Sosiyete yÔÇÖAbashinwa ikomeje kurenganya abanyarwanda igakingirwa ikibaba

Ibihe birimo akarengane bitera ishavu,naho ibihe birimo urujijo bitera kumirwa.Inkuru yacu iribanda ku karengane gakorerwa bamwe mu banyarwanda bakorera sosiyte y’Abashinwa ikora imwe mu mirimo ishamikiye ku bikorwa remezo bitandukanye.businge

                                        Busingye Minisitiri w' ubutabera[photo archives]

Ubu bamwe mu banyarwanda twabashije kuganira baba abakoreraga iyi sosiyete yabo bashinwa bakabirukana nta nteguza,kandi no mugihe baba barakoraniye batarigeze babatangira ubwitegenyirize mugihe buri kwezi babakataga ayo mafaranga.

Ahandi hakaza abandi bamburwa nabo bashinwa baragiye bakorana mu nzira zitandukanye. Ubu rero ikiraje inshinga abanyarwanda ni isomwa ry’urubanza rwejo ruzasomwa mu rukiko.Ikindi kibazwa ni uburyo Abashinwa bahabwa amasoko mu Rwanda yo gukora ibikorwa remezo harimo imihanda n’ibindi bitandukanye batubahiriza masezerano y’akazi.Aha bibazaga ukuntu Minisiteri y’ibikorwa remezo iteka mu masoko usanga umushinwa ariwe urimbere  muribyo bikorwa kandi adaha umunyarwanda agaciro.James_Musoni

                                           Musoni Minisitiri w' ibikorwa remezo[photo archives]

Ikindi kibazwaga igihe Abashinwa baburanaga ni akarengane bakorera abanyarwanda mu gihe Minisiteri y’ubutabera itajya ibafasha kurenganurwa.Imanza zose umushinwa yaburanye kuva mu ntara y’iburengerazuba ukagera mu mujyi wa Kigali ugakomereza mu majyaruguru hose ntibajya batsindwa. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo nk’ishinzwe ubuzima bw’umunyarwanda ikora iki kugirango akarengane akorerwa  gacike. Uru rubanza ruzasomwa rwavuzweho byinshi kugeza naho  havugwamo ruswa cyangwa gukingira ikibaba umushinwa. Abanyarwanda bakomeje kurenganywa n’umushinwa baribaza ukuntu bafite Minisiteri y’ibikorwa remezo itajya ikurikirana ibikorerwa aho baba baratanze amasoko bayaha abashinwa bikabayobera.Francis-Kaboneka

                                        Kaboneka Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archives]

Ahandi ni muri Minisiteri y’ubutabera aho umushinwa aregwa buri munsi ariko agatsinda mu iburana aba yabuze icyemenyetso. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo irasabwa gukurikirana uko umunyarwanda arenganira mu gihugu cye. Abashinwa bakubise umukozi wabo wabakoreraga ahitwa ku Gaseke ujya mu karere ka Gicumbi ntacyakurikiyeho ngo arenganurwe.Amaso ahanzwe urubanza ruzasomwa ejo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *