Ikipe ya Kiyovu sports byongeye kudogera Mvukiyehe Juvenal agiye kurega Ndolimana Regis ukomeje kumwibasira muruhame.

Ibijya gucika bica amarenga ,umuryango wa Kiyovu sports wibasiwe na bomboli bomboli itejwemwo na Komite ya Ndolimana Regis Alias General .Turebe uko Ikipe ya Kiyovu sports ihagaze mbere y’uko tubereka uko Mvukiyehe Juvenal arega Ndolimana Regis nikizatera cyangwa n’ikimuteye kurega.Kuva muri Nzeli 1994 ikipe ya Kiyovu sports niyo yakinnye umukino wa gicuti niya Rayon sports murwego rwo guhumuriza abanyarwanda kuko u Rwanda rwari ruvuye mu mahano ya jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ikipe ya Kiyovu sports yakinnye inshuro ebyeri k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ikabitwarwa niy’APR fc.Ubwo hari tariki 4 Nyakanga 1995 ,n’ikindi 4 Nyakanga 1996.Ibyo bihe Major Sekamana Jean Damascene niwe wari Perezida wa Kiyovu sports.Tariki 4 Nyakanga 1998 ikipe ya Kiyovu sports yanze gukina umukino wa nyuma iterwa mpaga ,kuko itageze ku ikipe ya Kiyovu sports yaje guhura n’ikibazo kuko yaje kubona abakinnyi nka Mbuyi Jean Marie na Eric Nshimiyimana batsinze iy’APR fc ibasubirana imyaka basinye itarangiye.Shampiyona 2004 itangira ikipe ya Kiyovu sports yayitangiye neza kuko yakinnye na CECAFA ,ariko ishyamba ryaragurumanye bacikamo ibice.

Mvukiyehe Juvenal yiyemeje kurega Regis Alias General (, photo archives)

Rumanyika yayoboye ibitero kuwari Perezida wa Kiyovu sports ariwe Ltd Lt col Kazintwali Faustin Alias Gaddafi ,icyo gihe ikipe yahise izahara.Abakinnyi nka Sibomana Abdoul,Bagumaho Hammiss,Shyaka Jean,Gaseruka Aluwa n’abandi berekeza mu ikipe y’APR fc muburyo butavuzaeho rumwe.Ikipe ya Kiyovu sports yakomeje kubaho nabi kuko itigeze iza no mu makipe ane ya mbere muri shampiyona, cyangwa ngo ihatanire igikombe cy’Amahoro.Uko iminsi yicumye niko yagiye ishyira ikipe ya Kiyovu sports ahabi kugeza ubwo abayovu biyambaje Ntaganda Bernard akayibera Perezida ayikorera amategeko.Ikipe ya Kiyovu sports yakomeje kuba insina ngufi,kuko itari igifite igitinyiro,cyane ko umukinnyi wazamuraga urwego yahitaga imwihera APR fc nka Iranzi Jean Claude,Mugiraneza Jean Baptiste Alias Migi.Abayovu ntibashobora kuzibagirwa Umwaka 2017 aho ikipe ya Rayon sports yabamanuraga mucyiciro cya kabili.Iyi tariki na kuriya kwezi bigasozwa n’uriya mwaka watumye benshi bigunga bemeza ko bazayigwa inyuma aho izajya hose.

Ubwo Ikipe yagumaga mucyiciro cya mbere yari mu maboko Mvuyekure Francois yungirijwe na Ntarindwa Theodore.Kiyovu sports yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 itsindwa niy’As Kigali.Mvukiyehe Juvenal yaje atizewe mu Ikipe ya Kiyovu sports,ariko yatsinze APR fc na Rayon sports, Abayovu bati umucunguzi n’uyu.Ubwo budahangarwa nibwo bwatumye Ikipe ya Kiyovu sports iba iya kabili inshuro ebyeri.Bijya gucika byatangiye igihe Mvukiyehe Juvenal yasabaga buri muyovu kugira uruhare rwo kubaka ikipe ,benshi batangira kurema ishyamba rimurwanya.Kuba Ndorimana Regis Alias General yaribasiye Mvukiyehe Juvenal niyo nzira iriho igendwa igana inkiko.Ubwo Kiyovu sports yakoraga inteko rusange,aho gutegura ahazaza hateguwe kwibasira Mvukiyehe Juvenal, mugihe we yabasigiye ikipe yabo.

Amakuru ava hagati muri Kiyovu sports nuko abafana bashyigikiye Mvukiyehe Juvenal ,kuko ariwe wabahaye ibyishimo,naho Ndolimana Regis Alias General utaragira nicyo akora akaba yananiwe no guhemba ukwezi na kumwe.ubutaha tuzabagezaho uko abafana bahagaze k’u ikipe yabo no kwirinda ibihuha bitezwamwo na Komite itarabasha kubaka Kiyovu sports yejo hazaza.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *