Kwibuka ni uguha agaciro inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Iki gikorwa cyabaye tariki ya 21 Gicurasi 2017 .Nibwo mu rwego rw’Akarere ka Bugesera habaye igikorwa cyo Kwibuka Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunsi wo kwibuka mu rwego rw’Akarere ka Bugesera wabereye mu murenge wa Ruhuha ari naho hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Komine Ngenda ubu akaba ari mu mirenge 6 ariyo : Umurenge wa Ruhuha, Kamabuye, Ngeruka, Mareba, Nyarugenge n’Umurenge wa Shyara.
Nkuko bikunze kugaragara mu bihe byo kwibuka ikibazo cy’abahungabana no kuri uwo munsi cyarahabonetse, ndetse abakorerabushake ba Croix Rouge bagerageza gufasha abahungabanye , uwo bigaragaye ko yakurikiranwa na muganga bahitaga bamushyikiriza ikigo nderabuzima cya Ruhuha.
Mu kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi wabaye umwanya wo gutanga ubutumwa bwo kwamagana urubyiruko rwanze kuvuga ngo “Oya “ ku kibi, nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ,Bwana NSANZUMUHIRE Emmanuel yabivuze mu ijambo rikuru ry’umunsi ndetse binyuze mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera atanga impano yishimwe kuri Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul KAGAME wari uyoboye ingabo za FPR INKOTANYI mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi . Kuba Nyakubaha Paul KAGAME yarakomeje kuyobora Leta yabanishije abicaga n’abicwaga byatumye Abatutsi nabo barindwa amaraso yo kwihorera; nkuko Umuyobozi w’Akarere abikura mubuhamya bwatangiwe i Ntarama mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana NSANZUMUHIRE Emmanuel, yageneye Impano Nyakubahwa Paul KAGAME Umugaba Mukuru w’Ikirenga wa RDF
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi b’abanyeshuri nibo bari biganje cyane ko aribo byagaragaraga ko aribo benshi.
Gasana Prosper