Kiyovu sport mu bihe biyikomereye
Ingoma ya De Gaule niyo izambije amakipe ya rubanda,nigute Ferwafa ya De Gaule igera amajanja Kiyovu na Mukura kuzimanura mu cyiciro cya Kabili?izi kipe niba zaratoye De Gaule akaba azigera amajanja byaba aribyiza niba zitaramutoye zihangane?Kiyovu sport isigaye ku izina n’ibara ry’icyatsi kibisi n’umweru(urucaca)Kaburimbo Francois nawe uyoboye Kiyovu ntiyerekana icyerekezo cyayo hejo hazaza.
Hon. Makuza ahabwa igikombe na SG wa MHC[photo archives]
Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda aho kujya imbere asubira inyuma. Ibi byabazwa nde?utabibazwa ninde?Ferwafa izishima nibona Kiyovu sport mu cyiciro cya kabili?ikipe ya Kiyovu sport mu myaka makumyabili n’itatu kuki iri mu marembera ya Ruhago nyarwanda?reka tuvange umupira na politiki kuko byose bihurira hamwe. FPR nayo ikwiye korohereza amakipe agakomera. Umupira w’amaguru n’ikimwe mu ntwaro yatumye FPR yumvikana mu banyarwanda igihe yakinaga n’ishyaka PSD ku Mulindi. Kiyovu yo muri 1993 [photo archives]
Amakuru yigaragaza mu kibuga cy’umupira w’amaguru ku ruhande rw’ikipe ya Kiyovu sport nayerekana ko iri mu bibazo biyiganisha mu cyiciro cya kabili. Umuyobozi mukuru mu Rwanda Hon Senateri Makuza Berenard akaba na Perezida w’umutwe wa Sena bizwiko ari umuyovu ,ese nta nkunga ajya aha iy’ikipe?niba ayiyiha ikoreshwa ite? Abayovu bati:Wallah wavuga ute ukuntu Kiyovu mu myaka makumyabili n’itatu itaratwara shampiyona ikabura n’igikombe cy’Amahoro ikaba itaragaragara no ku mwanya wa kabili inshuro zigera no kuri eshanu?Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu Rwanda basanga amakipe yitwa ko ari aya rubanda ageze aharindimuka kuko yagirwaga na bamwe mu bacuruzi none nabo usanga barira ayo kwarika.
Abayovu ntibiyumvisha icyo ikipe yabo izira[photo internet]
Akarere ka Nyarugenge gatanga umusanzu wo kubaka ikipe ya Kiyovu sport ungana na miliyoni mirongo itandatu ku mwaka,ikibabaje ubu nyobozi yari iyobowe na Saidath wayisigiye ideni ringana na miliyoni mirongo itanu na zirindwi. Abafana batagaragara ku kibuga cyangwa no muzindi nkunga nabo bari mubirunduye Kiyovu. Abafana bashaka gutungwa n’ikipe aho kugirira icyo bayiha nabo bavugwa mubayigejeje aharindimuka.Bamwe mu bayovu twaganiriye bagize bati:Umutoza Kanamugire Aloys aradufashije kuko yaduhaye umurongo wo gukinisha abakinnyi badahenze. Ikipe ya kiyovu ishobora kujya mucyiciro cya kabili[photo ingenzi]
Bakongera bati:Abari abakunzi ba Kiyovu bagiye ishyamba nibavemo twubake ikipe.Guhuriza hamwe nibyo bizatuma ikipe ikomera nka kera.Ibigwi bya Kiyovu birarangira?ubwose nibirangira Ferwafa izavuga iki?umupira w’amaguru ushamikiye ku turere ntaho ugana.Ikinyoma nticyubaka umupira w’amaguru.
Kalisa Jean de Dieu