Umurenge wa Rwezamenyo wo mu karere ka Nyarugenge :Inzego zitandukanye zabungabunze ubuzima bw’ababana na gakoko gatera sida muri iki gihe cya Coronavirus.

Isi ihangayikishijwe no guhangana ni icyorezo cya Coronavirus,ariko hakaba hari ikindi cyorezo kimaze imyaka myinshi gihitana imbaga.Icyo cyorezo nta kindi ni SIDA”.

Abanduye Sida bo bariho gute muri iki gihe cya guma murugo? Uwanduye afashwa nk’undi mu nyarwanda wese.

Leka tubanze turebe uko Sida yatangiye mu Rwanda,ingaruka yasize hagati mu banyarwanda. Amakuru yagiye atangwa ni inzego z’ubuzima yerekana ko Sida yatangiye kwica abanyarwanda guhera muri 1983.

Aha Sida ngo yateranyije imiryango irangana cyane kuko yarwaraga ababaga mu mijyi cyangwa bagendaga amahanga nkababaga batwara amakamyo bityo bayizanira na rubanda rugufi(abafite amikoro make).

Ingaruka mbi yashyize hagati mu miryango ni uko bavugaga ko ababo barozwe.Uko imyaka yagiye iza abanyarwanda bashize ubwoba bemera kuvuga ko barwaye Sida batangira gufata imiti bariyakira babana nayo . Umurwayi wa Sida kuri iki gihe ntakigira ipfunwe,kuko yibumbira mu mashyirahamwe agafata imiti akirinda no kuyikwirakwiza.

Inkuru yacu iribanda ku murwayi wa Sida muri iki gihe cya Coronavirus kongeraho icyo inzego zitandukanye zabafashije.

Umudugudu Abatarushwa mu kagali ka Rwezamenyo ya mbere mu murenge wa Rwezamenyo hari ababana na gakoko gatera Sida.

Ubwo twaganiraga ni inzego zitandukanye zo muri ako gace twari dufite insanganyamatsiko igira iti” Abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zegereye abaturage zafashije gute ababana na gakoko gatera sida muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus?

Twatangiye ikiganiro tuganira nabakora uburaya kandi bari mu ishyirahamwe ryabanduye agakoko gatera sida.

Umuyobozi wabakora uburaya mu rwego rwo kumurindira umutakano twamwise Fifi.

Ingenzi Fifi hari abavuga ko ukora uburaya byaba aribyo?F

ifi nibyo nkora uburaya nabutangiye kera kuko ubu mfite umwana w’imyaka 22,nkaba nanahagarariye abakora uburaya kandi babana n'agakoko gatera sida.

Ingenzi niba ntabanga ririmo abuhagarariye nibangahe?

Fifi ubu benshi baratashye kubera bavuka mu byaro,kuko bavuze ko icyorezo cya Coronavirus giteye bakabuza imirimo itandukanye harimo niy’uburaya bahise bitahira ubu hari bakeya.

Ingenzi nonese abasigaye hano muriho gute?

Fifi turiho neza kuko inzego zibanze zaradufashije,ariko cyane abajyanama b’ububuzima.Abajyanama b’ububuzima badusabiraga impapuro zo kujya ku kigo nderabuzima kwa Nyiranuma gufata imiti.

Ikindi kuva ku mudugudu kugera kubatangaga imfashanyo baradufashije.

Twaganiriye Kandi n'uhagarariye abajyanama b’ububuzima adutangariza ko batorwa mu baturage bagahugurwa bakigishwa uko batanga ubuvuzi bw’ibanze,gufasha ubana na gakoko gatera Sida no kumukangurira gufata imiti.

Ikindi aka gace ka matimba kazwiho kugira indaya nyinshi ariko ubu inyinshi zatashye iwabo muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu we yatangaje ko abakora uburaya bahugurirwa kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo babone uko bafashwa.

Umuganga ukora ku kigo nderabuzima kwa Nyiranuma giherereye mu kagali ka Gabiro mu murenge wa Nyarugenge tuganira twamubajije uko bakira ababana na gakoko gatera Sida? Ansubiza yagize ati”muri ibi bihe bya Coronavirus ni bakeya kuko twabajije ababahagarariye kongeraho abajyanama b’ububuzima batubwirako abenshi batashye mu byaro .

Twashatse kumenya imibare bafite yababana na gakoko gatera Sida ni uko babafasha?Umuganga ati”Ubu nta mibare ihamye dufite kuko nkuko wabitangaje abenshi baratashye,ikindi uje ku kigo nderabuzima tumuha ubufasha bwose agenerwa hakurikijwe abasirikare afite mu mubili we.

Buri murwayi wese afashwa hashingiwe uko yagiye apimwa. Abaturage batandukanye twaganiriye bo badutangarije ko muri ikgihe Coronavirus yugarije isi bamwe mubabana na gakoko gatera Sida bagiye bahabwa ubufasha bw’ibilibwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe babarizwamo.

INGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *