Ruberangeyo Theophil natareba neza baramuhirika muri FARG
Abasesengura basanga Ruberangeyo ntacyo atwaye mu mibanire ye nabandi bantu cyangwa n’abakozi ashinzwe. Ikibazo ni iki ngiki:Bamwe mu bakozi bo muri FARG bibereye mu bucuruzi butandukanye bwo gutanga abanyeshuri muri za Kaminuza zimwe na zimwe zigenga.
FARG :Bamwe mu bakozi bayihinduriye inshingano mu nyungu zabo. Amashuri guhabwa abanyeshuri bisigaye bibona umuntu bigasiba undi!!birabe ibyuya ntibibe amaraso kuko ntaho twaba tuva ntanaho twaba tugana. Umuyobozi wa FARG nakomeza kurangara bamwe mu bakozi be baramuta mu kibazo atazikuramo. FARG yashinzwe kugirango ifashe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye kubera ibizazane batewe n’amahano yabakorewe. Ubuse bihagaze gute? Abagenerwa bikorwa ba FARG bahawe inka ariko abenshi zarapfuye
amazu bivugwa ko yubakwa satanu sacyenda akagwa. Mu mashuri ho ishyamba siryeru.Inshingano zihabanye nimikorere nibyo bikomeje kwibasira bimwe mu bigo bya Leta harimo n’ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside FARG. Amakuru acaracara ava ahizewe aravuga ko FARG irimo bamwe mu bakozi bayo basigaye bakorana n’ibigo bimwe by’amashuri yaba ayisumbuye cyangwa na za Kaminuza hagamijwe ikimeze nk’ubucuruzi butaziguye. Hashize igihe kitari gito kuva mu Rwanda hatangira uburezi bw’ibanze bushingiye ku mashuri yisumbuye. Ikigega FARG cyatangiye gifasha abana barokotse jenoside yakorewe abatutsi kibishyurira amashuri yisumbuye yigagamwo abana barokotse jenoside yakorewe abatutsi gikomereza no kuri za Kaminuza ,zaba izigenga hamwe niza leta. Ubu rero byashyushye kuko ngo hari amakuru yatangiye gucaracara ava mu bizerwa ba Leta avuga ko hari za kaminuza zigenga zigiye gutangiza amashami y’ubuganga bityo babandi bakora muri FARG bakumvikana uburyo babaha abanyeshuri. Niba rero nkuko bivugwa bimaze gufata intera nk’iyo bivugwamo .Ruberangeyo nakurikirane akumire ayo makosa yugarije ikigo ayobora. Bamwe mubarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bubakirwa inzu nabi igahita isenyuka
Ikindi Ruberangeyo we ubwe ntagomba kwigira ntibindeba kuko biramureba nta n’undi uzabibazwa. Umwe mubo twaganiriye ukora muri FARG akanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati:Ibi biriho n’ubwo bikiri mu bwiru kuko hari igihe Dr Binagwaho akiri Minisitiri w’ubuzima yigeze kuvuga ko hari Kaminuza zigiye gutangira kandi zikaba zizigisha ubuganga. Impuguke mu by’amashuri twaganiriye yo yagize ati:Amashuri yigisha ubuganga arahenda cyane. Aha yakomeje antangariza ko bishoboka ko ikigega cya Leta FARG cyahinduka indiri yabahombya Leta ,bityo bakaba baha izo za Kaminuza abanyeshuri kuko bo babishyurira 100%.
Undi nawe ati:Biravugwa ko ayo mashuri yenda gushingwa yigisha ubuganga adafite abanyeshuri bahagije bizagaragara ko nta cyerekezo afite cyo gukemura ikibazo cy’ibura ry’abaganga mu Rwanda. Umunyabubasha twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa we yagize ati:Ikibazo cy’ishingwa rya za Kaminuza zigenga zizigisha ubuganga cyavuzwe n’uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho ,aho yahamyaga ko zigomba gutangira. Uyu munyabubasha yakomeje atangariza ikinyamakuru ingenzi ko umukuru w’igihugu yahise avuga ko hagomba kubanza gusuzumwa niba nizihari zikora neza. Yarangije antangariza ko icyo gutangiza Kaminuza zigisha ubuganga cyahise gihagarara none cyubuye. FARG ivugwamo Ruberangeyo,natareba neza izamu rye rishobora gutsindwamo ibitego bitunguranye kuzisobanura uko yabitsinzwe bikamugora.
Kimenyi Claude