Akarere ka Nyarugenge:Abaturage bo mu murenge wa Mageragere bishimiye ishuri bagiye kubakirwa rizatwara arenga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bo mu murenge wa Mageragere bishimiye ishuri bagiye kubakirwa bavuga ko rigiye kuba igisubizo kuko rigiye gucyemura imbogamizi bahuraga nazo ndetse rikihutisha n’iterambere ry’abahatuye.

Ibi Byagarutsweho ku wa kabiri tariki 5 Ukuboza 2023 ubwo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy ari kumwe na Rwiyemezamirimo Kamugwera Vestine bashyiraga ibuye ry’ifatizo ahatangiye kubakwa ishuri.

Hashyizweho ibuye ry’ifatizo(photo ingenzi

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy, yavuze ko kubaka ishuri nk’iri bigaragaza uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu,kandi ngo bivuze impinduka ku mibereho y’abaturage mu gice cyasaga nkaho ntabikorwa remezo birahagera Akarere kifuza ko gitera imbere.

Agira ati:“ Kubaka ishuri Mageragere bisobanuye ikintu kinini cyane ku mibereho y’abaturage, cyane cyane iyo ugarutse ku burezi bufite ireme,wasangaga hano ibyumba by’amashuri byubatswe na Leta bidahagije ubwabyo,twari dukeneye abafatanyabikorwa baza gushora imari bagatinyuka no gushora imari nkaha kuko bizafasha n’abandi kubona ko hari amahirwe yo kuhashora imari.”

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bushimishijwe no kuba kamugwera Vestine ashoye imari mu burezi muri uyu murenge mu gihe yari asanzwe ahakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba akomeje no guteza imbere abatuye muri uyu murenge wa mageragere.

Ati:“ Kuzana amashuri hano birafasha abaturage bagorwaga no kujyana abana mu muyandi mashuri byasaga nkaho ari kure iri shuri ni ikimenyetso kije gucyemura byinshi muri uyu murenge kuko rizatanga akazi kubaturage,nshima cyane ubufatanye rwiyemezamirimo Kamugwera akomeje kugirana n’akarere mu kuzamura ibikorwa remezo”.

Mukankusi Jeannette utuye muri uyu murenge wa mageragere mu kagari ka Nyarurenzi avuga ko kamugwera Vestine amaze guteza imbere Abaturage bo muri uyu murenge none akaba agiye no kubukira ishuri rizorohereza abana babo kwiga hafi badakoze urugendo rure ariko byose ngo babikesha imiyoborere myiza.

Ati:” Turishimye cyane ibikorwa remezo bikomeje kutwegerezwa kuva haje ishuri ni amahirwe meza agaragaza ko n’umuhanda uzahagera kubera imiyoborere myiza dufite ntacyo tutageraho.”

Kamugwera Vestine rwiyemezamirimo wo mu Karere ka Nyarugenge usanzwe akora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri uyu murenge avuga ko kubaka ishuri ari intego yihaye nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashishikarije umugore kwigira no kwihangira imirimo.

Ati:” Naratinyitse ndi umugore witeje imbere byose ni imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda, nahisemo gutangira kubaka ishuri kubera ikibazo cy’abana batajyaga ku ishuri biturutse ku burebure bw’urugendo bakora, ubu bagiye kuzajya bajya ku ishuri bitabagoye,ndasaba abari n’abategarugori guhanga udushya bagatinyuka kuko barashoboye bakirinda ibicantege bahura nabyo.”
Kamugwera Vestine avuga ko nyuma y’ishuri ateganya kubaka ivuriro rizafasha abana baziga kuri iryo shuri ndetse n’abatuye hafi yaryo muri Mageragere muri gahunda zo kwivuza.

Iri shuri rigiye kubakwa biteganyijwe ko rizuzura mu kwezi kwa Kanama 2025 ritwaye asaga 1,420,530,031 Frw. Rizatanga akazi ku abakozi 200 bagiye kuryubakaho.

Ni ishuri rizubakwa mu kibanza kiri ku buso bungana na m2 14 383,kiri mu murenge wa mageragere mu kagari Ka Nyarurenzi,rizatangirana n’abana b’inshuke ndetse n’abiga mu mashuri abanza nyuma hazaza n’abaziga mu yisumbuye.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *