Amakuru

Guverinoma ntiratanga ishusho ku bikorwa remezo bimwe na bimwe biherera mu mishinga ibindi bikangirika bitarakoreshwa.

Kuva u Rwanda rwaba Repubulika hagiye higwa imishinga yo gukora ibikorwa remezo,ariko ugasanga bimwe na bimwe byaheze mu mishinga,ibindi bikangirika byiswe ko byuzuye nabwo bitamaze kabili.Aha n’iho hakorwa isesengura ko ibikorwa remezo byugarijwe.Bizwiko ibikorwa remezo ari umusingi w’iterambere umuturage agatera imbere nawe agatanga umusoro.Ibikorwa remezo mu gihugu ho bihagaze gute?.Intugunda zahato nato mu itangwa ry’amasoko nizo zabaye inzitizi zo gukora ibikorwa remezo biramba. ,ahubwo hakarebwa inyungu za bamwe aho kuba iza rusange.Kugaba no kugabirwa no kunyagwa nimwe mu nzira iba muri politiki.Umunyepolitiki iyo agabiwe umuryango we n’inshuti bakoma amashyi naho yanyagwa bose bagakwirwa imishwaro..
Gusimburana ku mwanya wa politiki bisaba gushishoza none Guverinoma ntiravugurura ngo ibikorwa remezo byubakwe bikomere.Impanuro zagiye zihabwa abarebana n’ibikorwa remezo kenshi zagiye ziba amasigaracyicaro.Kuba haragiye havugwa ’imikorere idahwitse yagiye ivugwa mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri yahawe kuyobora ibikorwa remezo ariko ntihagire igihinduka.Uwari Ministeri w’ibikorwa remezo Gatete Claver yabisabiye imbabazi.Inama yabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yigeze kubaza uwari Ministeri w’ibikorwa remezo Gasore impamvu umuhanda Rusizi Bugarama wangiritse ukaba udakorwa.Bwarakeye Gasore atanga umwanya.

Niba hasekwa ko Nzirorera Joseph wari Minisiteri w’ibikorwa remezo mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi none n’ubu bikaba bikorwa nabi bizakosorwa ryari?
Mwibuke ibikorwa byatagangaye igihe Gatete Claver yari Minisitri w’ibikorwa remezo akananirwa gusobanura idindira rya Gaz yo ku kiyaga cya Kivu yaheze mu mishanga.Musoni James nawe wabaye Ministri w’ibikorwa remezo ntabwo yigeze avuga ko atazi umushinga wa Rukarara kandi ariwe warushinzwe Imali y’Igihugu?ubuse Rukarara yarakoze cyangwa ntiyakoze?ese niba yarakoze icanira abaturage bangana gute?Umushinga w’Akanyaru mu murenge wa Ngoma wo ucanira abaturage bangana iki mu karere ka Nyaruguru?Umukuru w’Igihugu yigeze kugaruka ku ikorwa ry’imihanda bikaba byari muri Kanama 2017 ubwo icyo gihe yakiraga indahiro zabagize Guverinoma nshya,kuko icyo kigihe yatangaje ko bubaka imihanda ukagirengo n’inzira y’ibirenge. Umukuru w’Ihiguhu yabanengaga ko bubaka metero zirindwi ukazasanga zahindutse eshatu.
Icyo gihe yanenze imikorere ya Mininfra, ati “Bikorwa n’abakozi. Abakozi bawe nimutavugana nabo, niba mudakurikirana ibyo bakora mukora iki?”Aha rero bose bigira ba ntibindeba ,nzakorera ku ijisho byapfa byakira ntumbaze.Kudatinya umugayo ngo nibyo byica ibikorwa bimwe na bimwe.
Amasoko atubutse atangwa hakurikijwe,nigererayo,nziranye na Afande,nziranye na Ministri,nziranye no mu cyama n’ibindi nk’ibyo bituma bamwe bahorana amasoko yo kubaka ibikorwa bya Leta kandi bakabikora nabi.Ibitaro bya Karongi byubatswe muri stade Gatwaro byatangiye kwiyasa.Ni ikibazo cyagaraye mu iyubakwa rya stade Huye,Regional Nyamirambo . Amafaranga menshi ahatikirira azabazwa nde?
“Nicyo kintu gikomeye mu by’ukuri kuko birababaje, cyane ko amafaranga menshi dushyira mu mihanda ni amafaranga aba yagujijwe, ayo tuba twavanye mu baterankunga, ni amafaranga tuba tuzishyura nk’umwenda.”Imvugo n’ingiro bizahura ryari?nonese ni gute hafatwa ideni rigakoreshwa nabi?ikindi abanyarwanda bibaza ni nide wanyereje umutundo akaba yarawugaruje?Kwiga imishinga neza igakoreshwa nabi nibyo bikomeje kuba ikibazo ,nkaho Sam Nkunsi yagiye mu Gakinjiro ko muri Koreya ntizitange umuriro.
Niyo mpamvu rero kureba uburyo iyo mihanda ikorwa, n’uburyo habaho kuyisana iyo imaze gukorwa kugira ngo ntiyangirike vuba, ari inshingano ariko kuzashyiramo imbaraga bikabura.
Mininfra ifite ibigo birimo WASAC, abakozi bamwe bagaragaza icyenewabo mu mitangire y’akazi, bikagaruka cyane ku gihe James Musoni wari Minisitiri w’ibikorwa remezo.

Eng Daniel Murwanashyaka Ministiri w’ibikorwa remezo (photo archives)

Ihomba rya Elctrogaz ryo ryazabazwa nde?ese ubu ho bihagaze gute?Umuhanda Remera ,Kicukiro na Nyabugogo washinzweho amapoto y’amashanyarazi hatanzwe isoko bukeye batanga isoko ryo kuwagura,ubwo icyo gihombo cyabazwa nde?
Ninde wakwibagirwa ibyabereye mu karere ka Rusizi?
Kuko iyi ni Minisiteri ijyamo amafaranga atagira uko angana, kandi agenewe kugira ngo atange umusaruro ku banyarwanda bose.Ikiraro cyo ku iteme rya Nyabarongo igice cyo mu karere ka Kamonyi nacyo iyo imvura iguye kiraturagurika.Amashuri yubakwa muturere yose usanga wagirengo nta sima bubakishije.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *