Ibidukikije mu marembera:Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iciye inzuki
Abasogokuru bacu bo bagiraga bati:Bavuga ko amata aryoha ubuki bukarusha none abavumvu barasiganwa n’ibihe bahungira iyo batazi kubera ko inzuki zabuze. Ese inzuki nazo ziragishishwa?inzuki zagiye he?nabajyaga bazibonamo nk’inyamaswa ikaze nabo barumiwe.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi irazana imiti ikica inzuki bizabazwa nde?uwo bitabazwa ninde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?Ubukungu bw’igihugu bushingira kuri byinshi ariko ubu turareba igisimba cyitwa Uruyuki. Abashakashatsi batangiye kwerekana ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibangamiye ibidukikije mu rwego rw’uko bimwe byatangiye kuburirwa irengero. Bamwe bati:Intare zaracitse bajya kuzikura imahanga none inzuki zo bazazizana ryari?inzuki bivugwako zaciwe n’ubumenyi buke bukorwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kuko izana imiti yo gutera mu myaka n’inyanya ,ibirayi hamwe n’ibindi nk’ibyo bihingwa bigatuma ubukana bwa ya miti yica inzuki. Ibice by’icyaro nibyo byagaragamo inzuki none naho byabaye umugani.
Ubwo twanyarukiraga mu duce twicyahoze ari Ruhengeli na Gitarama kuko ariho habaga aborozi b’inzuki twasanze nabo barira ayo kwarika. Umugabo Sedeli Thadeo we tuganira yagize ati:Igihe cyo kumpeshyi mu bihe byo hambere umuvumvu(umworozi w’inzuki)yabaga yizeye ko azabona ubuki bwinshi kuko inzuki zabaga zabashije kujya gutara mu ndabyo zabimwe mu bihingwa byabaga bitangiye kurabya. Sederi yakomeje adutangarizako ngo hashize imyaka igera kuri itanu umuvumvu yegeka ikima ntihagire uruyuki rugeramo kuko ziba zarapfuye bitewe naho zijya gutara ibyo wakwita guhiga. Aha yakomeje adutangarizako inyamaswa igiye guhiga ikagwa mu mutego ntakundi RDB iba iyihombye,nahandi rero iyo uruyuki rugiye rukagwa mu mutego w’imiti iterwa muri ya myaka ihinze ntakundi ikima gisigara cyonyine.
Twaganiriye nabasinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi tubabaza impamvu mu buhinzi cyane mu gihingwa cy’inyanya n’ibirayi hakoreshwamo imiti yica inzuki?Aba banyabubasha tuganira banzeko amazina yabo yatangazwa,twarabibemereye nyuma bagira bati:Twebwe ntabwo twari tuzi ko iyo miti yica inzuki. Ikindi nibwo bwa mbere twabyumva. Umwe yagize ati: Waduha ingero zaho inzuki zitakirangwa?Namuhaye ingero zo mucyahoze ari Komine Rutobwe,ubu yavuyemo igice kijya mu karere ka Muhanga ikindi kijya muri Kamonyi hakaza n;icyari Komine Kayenzi nayo yari muri perefegitire ya Gitarama ubu nayo yavuyemo ibice bigabanwa utwo turere. Nyuma y’igihe twemeranijwe guhura anyemerera ko nawe yasanze inzuki ziriho zigenda zigabanuka akurikije uko byari biri mu myaka yashize.
Ibi rero biragayitse binateye agahinda kubona haza imiti itagenzuwe neza ikangiza inzuki.Abo mu kigo gishinzwe ubuziranenge bo barakemangwa kuko bigize batereriyo ntibashaka kwiteranya. Ubuse nigute uzahembwa imisoro y’abenegihugu ntubakorere ibyo bifuza?Abanganga bemezako ubuki bugira uruhare runini mu buzima kuko bubamo ibyifashishwa mu ibungabungwa ryabwo.Ubushakashatsi nibwo duhanzwe amaso kugirango imiti izanwa mu gihugu ikica inzuki irekwe maze nazo zigaruke.
Kimenyi Claude