ÔÇ£ZIGAMA IVUGURUYE ÔÇØ, Imbabura irondereza amakara ku buryo budasanzwe!!!
Iyi mbabura ifasha abanyeshuri biga muri za Kaminuza kuko bashobora guteka banniga
Iyi mbabura ishobora guteka uguhisha bitakuruhije
Irebere nawe ushobora gutekaho inkono eshatu kandi bigatwara igiciro gito
A.IBYIZA BY’IYI MBABURA
-Ikoresha amakara make cyane ugerenanije n’ubundi bwoko bw’imbabura.
N.B: Umufuka umwe w’amakara meza y’ibiti by’inturusu ukoreshwa mu gihe kingana n’ibyumweru cumi na bibiri,ni ukuvuga amezi agera kuri atatu..
Ikoresha kandi ya makara mato cyane yitwa “INCENGA”.Uramutse uyafite si ngombwa rero kugura amanini.
-Iyi mbabura iteka vuba cyane kuko ukiyifatisha (ikimara kwaka) uhita uterekaho ibyo uteka utagombye gutegereza umwanya munini.
-Nta mwotsi na muke igira kuko n’iyo uteretseho isafuriya uyivanaho nta mbyiro zayigezeho.
B.UKO “ZIGAMA” IKORESHWA
–Iyi mbabura ikoreshwa icomekwa ku muriro w’amashanyarazi .
N.B: Mbere y’uko uyicomeka ku muriro ubanza kuyifatisha nk’uko ku zindi mbabura bigenda noneho wabona imaze gufatwa neza( kwaka) ukabona gucomeka ku muriro w’amashanyarazi kugira ngo “Ventilateur” itange Oxygene ituma ya makara y’incenga yaka vuba bityo guteka bikihuta.
C.IMPAMVU IYI MBABURA YITWA “ZIGAMA”
Iyi mbabura yitwa “ZIGAMA’’ kubera impamvu zikurikira:
-Ugererenyije n’izindi mbabura,”ZIGAMA”igabanya ku buryo butagereranywa amafaranga asanzwe atangwa mu kugura inkwi n’amakara byo gucana nk’uko imbonerahamwe ikurikira ibigaragaza:
|
Nyuma y’amezi atatu. |
Nyuma y’amezi atandatu. |
Nyuma y’amezi 12(umwaka umwe) |
Ku muntu ukoresha “ZIGAMA’’ |
Akoresha umufuka umwe w’amafranga ibihumbi birindwi(7000frws) |
Akoresha imifuka 2 y’amafaranga ibihumbi cumi na bine( 14.000frws). |
Akoreshaimifuka4 y’amafaranga ibihumbi makumyabiri n’umunani(28.000frws) |
Ku muntu ukoresha imbabura isanzwe |
Akoresha imifuka itandatu y’amafranga ibihumbi 42.000frws |
Akoresha imifuka cumi n’ibiri y’amafranga ibuhumbi 84.000frws |
Akoresha imifuka makumyabiri n’ine y’amafranga ibihumbi 168.000frws |
Irengera kandi ku buryo budasubirwaho ibidukikije kuko igabanya ku rwego rwo hejuru cyane umubare w’ibiti bitemwa hashakwa inkwi n’amakara byo gucana.
D.IBYO KWITONDERWA
_Iyi mbabura izirana no kuyicomeka ku muriro hifashishijwe umugozi wa radio kuko uhita uyitwika.Igihe rero “chargeur” isanzwe ikoreshwa yagize ikibazo ni ngombwa gushaka indi.
Hari ushobora kumva ko iki giciro kiri hejuru, ariko nk’uko iriya mbonerahamwe ibyerekana, uguze iyi mbabura abasha kuzigama amafaranga menshi ugereranyije na wa wundi waguze Imbabura isanzwe kuri make ariko akagura umufuka w’amakara buri byumweru bibiri cyangwa bitatu.
E: AHO IBONEKA
Iyi mbabura iraboneka ku isoko rya Kimironko.Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri numero za telephone zikurikira :
0788657136/ 0722657136 na 0784364813 /0722364814
Nakubwira ikirero, igurire imbabura izagufasha guhangana n’ikibazo cy’ibicanwa wagiraga.
Twese hamwe turengere ibidukikije tugabanya umubare w’ibiti bitemwa.