Mafia mu itangwa ry’ibibanza mu mujyi wa Kigali

Kavukire fata utwawe ga wimuke abimukira baje,iyi mvugo yarabicikirije maze abanyabubasha barabyitwikira kugeza na n'ubu.

Umujyi wa Kigali ushyizweho hashize imyaka irenga ijana .renzaho th

                                Tharcisse Lenzaho niwe wayoboye umugi wa Kigali bwa mbere

Umujyi wa Kigali washyizweho igihe cy'ingoma ya gikoroni na gihake.Abasesengura bose batanga amakuru ko kuva muri iyo myaka ko ibibanza aribwo byatangiyemwo mafia kuko ababishakaga bari abanyamahanga biganjemo Abarabu bakoraga ubucuruzi. Amakosa yarakozwe akumira abantu kubaka mu mujyi wa Kigali cyane ko Ababiligi bakoronizaga u Rwanda bagenda bimura abanyarwanda nta n'integuza babahaye nabo bakajya ahandi hatari hagatRose Kabuye, aide to Rwandan president Paul Kagame, is pictured on November 7, 2008 during an emergency summit in Nairobi aimed at restoring stability in the conflict-torn eastern Democratic Republic of Congo (DRC). Rwandan President Paul Kagame's chief of protocol, Rose Kabuye, was arrested on November 9, 2008 in Germany under an arrest warrant issued by France, Germany's foreign ministry said. Kabuye is suspected of participating in the 1994 downing of a plane carrying former Rwandan president Juvenal Habyarimana. His death triggered a genocide. AFP PHOTO/SIMON MAINA (Photo credit should read SIMON MAINA/AFP/Getty Images)

Rose Kabuye niwe wa mbere wayoboye umugi wa Kigali FPR ifashe ubutegetsi

Repubulika aho iziye ho byabaye akajagali gakomeye cyane ,kuko abanyapolitiki n'inshuti zabo bigabije imitungo yabamwe mubo bari bamaze kumenesha mu gihugu.

musoni-protais-big                                                                               Musoni Protais

Itangwa ry'ibibanza ryakomeje kugorana noneho  mu 1980 hatangira kuza uburyo bwo kubarirwa umutungo wawe ukimurwa nawe ukajya gushaka ahandi utura  ubashije.kabandana

                                                                                   Kabandana Marc

Amateka y'umujyi wa Kigali yerekana ko wari aho perezidanse yari iri ubu niho hari ibiro byawo. Icyo gihe icyari Komine Nyarugenge nicyo ngo cyari umujyi wa Kigali. Kimihurura,Remera na Kacyiru byari Komine Rubungo. mutsindashyaka

                                                                   Mutsindashyaka Theoneste

Ahandi ni nka Gikondo na Kicukiro byari Komine Kanombe.Uko imyaka yagiye iza umujyi watangiye gusatira Ndera na Kanombe ugana i Rwamagana none bigabanira Nyagasambu.Umujyi wa Kigali nyawo watangiye  1991  uyobowe na Lt Col Renzaho Tharcisse ubwo wari ugizwe n'Uturere '' Nyarugenge, Kacyiru na Kicukiro.   kacyira

                                                                                     Kirabo          

Aha rero ikibanza cyatangwaga mu mbaraga nyinshi kuko byakorwaga na Minitrape. Ntangira ubushakashatsi nahuye n'umwe mu basaza bahoze bakora muri Minitrape turaganira mu baza ikibazo kiziritse mu itangwa ry'ibibanza kuva mu gihe cy'ingoma ya Cyami kugeza muri Repubulika zose ziyoboye u Rwanda? Yagize ati: Uwashakaga ikibanza wese yandikiraga Minisitiri w'imirimo ya Leta n'ingufu akavuga aho ikibanza ashaka giherereye,byabaga ngombwa ko uhomeka ku ibaruwa isaba kugirango barebe niba ntawundi wahasabye cyangwa ntabindi bikorwa bya Leta bihateganyirijwe.

                                                                       

Iyo baruwa ngo iyo yageraga kwa Minisitiri nawe yayohererezaga abatekenisiye be aribo bitwaga ba Deregiteri jenerali, habagamo abashinzwe  za Kadasitarari  hamwe nabo bitaga abatopogarafe ari nabo bapimiraga uwasabye ikibanza aho yifuza kubaka,cyangwa se ugasubizwa ko aho wasabye hatanzwe. fideli ndayisaba

                                                                        Fideli Ndayisaba

Ibi ngo hari igihe umunyemari yaguraga ikibanza nyiracyo yarakigurishije n'undi nabwo bigatera imanza. Uyu musaza yagize ati:Uko ikibanza cyahabwaga umugabo wifite n'ubu byanze gucika da! ni aho rero bihera byerekana ko Mafia mu itangwa ry'ibibanza mu mujyi wa Kigali yabaye akarande. Ingoma ya Perefe w'umujyi Lt Col Renzaho haje kubamo ikibazo kugera ku ngoma ya Mutsindashyaka kuko hari induru zagiye zivugwa nkaho ikibanza kimwe cyahabwaga abantu batandatu(6) Isesengura ryerekana ko aba ba perefe igihe cyabo Minisitiri yaragifite uburenganzira bwo gutanga ikibanza,nyuma byahawe umujyi wa Kigali.mukaruriza

                                                            Mukaruriza nubwo yihebye ubu niwe wagabiwe umugi wa Kigali

Urugero: Ahubatswe RDB mwibuke ko ikabanza cyahawe abantu barenze batatu kugeza kegukanywe n'uwo  abanyabubasha bashaka. Ahandi hagaragaye ikibazo ni aho bamwe mu bakozi b'umujyi wa Kigali bananirwa kuzuza inshingano zo gutanga ibibanza kongeraho guha abafite amazu ashaje ibyangombwa byo gusana. 

Inzu irimbere y'ibiro by'umujyi wa Kigali ubu yaradindiye kubera ko Ndayisaba wayoboraga umujyi yatanze icyangombwa cyo kubaka ikibanza muburyo ngo yari yabitegetswe na Minisitiri Musoni James,nk'uko yabisobanuriye Njyanama yacyuye igihe. Ubu rero bivugwa ko umujyi wa Kigali itangwa ry'ibibanza rigoye cyane .

Ikibanza kiri aha hoze polisi imbere y'umurenge wa Nyarugenge cyasakurishije benshi. Umujyi wa Kigali watangiye kuyoborwa na Lt Col Lenzaho Tharcisse azagusimburwa na Majr Rose Kabuye wakuwe na Musoni Protais nawe asigira Kabandana Marc. Ivugururwa ry'inzego ryatangiye gushyiraho abayobora umujyi biciye mu matora ,biba bitangiranywe na Mutsindashyaka Theoneste nawe aha Dr Kirabo umwanya yigiyeyo Ndayisaba Fidele nawe aba ahawe akanya yigijweyo ugabirwa Mukaruriza Monique.

Ingoma zaranzwe mu mujyi wa Kigali ntizirahagarara neza mu itangwa ry'ibibanza. Ubu rero umujyi bakomeje kuwugira amatongo bimura rubanda rwagiseseka. Amaherezo  akomeje kuba urujijo.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *