Politiki ikinyoma cyo gukunda igihugu:Kuki Gen Kayumba ashinja FPR indege ya Habyarimana? Indi nkotanyi yiyunze na MRND:Gen Kayumba Nyamwasa umutoni wÔÇÖingoma zose

Demokarasi itagira gihana itera urwikekwe. Ishyanga haba ishyari rishyamiranya abenegihugu bagakizwa n’imbunda. Iyi ni intwaro FPR yakoresheje igakuraho MRND . Gen Kayumba yari umwe mu ba Colenel babohoje u Rwanda. Ibi twandika turabikura ku nkuru zimaze iminsi zisakazwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga kongeraho n’ibyo mu Rwanda bivuga ko Gen Kayumba Nyamwasa yiyunze n’igihugu cy’u Bufaransa kugirango bashinje FPR ko yahanuye indege ya Perezida Gen Habyarimana .habyarimana''

                                                        Uwari Perezida w'u Rwanda   Gen.Habyalimana Juvenal

Ubu ikibazwa  n’ishusho ya Politiki ihuza abanyarwanda. Bamwe bati:Muzunga muzunga yihishe muri politiki y’u Rwanda izashira ryari? Dutangira gushakisha amakuru kuri politiki ishingiye kuri Repubulika y’u Rwanda twagerageje gushaka zimwe mu mpirimbanyi za Demokarasi twongeraho abagenze mu bwato bwa MRND nza gusoreza mu nkotanyi. Impirimbanyi za Demokarasi zo ziti:MDR Parimehutu yacu yakoze akazi kuko yakuyeho gihake na gikoroni. Akomeza agira ati: MDR Parimehutu yazanye Repubulika ari nayo igenderwaho uy’umunsi wa none.kayumba-nyamwasab

                                                                             Gen.Kayumba Nyamwasa

Tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa maze tumubaza niba abona MDR Parimehutu yarazanye Demokarasi mu Rwanda kandi baratwitse amazu bakanamenesha abavandimwe babo bakanabarira inka abandi bakabica?ajya kunsubiza yagize ati:Ingoma iyo ikuraho indi haba ibitambo bya Demokarasi.Ikindi yadutangarije ni uko iyo hategurwa Kamarampaka habamo urwangano. Twamubajije ku kibazo cya Gen Kayumba ushinja FPR ko yahanuye indege ya Perezida Gen Habyarimana?ajya kudusubiz ayagize ati:Politiki n’icenga rikomeye kuko nta nshuti ibamo nta n’umwanzi ubamo,yakomeje adutangariza ko Rwagasana Michel yigometse kuri mukuru we Kayibanda Gergoire aramuhitana.indega

                                                               Indege mbere yo guhanurwa

Iy’impirimbanyi ikomeza igira iti:Ninde utazi Col Kanyarengwe ukuntu yajyga avuga ko atazavugana n’umututsi ataramera umusatsi we. Akomeza adutangariza ko yaje guhunga akihuza nabo yitaga abanzi akanababera umuyobozi akaza agakuraho MRND yashyizeho adukuriraho MDR Parimehutu.imaze guha

                                                          Indege imaze guhanurwa Abafaransa barahageze

Yadutangarije ko kuba Gen Kayumba ashinja FPR ye yabayemo kugeza ava mu gisivili akaba  uwo ariwe ari byabindi bivugwa ko nta nshuti ya politiki ibaho nta n’umwanzi wayo ubaho. Uwo mu bwato bwa MRND we tuganira yadutangarije ko we asanga ntagitangaza cyuko Gen Kayumba yashinja FPR mugihe ari mu buhungiro kandi yaragiye ariyo ahunze.rwanda-president-s-crash-site

                                            Abajandarume ba Ex far bari aho indege yaguye

Uwo muri FPR we tuganira twamubajije icyo avuga kuri raporo ya Gen Kayumba Nyamwasa ishinja FPR?Ajya kunsubiza yagize ati:Birababaje binateye agahinda aho umwe mu bantu bari ku isonga mu ibohozwa ry’umuryango FPR ariwe uwugambanira. Twaramubajije we aramutse ahunze ko atavuga akarimurori?ajya kunsubiz ayagize ati:Guhunga siko gusakuza kandi gusakuza ntabwo bivuga kwishinja ibyaha. Ibyagiye bigirwa ibanga ku ihanurwa ry’indege yuwahoz e ari Perezida w’u Rwanda Gen Habyarimana ryashyizwe hanze n’imwe mu nkotanyi yabohoje igihugu. Gen Kayumba yakoze igitabo cy’amapaje cumi n’umunani(18) kirimo ubuhamya bwuwahanuye indege yari itwaye Perezida Gen Habyarimana. Ubu buhamya bwashyizwe hanze mbere yuko bushyikirizwa abacamanza b’igihugu cy’ubufaransa mbere yuko babwumva.Ibinyamakuru by’abafaransa aribyo Jeune Afrique na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) biravuga ko byabashije kubona ubuhamya bwa Gen Kayumba Nyamwasa, ibikubiyemo bikaba  byaratangajwe n’ibi bitangazamakuru byombi.iiiii

Ubuhamya bivugwa ko ari bwo abacamanza b’Abafaransa bahereyeho basubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Ubufaransa bwari bwarahagaze ku ihanurwa ry’indege ya Gen Habyarimana none burongeye. Abasesengura bo bemeza ko ngo Umucamanza w’umufaransa yabuhaye agaciro kuko ngo bwatanzwe nuwahoze ari umugaba mukuru za APR ariwe Gen Kayumba Nyamwasa. Ibi bintu bishobora gusubiza irudubi  ubumwe bw’ibihugu byombi kuko umucamanza w’umufaransa ashingira ku buhamya bwa Kayumba wivugira ko yarashinzwe iperereza mu ngazo za APR zari ziyobowe na Perezida Kagame. Aha rero umunsi wo gutangiza icyumweru cy’ubutabera mu Rwanda Perezida Kagame yamaganye izo raporo za Gen Kayumba hamwe n’umucamanza w’umufaransa.Theoneste-Bagosora-001

                                                                      Col Bagosora wateguye imperuka

Abasesengura ubuhamya bwa Gen Kayumba basanga ngo burimo ikibazo gikomeye. Hamwe Gen Kayumba yivugira ko yabwiwe n’uwari umukuriye ariwe Kagame ko indege ya Habyarimana yahanuwe. Abandi bati: Kayumba avuga ko yajyanywe aho Kagame yabaga.?  Niba se Kayumba avuga ko yarashinzwe iperereza mu gisirikare cya APR kuki  atamenye iryo hanurwa akaribwirwa n’uwarumukuriye? Kayumba ati:Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari rizwi na: Paul Kagame, Gen. James kabarebe na Gen. Charles Kayonga. Ahandi hatangaje ni aho Kayumba avuga ko missiles zarashe iyo ndege yazanywe n’imodoka yatwaraga inkwi zo gucana.Iyi nkuru isoza ivuga ko andi mapaji menshi Kayumba yayageneye kwisobanura ku birego yarezwe mu Bufaransa hagati ya 2001 na 2003, ashinjwa kuba yari ari muri iyo nama yavuze yateguriwemo umugambi wo guhanura indege yari itwaye Habyarimana, ibintu byatumye kuva mu 2007 nawe ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.Abasesengura politiki y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungiro bahamya ko ibyo Kayumba Nyamwasa avuga ari ibinyoma no gushaka kwihimura ku butegetsi bw’u Rwanda bwamukatiye urubanza rwamutsinze ari narwo yahunze.Banemeza ko ari amayeri yo kugira ngo akomeze abone iturufu yo kwitwa impunzi ya politiki kugira ngo ibigenerwa impunzi abashe kubibonaho.Theoneste Bagosora

                                                                   Col Bagosora amaze gutabwa muri yombi

FPR Inkotanyi iyoboye u  Rwanda ntagihe itagiye ihakana ibyo iregwa ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana. Abasesengura bibiuka nk’igihe Lt Col Rose Kabuye afatwa agafungwa nyuma akaza kurekurwa.  Ababikurikiranye babugaga ko ngo yaba yari yafatishijwe  nabamwe mubo babanye mu gisirikare kuva igihe cy’urugamba kugera muri Leta. Ikindi kibazwaho na benshi n’uburyo hagarahgajwe na mbere yuko Gen Habyarimana araswa agatsiko kigambye  icyo kagiye gukora. Abatanga amakuru bayahera ku magambo ya Col Bagosora Theoneste wivugiye ko hazaba akantu. Ubuhamya bwa Gen Kayumba bwaba bunenga FPR we bukamusiga?Tubitege amaso.

Kalisa Jean de Dieu

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *