Umutoza Kassa mbongo amagambo ashize ivugwa . Becken akubitiye Kassa ahareba i Nzega.
Umwaka w’imikino 2015 na 2016 werekanye ko Kassa atari murwego rwo gutoza ikipe ya Police fc. Kassa yatoje AS Kigali itagira gikurikirana ahangika abantu bagirango arabizi none akubiswe mu buryo budasubira inyuma.
Umutoza Kassa Mbongo biramunaniye
Umupira w’amaguru iyo usenga biragufasha.Umupira w’amaguru iyo wemera injegeri mu kibuga biragufasha. Kassa we muri byose yemera iki?Kassa ni umutoza wo gutoza police fc?Kassa yariyaravuze ko atakwisezerera kubera amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bwa Police FC.Kassa niwe mutoza wakoreshseje amafaranga menshi agura abakinnyi kandi mbere yizindi kipe. Kassa atindijwe n’umukino wo kurangiza shampiyona akigendera kuko yatuburiye Police fc.
Ikipe Police Fc
Nyuma yaho Kassa aherewe umunzenze na Becken utoza Amagaju FC ikipe ifite amateka menshi mu Rwanda. Amagaju fc niyo kipe ifite izina rirenze imyaka mirongo irindwi(70)Kassa yatangaje ko umwaka utaha bazitwara neza. Ibi rero biri kure kuko Police fc ntabwo yakomezanya n’umutoza wahigiye gutsinwa ,aho guhigira gutsinda.
Ubu rero abatoza benshi batangiye kumvikana na Police fc kugirango basimbure Kassa urangije nabi. Umutoza iyo atsitaye ku gikombe aba akwiye guceceka kuko iyo yizamuye bamumanura nabi. Police fc yatsinzwe mu buryo budasobanutse kuko niyo yari yarigaragaje ko ifite ubushobozi bwo guhembera igihe. Kassa ngo yaba ashobora kwerekeza mu ikipe ya Gicumbi fc mu gihe Ruremesha yakomeza kunanizwa niyo kipe.Banganiriho Thomas