Nyagatare: Banki itsura amajyambere (BRD) yamurikiwe imashini zihinga umuceri yatanzeho inguzanyo.
Kur’ uyu wagatatu tariki ya 16/08/2017 mu karere ka Nyagatare mugishanga cya Muvumba, abanyamaryango ba koperative Muvumba P. ya munani nibwo bateraniye mugikorwa cyo kumurikira Banki itsura amajyambere (BRD) imashini zihinga umuceri zaguzwe munguzanyo yabahaye.
Mubushanzwe iki gishanga gifite ubuso bungana na hegitare zigera 1050 kikaba gihingwano n’abanyamuryango bibumbiye muri koperative yitwa Muvumba ya Munani bagera 1085 aba bose bakaba bakorera ubuhinzi bw’ umuceri muri kino gishanga.Benshi mu banyamuryango twaganiriye bavuga ko iki gishanga gituma bagera kuri byinshi nubwo bitaba byoroshye kubera igihe kinini baba bakoresheje. Iyi koperative yatangiye gukorera muri kino gishanga guhera muri 2013 nyuma yaho ubuyobozi bw’ akarere bwemeje ko igishanga kitagurwa nabamwe ahubwo cyegurirwa koperative nkuko twabitangarijwe nabaturage bakorera muri kino gishanga.
Uyu ni nshimiyimana valensi; mutubajije uko umusaruro uboneka bakoresha amaboko yabo yadutangarije ko agereranije abona nka toni 4,7 kuri hegitare imwe ibi kandi abihuriyeho nabandi banyamuryango batari bake muri ino koperative, gusa hari nabavuga ko hegitare imwe yeraho toni zigera muri 6 bitewe nuko umuceri waterewe igihe, uyu ni Uyisaba marie Claire avugako kuri hegitare imwe mugihe umuceri waterewe igihe ishobora gusarurwaho hafi toni 6 , twabajije abaturage uko babona igikorwa cya koperative cyo kubazanira imashine zo kubunganira mubuhinzi? Badutangarizas ko ari igikorwa kiza ndetse bizatuma ubuhinzi bwabo bwihuta maze ntibongere kurara ihinga nkuko byari bikunze kugaragara mubihe bishise. Uyu ni Muneza eric ati :”turashimira abayobozi ba koperative barebye kure cyane, ubu turishimye ko akazi kagiye kujya gakorwa mu gihe gito kandi Katanga umusaruro mwinshi.”
Mukiganiro n’itangazamakuru perezida wa koperative ya Muvumba p. ya munani avuga ko iyi koperative yabo yageze kuri byinshi cyane kuburyo ibikorwa nko gutanga mutuelle mubanyamuryango bitakiri ikibazo yongeraho kandi ko buri munyamuryango wa koperative afite ubushobozi bwo kwigurira moto. Tumubajije kubijyanye n’imashini BRD yabahayemo inguzanyo icyo zigiye kubafasha nka koperative yagize ati” kuba BRD yaremeye kuduha inguzanyo zo kugura izimashini zo kutwunganira mubuhinzi nuko batubonagamo ubushobozi bwo kugera kuri byinshi ndizera kandi ko umusaruro wacu ugiye kuzamuka ukava kuri toni 5.5 ukagera kuri toni 7 kuri buri hegitare bityo bikazatuma iyi nguzanyo yishyurwa kugihe kandi n’ abanyamuryango ba koperative bakabona inyungu ziruta izo bajyago babona mbere yuko dukoresha izimashini”.
Akomeza avuga ko ku nshuro ya mbere babanje kwaka BRD inguzanyo yo kugura imashini 5 gusa bakaba bafite 6 harimo imwe biguriye mu mafaranga y’abanyamuryango itari munguzanyo buri mashine imwe muri izo yaguzwe amafaranga y’ u Rwanda angana na miliyoni (23000000 rwf) zikaba zifite ubushobozi bwo guhinga umunsi umwe ubuso bungana nubwo umuntu yahinga amezi ane nkuko twabitangarijwe na perezida wa koperative. Nubwo bimeze bityo abanyamuryango bagaragaza impungenge zirimo ko imashini zishobora kuzababana nkeya ,aho bifuzaka ko koperative yabo yabafasha no kubona imashini zizajya zisarura ndetse zikanahura umuceri kugirango ubuhinzi bwabo bunozwe kandi bukorwe mugihe nyacyo.
Dr.Livingstone Byamungu umuyobozi mukuru ushinjwe ishoramari muri BRD mw’ ijambo yagejeje kubari bitabiriye uwo muhango yagize ati”izi mashini ntabwo ari impano BRD yabageneye ahubwo n’ inguzanyo igomba kwishyurwa namwe abanyamuryango mushyize hamwe”.
Akomeza avuga ko RBD yiteguye gukomeza gukorana na Koperative Muvumba mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa icyo aricyo cyose kugirango ubuhinzi bw’ umuceri muri iki gishanga cya Muvumba bugere kukigero kirushijeho gutanga umusaruro mwiza kandi mwinshi. Ati” dutanga inguzanyo hakurikjwe kucyo umushinga uzamarira abaturage ndetse n’ igihugu muri rusange”, ati kandi uruhare rw’ uguza ndetse nicyo aheraho gifatika biba bicyenewe harimo n’ ingwate, akomeza avuga ko iyi koperative yagaragaje ubudasa mu bikorwa by’ indashykirwa birimo guteza imbere abanyamuryango kandi bizeye ko mugihe cya vuba inguzanyo babahaye bazaba bamaze kuyishyura.
Asoza Dr. Livingstone yavuze ko BRD ishishikazwa no gukorana n’ amakoperative ndetse n’ abantu kugiti cyabo bafite imishinga iteza igihugu imbere kandi ko ibikorwa by’iyi Banki bidahagarariye aha ahubwo birimbanije.
NSABIMANA Francois