louis Alias Lu atizewe naba Rayon ko yabaha imisifurire ibanogeye. Itangazamakuru niryo rihanzwe amaso hamwe na Ferwafa. Itangazamakuru n’ubuvugizi bwa Rubanda ,naho Ferwafa yo niyo ishinzwe imisifurire. Hakenewe imisifurire myiza kugirango uzatsindwa azemere hatabayemo gutekinika nk’uwa ba meya bahimba imihigo. Tubitege amaso,cyangwa tubitege Lu,cyangwa tubitege Ferwafa,tubitege imana yonyine.
Banganiriho Thomas