Ubucucike muri za gereza burahari ariko byerekana ko inzego z’ubutabera zikora neza – CG George RWIGAMBA

Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda ( RCS) ruravuga ko kuba hari ahakigaragara ubucucike mu magereza ari  ikimenyetso cy'uko  inzego z'ubutabera  zikora neza.

Baravuga ibi kandi mu gihe Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ICRC utangaza ko byinshi mu bihugu by'Afurika bikeneye kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo byibanze mu magereza hagamijwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Byagarutsweho mu nama yari iteraniye i Kigali ihuje umuryango mpuzamahanga  utabara imbabare International Committee of the Red Cross (ICRC) n'ibihugu 9 byo ku mugabane wa afurika byiganjemo ibyo mu karere k'iburasirazuba bwa Afrika mu rwego rwo gusuzumira hamwe no gufata ingamba zakemura Ikibazo cy'ibikorwaremezo mu magereza.

Uyu muryango utangaza  ko mu mwaka 2018 wasuye Gereza 1300 mu bihugu 86 ku isi muri byo 32 bikaba ari byo ku mugabane wa Afurika , gusa ngo haracyagaragaramo  Ikibazo cy'imicungire yamagareza , icyo kubaka ubushobozi n'ubumenyi  bw'abacunga amagereza, ari naho uhera ugaragaza  ko byinshi mu bihugu bya Afurika bikeneye kongera imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by'ibanze mu magereza kugira ngo uburenganzira bwa muntu burusheho kubahirizwa.

Agaruka ku mpamvu zituma hagaragara ubucucike mu magereza nka kimwe mu bihangayikishije, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa nAbagororwa CG George Rwigamba, avuga ko kuba inzego z'ubutabera zikora neza no kuba ibyaha byariyongereye ari kimwe mu bitera ubucucike

Ati: "Ubucucike buhora buhari kubera y'uko abantu bariyongera ariko natwe ntabwo twicaye dukomeza tuzamura imyanya mu nyubako kugirango abantu bakwire. Impamvu tubona zibitera ziratandukanye ni nyinshi, iya mbere navuga ni uburyo ubutabera bukorwa tuvuge ngo umuntu iyo yakosheje cyangwa yakoze icyaha araboneka akagenzwa, akanyuzwa mu rukiko agacibwa urubanza, tuvuge ngo abagenzacyaha bakora akazi kabo neza, abashinjacyaha bakora akazi kabo neza, n'abacamanza bakora akazi kabo neza ibyaha bigahanwa, bityo rero abantu bakiyongera. Ikindi ibyaha nabyo byariyongereye iyo ugiye kureba cyane cyane ibyaha bigendanye ni ikorana buhanga ry'uyu munsi biraboneka cyane, uko bibonetse rero uko bihanwe niko n'abantu biyongera".

Umunyabanga uhoraho muri ministeri yubutabera Beata MUKESHIMANA avuga ko leta yu Rwanda ishyira imbaraga mu gutunganya za gereza  kugira ngo abazifungiwemo cyangwa abazigororerwamo bumve ko igihugu cyabo kibazirikana.

Ati: "Leta y'u Rwanda uretse nk'aho igihugu kiba kigishakisha ubushobozi ariko muri gahunda ya leta yu Rwanda ni uko imfungwa n'abagororwa bakwiye kubaho neza, bakitabwa ho ni izo nyubako zigatunganywa k'uburyo urimo yishima ndetse akavamo hari icyahindutse aho kugirango afungirwe hariya hantu ari habi akuremo uburwayi cyangwa avemo yumva koko igihugu kitamukunda. Icyo turwana nacyo ni ukuvuga ngo uwo munyarwanda cyangwa uwo munyamahanga ufungiye aho hantu yumve ko arimo kugororwa, yumve ko ari ibyiza igihugu gishaka ku mugeza ho ariko anishimire aho abaye."

MUKESHIMA kandi atanga icyizere ko ubucucike buzagabanyuka. Zimwe mu nzira bizanyuramo ngo harimo ko hari abazajya bahabwa imirimo nsimburagifungo aho kuguma muri za gereza.

Ati: " Buzagabanuka kuko uwo muntu nafungwa azaba ari gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro azaba atambuka mu muryango we, abo mu muryango we bose bamubona kandi arimo kurangiza cya gifungo.ikindi uwo muntu naba ari hanze wa mwanya yagombye kuba arimo muri gereza afungiwe mo hazajyamo abandi batahawe icyo gihano, kuko urukiko nirwo ruzajya rugena ngo umuntu arafungwa cyangwa arajya gukora ya mirimo izagirira igihugu akamaro."

Minisiteri y'Ubutabera itangaza ko 10% ry'ingengo y'imari ingana hafi na miriyari 2 igenerwa amagereza, ijya mu kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo .

Nk'uko imibare itangwa nurwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda ibigaragaza, kugeza ubu Gereza zo  mu Rwanda uko ari  13 zirimo imfungwa n'abagororwa ibihumbi 74

Ni mu gihe umuryango mpuzamahanga  utabara imbabare  ugaragaza ko nibura abakabakaba miliyoni 11 ku isi ari bo bafungiye muri zagereza zitandukanye.

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *