Demokarasi ihagaze ite mu Rwanda?
bitekerezo bya muntu bishobora guhabwa agaciro cyangwa bikakimwa kubera impamvu zitandukanye. Mu Rwanda bivugwako hari Demokarasi kandi isesuye. Ababivuga bashimangira ko umuturage yitorera umuyobozi,babivugira ko umuturage yishyira akizana.
Abandi nabo mu matamatama akambije agahanga bo bati:Demokarasi iduheza, itwicisha umuhengeri aho umusare yambutsa bamwe abandi akabihorera. Abandi nabo bati: Demokarasi irangwa n’amashyaka menshi kandi agahatanira intebe nyobozi yewe niyo yaba intebe itegeka ntacyo byatwara. Uburero biravugwa ko amashyaka yahagaze mukeragati cya Demokarasi kubera kunanirwa kumenya inzira nyabagendwa. Utera intambwe abanza guhengeza ko atasobanije na mugenzi we bityo inyito ikaba imwe bati: Demokarasi.
Aha rero ntimuzavuge ko ugaba yarobanuye kuko igifu cyarariye kitakwemera kwizirika umukanda. Uzayoborwa akabona nta kibazo azakomeze yibyinire Demokarasi ,ariko na wawundi ushaka abazamuherekeza ajya kwishakira umugati wa politiki yarangiza akibagirwa nawe muzamureke kuko ntaho yaba akuganisha.
Amashyaka ashyamiranye nayo simeza kuko ntabwo yaba azana Demokarasi. Umwenegihugu mwiza niwe uvamo umuyobozi mwiza aba agomba kwanga uburyarya n’uburyamirane kuko byica ubumwe,ariko biravugwa bikarangira kuko shuguri yica byose mwene ngofero akanyagirwa ageze imbere y’inzu y’iwabo.Demokarasi si ukuvangura amaoko,Demokarasi si ukumenesha abanyagihugu, Demokarasi si uguha abo muvukahamwe ubutegetsi gusa, Demokarasi ntirobanura.
Ubwanditsi