AHF Rwanda:ikomeje ubukangurambaga yerekana ko Sida ari icyorezo
Ubana n’ubwandu butera sida iyo atangiye imiti hakiri kare ntabyuririza bimugeraho.
Uko imyaka ishira indi igataha hakomeje kumvikana ku mpande enye z’Isi,aho abantu bakomeza gutakaza ubuzima bazize icyorezo cya Sida.Umuryango udaharanira inyungu AHF Rwanda kuva wagera mu Rwanda wakomeje kugira akazi gakomeye ko gutanga inkunga zitandukanye kubamaze kwandura virusi itera Sida ,aho byari bikomeye cyane.Amakuru dukura muri AHF Rwanda avuga ko mu Rwanda hakiboneka ubwandu bwa gakoko gatera Sida cyane cyane mu rubyiruko.
Ibi bikaba byerekanwa na bumwe mu bushakashatsi bwagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare RDHS ,aho bugaragaza ko ubu Sida yiganje cyane mu rubyiruko rwo Mucyaro.
Dr Brenda Asiimwe Kateera umuyobozi wa AHF Rwanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 22 ukuboza 2016 kuri Hotel Classic umuyobozi wa AHF Rwanda Madamu Dr Brenda Asiimwe Kateera yavuze ko hakiboneka abantu bashya bari kwandura ubwandu bwa Gakoko gatera Sida ,ariko nk’umuryango ayoboye ukaba warashyize ho nawo ingamba zihariye zo kuburiza mo izamuka ryabandura aho hamwe na hamwe mu gihugu hafunguwe za Kiosque zitanga udukingirizo dushobora kuboneka amasaha 24/24 nka Nyamirambo kuri mirongo ine n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi. Sodoma ya Gikondo,Remera mu Migina,kabeza nahandi.
Hakizimana Etienne umujyanama muri AHF Rwanda
Bimwe mu bibazo byagarutsweho n’abanyamakuru ni ku bwandu bukabije buri gukomeza kwiyongera ku rubyiruko ruri mu nkengero z’umugi wa Kigali,AHF Rwanda mu gusubiza icyo kibazo yavuze ko ubu iri gutegura ibikorwa byihariye kuri urwo rubyiruko haba ku rwagize amahirwe yo kwiga ndetse n’urutarageze mu ishuri. Imiturire yo mu nkengero z’umujyi nayo nimwe mu bitera urubyiruko ibishuko byo kwandura Sida kuko nta dukingirizo tubayo.Ababyeyi benshi nabo iyo banduye ntabwo bajya batinyuka kujya gufata imiti cyangwa abandi batangira kugira ibyuririzi bakabyita amarozi.
Imyaka yashize abagore batwite ntibajyaga bajya kwipimisha batwite none ubu ngo bajyana n’abagabo babo.Amahirwe akomeje kwerekana ko ahari cyane kubabana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida iyo batangiye gufata imiti bagifite abasirikare b’umubili. AHF Rwanda ikwiye gushimirwa.
Banganiriho Thomas