Akarengane: Inzira iniga imiyoborere ruswa igahabwa icyuho

Aho kurwanywa ruswa baraha akarengane inzira,bityo ruswa ikabona icyuho. Ireberera abatagira kirengera nibe hafi ikanure ubudahumbya kuko imvugo isozora mu ruhame ntacyo yafasha cyo kurwanya ruswa. Kurwanya ruswa ni inshingano za buri wese ,ariko kurwanya akarengane n'ikibazo bashaka gutega inzego zimwe na zimwe izindi zikigira ntibindeba.Makuza ih

              Bernard Makuza perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena[photo archives]

Ubuyobozi nyarwanda burimo inzira nyinshi zo gukorera abanyarwanda kugirango batere imbere.Umukuru w'igihugu iteka akangurira buri muyobozi wese guha umuturage serivise atayiguze kuko aribyo bibyara ruswa. Abasesenguza basanga gusaba serivise ari ukuyigura bityo muri ya nzira y'akarengene igaha ruswa icyuho cyo kurenganya rubanda. Inkuru yacu isesengura ryayo rirafata kuri Minisiteri y'ubutabera yo ibufite mu nshingano zo gukumira akarengane no kurwanya ruswa. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yo ifite imiyoborere mu nshingano. Urwego rw'umuvunyi rwo rufite mu nshingano gukumira no guhana utanga ruswa n'uyaka.Mukabalisa-Donatile-   Mukabarisa Donatile perezidante w'inteko ishingamategeko umutwe w 'abadepite[photo archives]

Ibihe bisa ntacyo bipfana?ibihe bisa nkaho bigirirana isano?ibihe byuje urujijo bitera ipfunwe kuko biryamira ukuri naho ikinyoma kikakuniga   imiyoborere igahutazwa. Tariki 17/Gashyantare 2017 nibwo  hamaganwaga ruswa. nibiyishamikiyeho. Niba uvura indwara  cyangwa wivuza indwara ntunywe umuti uko umuganga yawukwandikiye ntushobora gukira.Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie yaburiye cyangwa yavuze ko abayobozi barigisa amafaranga yagenewe abaturage bazakurikiranwa.sam rugege                                     Sam Rugege perezida w'urukiko rw' ikirenga[photo archives]

Aha rero niho za nzego twavuze haruguru zigomba kugaragara mu nkuru kugirango hapimwe ikinyoma n'ukuri  ikigomba gutsemba akarengane  bityo ruswa ibure inzira.Umuvunyi mukuru,Aloysie Cyanzayire, avuga ko henshi mu gihugu hakigaragara ubukene kandi Leta ikora ibishoboka ngo ibakemurire ibibazo, aho yohereza amafaranga menshi muri gahunda za Leta ariko ntabagereho, ahubwo agaherera mu maboko y’abayobozi.  Abumvise Cyanzayire avuga bagize bati:Ivugire wigendere kuko ntacyo wakora ntiwanayagaruza kuko  abanyabubasha bayatwara ntiwabahangara.Umuvunyi mukuru yavuze ko ababikora bakwiye kubihagarika ariko n’abaturage bakajya biyambaza inzego zibishinzwe mu gihe babonye ibi bibazo bagatanga amakuru. Indilimbo ishaje yo kubwira abanyabubasha kureka kunyereza umutungo wa Leta.karkezi                                      Murekezi Anastase Minisitiri w'intebe(Photo:archives)

Abasesengura batanga amakuru bagira bati:Uzi naraje nte?uzi narahawe nande?uzi mpfana iki na naka uyobora Minisiteri iyi n'iyi?mu cyama nigererayo ikindi Data yari umukada ikindi nanjye burya ndi umukada?nanjye ntunkange kuko bankuye i Burayi ndwanya FPR ntugire icyo umbwira. Ibi byose niyo nkingi ibyara akarengane ruswa ikabona inzira. Nibuka ko  tariki ya 29 Ugushyingo 2015, mu kiganiro kivuga ku ruhare rw’abaturage mu gukumira ruswa ,cyanyuze kuri Radio zitandukanye zo mu gihugu mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.Icyo gihe, icyo kiganiro cyari cyitabiriwe n'uwari ushinzwe Iperereza muri Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, ariko ubu dukora iy'inkuru n'umuvugizi wa polisi y'igihugu.Umuyobozi w’Urwego rw’Umuvunyi, Madamu Aloysie Cyanzayire.

Icyo gihe Umuvunyi mukuruCyanzayire yavuze ko hari gahunda zitandukanye Leta ishyiramo amafaranga menshi, mu rwego rwo kuzamura umuturage wo hasi, harimo nka Girinka ,VUP,Gahunda za Biogaz,gutanga ifumbire n’izindi ariko kubera ibibazo bya ruswa ntagere ku bagenerwabikorwa. Icyo gihe avuga kandi ko hari n’aho abayobozi bishyira kuri za lisiti z’abaturage bakwiye gufashwa abandi bakumvikana na ba rwiyemezamirimo, uko bahishirana. Yakomeje avuga ko izi ari gahunda zikomeye ndetse zagombye gufasha abaturage kubaho neza,ariko kubera ruswa akenshi iba ibyihishe inyuma ugasanga abaturage baracyugarijwe n’ibibazo by’ubukene.

kk

                        Kaboneka Francis, Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu(Photo:archives)

Yagize ati “Usanga aya mafaranga agenda,ariko sinzi ko hari na 50% agera ku baturage.Aragenda agahagama mu nzira.Abayobozi bashinzwe gushyira mu bikorwa izo gahunda bakiheraho,rimwe na rimwe bakishyira mu bagezwaho inkunga”.Avuga ko ibi bibazo biterwa na ruswa hagati y’abayobozi na ba rwiyemezamirimo, gukingirana ikibaba, gukora amatsinda ya baringa ndetse n’ibindi.Yakomeje avuga ko aha ari ho hakwiye kugaragara uruhare rw’umuturage ngo agaragaze ko ibimugenewe bitamugezeho uko bikwiye.

Yatanze ingero nko muri gahunda y’ifumbire,kutagerwaho n’inka za Girinka mu buryo bukwiye n’izindi gahunda.Yakomeje agira ati “Umuturage ashobora guhamagara urwego rw’umuvunyi kuri telefoni, ashobora kwegera Polisi, na ho iyo acecetse bariya babikora barashyekerwa ,Umuvunyi ati: dukeneye ko abaturage bakanguka, bakumva ko ibibagenewe ari ibyabo nta wundi ufite uburenganzira bwo kubibatwara.”Ati “Ugiye kureba nk’ibyiza bya Girinka byagiye byicwa n’umuntu umwe,ubona aba akwiye igihano kiruta icyo gufungwa , gusa dufite amategeko abantu bakwiye gukurikiza”.

busingye

                          Busingye Minisitiri w'ubutabera(Photo:archives)

Umuvunyi ati:Mu kubahiriza inshingano yarwo yo gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ibihano bahawe. Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje urutonde rw’abantu 189 bahamwe n’icyaha cya ruswa mu mwaka wa 2014-2015.Nk’uko bigaragara kuri urwo rutonde, amafaranga menshi yatanzweho ruswa ni 2.000.000 Frw, igihano kinini cyatanzwe ni igifungo cy’imyaka itanu (5) n’ihazabu ya 4.000.000 Frw.

Mu bakatiwe burundu bose, 185 ni abagabo na ho abagore bakaba bane. Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko Hon Mukabalisa ati:Turifuza ko u Rwanda rwaza ku mwanya wa mbere muri 2017 mu rwego rwo kurwanya ruswa.Mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko harabereye inama nyunguranabitekerezo ku “guhangana na ruswa, inzitizi zikigaragara, n’ingamba zafatwa”. Afungura iyi nama Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa yasabye Abanyarwanda bose gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ruswa, ngo u Rwanda rurifuza kuzaba ku isonga mu bihugu byarwanyije ruswa muri 2017.Iyi nama yahuje inzego zinyuranye zifitanye isano no kurwanya no gukumira ruswa, harimo Ubushinjacyaha, Polisi, Umuvunyi, Transparency International Rwanda, Itorero ry’Igihugu, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Abadepite n’Abasenateri bagize ihuriro APNAC Rwanda rigamije kurwanya no gukumira ruswa. Twe mu bushakashasti twakoreye mu turere 17 twasanze hari igihe havugwa gahunda ikemerwa nta ngengo y'imali ihali ,ariko umuyobozi mu rwego rwo kuramya umugati agatekenika.

kani

                         Francois Kanimba Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda(Photo:archives)

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iratungwa urutoki mu kuniga imiyoborere kuko yadukanye guhamagara umuyobozi ngo ngwino usinye ugende. Abamaze kwirukanwa muri twa turere twavuze twasanze biterwa ni uko  baba banga ko wa mukozi azaregera akarengane yakorewe. Duhere mu mujyi wa Kigali ubwawo:  Tunarebe izo nzego zivuga ko zirwanya ruswa  icyo zakoze kwiyirukanwa ry'aba gitifu b'utugali n'imirenge. Nigute uzavuga ngo urarwanya ruswa udaca inzira yayo? Ikinyoma kirahabwa intebe,akarengane kagahabwa inzira naho ruswa igasasirwa ukuri kukabura kukirukanwa burundu.

Abadepite bahamagaje kangahe Guverinoma kwinyerezwa ry'umutungo wa FARG?hakozwe iki?Musoni James wari Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yavuzeko imashini ibitse imibare y'abarokotse jenoside yahiye.  Abo mu nteko ishingamategeko bazatubwire iyahoze ari Banki y'imiturere mu Rwanda igihombo yateye uko cyagenze?Ese umushinga wa Rukarara wo wagenze ute?ibi byose ni ruswa. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu niyo ivugwa mu miyoborere ya Gahunda ya Girinka na VUP ,ariko se hahanwe nde?haretswe nde? ubu baravuga ngo kwitaba   Abadepite ntacyo bitwaye kandi n'umugenzuzi w'imali ya Leta nawe murakibarana iyo wibitseho agatubutse.

Umujyi wa Kigali witabye inteko ishinga amategeko kwikoreshwa nabi ry'umutungo wiyubakwa ry'inzu ukoreramo byatanze iki?Ndayisaba Fidele bamwimuriye muri komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge. Matabaro Jean Marie baramuhamagaye ati:N'ubundi mwana wacu wahombeje Banki y'imiturire tugukingira ikibaba n'ubu andika wigendere.Gitifu  yarirukanywe none yarareze yatsinze umujyi,abaciwe amafaranga bashinjwa kugonga imitsindo,abambuwe uburenganzira bwo kubaka.Umuyobozi w’iri huriro APNAC Rwanda, Hon.Senateri Mukasine Marie Claire yavuze ko iyi nama igamije gusesengura inzitizi zikigaragara mu kurwanya ruswa no gufata ingamba zihamye zo kuyihashya.

muk

                     Mukeshimana Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi(photo:archives)

Uwarenganye we ati:Kwandikira Abadepite cyangwa Abasenateri ntacyo biba bimaze kuko barinda barangiza manda yabo nta gisubizo uhawe. Urugero: Sebatware Andereya ko bamwishyuje gusahura imbwa imitungo ye ikigabizwa ko yabaregeye mwakoze iki?Muri izo nzitizi, Hon Mukasine avuga ko hagenda haduka amayeri menshi yo gutanga ruswa ku buryo yahinduye isura, no kuyakira. Imiryango yagurishirijwe imitungo mu manza mpimbano za Gacaca harimo nka Rwabukwisi Jean kugeza naho umuhesha w'inkiko Irakiza Ntagomwa abifungiwe nyuma agafungurwa urukiko rw'isumbuye rwa Nyarugenge rukamuha igifungo cy'imyaka itandatu ,urukuru rukamugira umwere wavuga gute ko gutanga ruswa byahinduye isura kandi ibyaha byigaragaza.Indi nzitizi ihari ngo ni uko hakiri abarebera igihe ruswa itangwa, n’abatinyuka kuvuga bakaba bakiri bake.

Cyanzayire

                  Cyanzayire umuyobozi w'urwego rw'umuvunyi(Photo:archives)

Umuyobozi wa APNAC Rwanda yavuze ko bo kimwe n’izindi nzego zishinzwe kurwanya ruswa bafite indoto ko ruswa izarandurwa, kandi ngo iyo ndoto ntizakomeza kuba inzozi.Ati “Intero; kirazira gusaba ruswa, kirazira gutanga ruswa, kirazira kwakira ruswa, ikwiye kuba ingiro.” Wavuga gute ngo ibivugwa nibyo mu gihe hari ibimenyetsoo by'akarengane  byabyaye ruswa?muzatubarize abanyabubasha  ukuntu Kanyana Bibiane agurisha imitungo y'abantu kugeza naho yiyemerera ko kugurisha inzu ya Nzabonimana Etienne yumvaga ntacyaha kirimo?Kuri Hon Mukabalisa Donatile Perezidante w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa “tugomba kurufatanya”, buri Munyarwanda akabigiramo uruhare.

Perezida w’Abadepite avuga ko u Rwanda rufite umwanya wa gatatu muri Africa n’umwanya wa 54 ku Isi mu bihugu birangwamo ruswa nke, hagendewe ku cyegeranyo cya Transparency International, ariko ngo no kugera ku mwanya wa mbere birashoboka.Ati ”Nubwo u Rwanda rutarwanya ruswa kugira ngo tugere ku mwanya mwiza, kandi tukaba tutishimira ko inyuma yacu haba abantu benshi, twifuza ko raporo ya 2017 u Rwanda rwaba ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu byarwanyije ruswa.

umuyobozi-wa-transparency-rwanda-ingabire-marie-immaculee   Ingabire umuyobozi wa T.I Rwanda(photo:archives)

Yavuze ko abantu bose bazi ingaruka ruswa igira mu kumunga ubukungu bw’igihugu, ngo abantu nibiyemeza gushyira hamwe mu rugamba rwo kurwanya ruswa bazayitsinda.Muri iyi nama hatangwagamo ibiganiro bitatu, icya mbere “Kureba aho ruswa yiganje, amayeri yo kuyitanga” cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, Polisi na PAC, cyayoborwe na Hon Karenzi Theoneste.Ikiganiro cya kabiri cyavugaga “Inzitizi mu kurwanya ruswa, icyakorwa ngo irandurwe burundu”, cyatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi, Transparency International Rwanda, n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Auditor General Office), cyayobowe na Hon Bazatoha Adolphe.Ikindi kiganiro kibanze ku  “Ingamba n’indangagaciro nyarwanda ku guca imikorere n’imitekerereze byo gutanga ruswa”, cyatanzwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Urwego rw’Itorero ry’Igihugu, cyari kiyobowe na Prof. Nkusi Laurent.

nyita

 Nyirahabimana Meya w'Akarere ka Kicukiro Ibibazo ni ingutu(Photo:archives)

Inzego z'ibanze zibarizwa muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu zivugwamo kurya ruswa no kurenganya abaturage,ariko nazo muri ikigihe ziravugwamo guha ruswa ababakuriye ngo bagume mu myanya.Urugero: Ba Gitifu kuva ku karere kugera ku kagali baragerwa amajanja ntibatinya kubahamagaza ngo nibaze bandike begure,ubwose ako si akarengane sicyuho cya ruswa?kugurisha ibyemezo byo gusezerana mu mirenge kubera ko ahandi bakimwimye.Icyangombwa cyo kubaka nacyo  ni kimwe mubigaragaza akarengane bwacya ruswa ikaba yiboneye inzira .

Kwamagana ruswa no kuyirandura nibyo ntawubyanga guMayor-Aimable           Udahemuka meya w'Akarere ka Kamonyi ibibazo ni ingutu(Photo:archives)

sa kuki bitaba umuyoboro wo guca akarengane. Minisiteri y'ubutabera niyo itungwa urutoki mu karengane no guha icyuho ruswa. Nigute Minisitiri Busingye ahagarika abehesha b'inkiko satatu  kubera guhimba imanza za Gacaca  sayine akabasubiza mu kazi?Nigute abantu bafatirwa mucyuho  bakagirwa abere?nigute hatezwa cyamunara umutungo w'umuntu yitwaje urubanza rwa Gacaca kandi ntarwabaye?ikindi kimenyetso cya ruswa gishakishwa n'ikihe kandi abo bireba aribo bayihaye icyuho.? Hazagire muri umwe mubarwanya ruswa uzatubwira uwafatiwe mucyuho n'igihano yahawe?Abahesha b'inkiko nibo babaye igipimo cy'akarengane mu Rwanda kuko nibo bafunguye amarembo yo kurenganya no gutanga ruswa.

habitegeko-francois_-umuyobozi-w_akarere-ka-nyaruguru

 Habitegeko Meya w'Akarere ka Nyaruguru ibibazo byamubanye ingutu(Photo:archives)

Abari ku isongo: Kanyana Bibiane yagurishije amazu  ntarangiza rubanza afite none n'ubu aracyakora ikindi araburana akiyemerera icyaha akaba umwere. Nsengiyumva John yagurishije umutungo wa  Sebatware arafungwa arafungurwa. Iddy Niyonshuti we yarafashwe azira umutungo wo kwa Kabuga arafungwa nyuma aba umwere.Ndatimana Robert arashinja Ntagomwa Irakiza ariko ari hanze aracyahimba izindi manza. Icyakorwa  kugirango ruswa icike ni ukubanza bagaca akarengane kuko nicyo cyambu cyayo.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *