AHF Rwanda:ikomeje ubukangurambaga yerekana ko Sida ari icyorezo

Ubana n’ubwandu butera sida  iyo atangiye imiti hakiri kare ntabyuririza bimugeraho.

 

Uko imyaka ishira indi igataha hakomeje kumvikana ku mpande enye z’Isi,aho abantu bakomeza gutakaza ubuzima bazize icyorezo cya Sida.Umuryango udaharanira inyungu AHF Rwanda kuva wagera mu Rwanda wakomeje kugira akazi gakomeye ko gutanga inkunga zitandukanye kubamaze kwandura virusi itera Sida ,aho byari bikomeye cyane.Amakuru dukura muri AHF Rwanda avuga ko mu Rwanda hakiboneka ubwandu bwa gakoko gatera Sida cyane cyane mu  rubyiruko.xy3

Ibi bikaba byerekanwa na bumwe mu bushakashatsi bwagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare  RDHS ,aho  bugaragaza ko ubu Sida yiganje cyane mu rubyiruko rwo Mucyaro.mmmff

                                       Dr Brenda Asiimwe Kateera umuyobozi wa AHF Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 22 ukuboza 2016 kuri  Hotel Classic umuyobozi wa AHF Rwanda Madamu Dr Brenda Asiimwe Kateera yavuze ko hakiboneka abantu bashya bari kwandura ubwandu bwa Gakoko gatera Sida ,ariko nk’umuryango ayoboye ukaba warashyize ho nawo ingamba zihariye zo kuburiza mo izamuka ryabandura aho hamwe na hamwe mu gihugu hafunguwe za Kiosque zitanga udukingirizo dushobora kuboneka amasaha 24/24 nka Nyamirambo kuri mirongo ine n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi. Sodoma ya Gikondo,Remera mu Migina,kabeza nahandi.xy0

                                      Hakizimana Etienne umujyanama muri AHF Rwanda

Bimwe mu bibazo byagarutsweho n’abanyamakuru ni ku bwandu bukabije buri gukomeza kwiyongera ku rubyiruko ruri mu nkengero z’umugi wa Kigali,AHF Rwanda mu gusubiza icyo kibazo yavuze ko ubu iri gutegura ibikorwa byihariye kuri urwo rubyiruko haba ku rwagize amahirwe yo kwiga ndetse n’urutarageze mu ishuri. Imiturire yo mu nkengero z’umujyi nayo nimwe mu bitera urubyiruko ibishuko byo kwandura Sida kuko nta dukingirizo tubayo.Ababyeyi benshi nabo iyo banduye ntabwo bajya batinyuka kujya gufata imiti cyangwa abandi batangira kugira ibyuririzi bakabyita amarozi.

Imyaka yashize abagore batwite ntibajyaga bajya kwipimisha batwite none ubu ngo bajyana n’abagabo babo.Amahirwe akomeje kwerekana ko ahari cyane kubabana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida iyo batangiye gufata imiti bagifite abasirikare b’umubili. AHF Rwanda ikwiye gushimirwa.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *